Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Robert Kyagulanyi uzwi cyane ku izina rya Bobi Wine, yanyomoje byimazeyo amakuru yari yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga yavugaga ko yatawe muri yombi n’igisirikare cya Uganda mu ijoro ryacyeye.
Aya makuru yari yatangajwe bwa mbere n’ishyaka rye, National Unity Platform (NUP), ribinyujije ku rubuga rwa X (Twitter), aho ryavugaga ko kajugujugu ya gisirikare yari yamanutse mu mbuga z’urugo rwa Bobi Wine ruherereye i Magere, akajyanwa ahantu hatazwi.
Icyo gihe, iryo shyaka ryari ryagaragaje impungenge zikomeye ku buzima bw’umuyobozi waryo, rihamya ko ifatwa rye ryari ryakozwe mu buryo budasobanutse kandi bunyuranyije n’amategeko.
Gusa Bobi Wine ubwe yahise anyomoza ayo makuru, atangaza ko n’ubwo atigeze atabwa muri yombi, ijoro ryaranzwe n’iterabwoba rikomeye.
Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Bobi Wine yagize ati: “Ijoro ryacyeye ryari rigoye cyane iwacu i Magere. Igisirikare na polisi baduteye. Bakupye amashanyarazi, baca zimwe muri kamera zacu za CCTV, kandi kajugujugu zarimo ziguruka hejuru y’urugo.”
Yakomeje avuga ko n’ubwo atafashwe, atari mu rugo rwe ubu, kubera impungenge ku mutekano we bwite. Yongeyeho ko umugore we n’abandi bagize umuryango we bakiri mu rugo, aho bafungiwe n’inzego z’umutekano.
Yakomeje atangaza ati: “Ndagira ngo nemeze ko nabashije kubacika. Ubu ndi ahantu hatandukanye n’urugo, kandi nzi ko bakomeje kunshakisha hose. Ndimo gukora uko nshoboye kose ngo nirinde.”
Bobi Wine yavuze ko ibi bintu byabaye byateye impungenge nyinshi mu gihugu no hanze yacyo, anabihuza n’impamvu Leta ya Uganda yafunze internet mu gihe cy’amatora, igikorwa benshi babona nk’uburyo bwo gukumira itangazamakuru no kubuza abaturage gutangaza ibibera mu gihugu.
Uyu munyapolitiki yari umwe mu bakandida umunani bahataniye umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye ku wa Kane ushize. Amajwi y’agateganyo yatangajwe n’inzego za Leta agaragaza ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni ari imbere n’amajwi agera kuri 75%, mu gihe Bobi Wine abarirwa hafi ya 20%.
Nubwo bimeze bityo, Bobi Wine yamaganye ibyo yise “ibyavuye mu matora bitanyuze mu mucyo”, avuga ko atemera imibare iri gutangazwa n’akanama k’amatora ka Uganda.
Yanenze bikomeye kandi ibikorwa by’ubwicanyi n’ihohoterwa byakorewe abaturage bigaragambyaga mu mahoro bamagana uburiganya bw’ibyavuye mu matora. Yashimangiye ko abaturage ba Uganda bafite uburenganzira busesuye bwo kwigaragambya no gusaba guverinoma ihagarariye ubushake bwabo.
Bobi Wine yongeye gutangaza ko, uretse ubujura bugaragara bw’amatora ya perezida, ubutegetsi bwifashishije n’ubundi buryo bwinshi bw’uburiganya, burimo iterabwoba, ifungwa ry’abatavuga rumwe na bwo, n’ivogerwa ry’ibikorwa by’amatora mu turere twinshi tw’igihugu.
Yongeyeho ko abakandida b’ishyaka NUP bakomeje kwibasirwa n’inzego z’umutekano, n’ubwo bafite ibimenyetso simusiga by’uko batsinze amatora mu bice byinshi.
Ibi byose bibaye mu gihe Uganda ikomeje kwibasirwa n’amahanga n’imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, isaba Leta ya Museveni kubahiriza demokarasi, uburenganzira bwa politiki n’ubwisanzure bw’abaturage.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kuddukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

