Umubano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza uri mu bihe bikomeye kurusha mbere, nyuma y’uko iki gihugu cy’i Burayi cyanze ko Amerika ikoresha ibirindiro by’ingabo zabwo mu kugaba igitero kuri Iran. Ibi bibaye mu gihe amakuru akomeje kuvuga ko Washington ishobora gutera Tehran mu minsi ya vuba, ibintu byateye impungenge ku rwego mpuzamahanga.
Amakuru yashyizwe hanze n’ikinyamakuru The Times avuga ko ubuyobozi bw’u Bwongereza bwafashe icyemezo cyo kwanga ko Amerika ikoresha ibirindiro byabwo biherereye mu Diego Garcia no mu gace ka Gloucestershire mu kugaba ibitero kuri Iran. Abayobozi b’u Bwongereza bavuga ko igitero nk’icyo cyaba kinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga, kandi ko bashyize imbere kubahiriza amategeko agenga umutekano w’isi.
Iki cyemezo cyateje uburakari Perezida Donald Trump, uvuga ko ibihugu by’inshuti bikwiye gushyigikira inyungu z’umutekano wa Amerika aho kubangamira imigambi yayo. Biravugwa ko Trump na we yahise yanga gushyigikira umushinga wa Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, wo kwegurira ibirwa bya Chagos igihugu cya Maurice, ibintu byafashwe nk’igisubizo cya politiki ku cyemezo cya Londres.
Ibi bibaye mu gihe Amerika iri mu myiteguro ikomeye ya gisirikare ishobora kuvamo igitero kuri Iran. Televiziyo CNN yatangaje ko ingabo za Amerika zohereje indege z’intambara n’ubwato buhambaye mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo kwitegura igitero gishobora kugabwa mu minsi iri imbere. Perezida Trump ubwe yavuze ko mu minsi icumi iri imbere hazamenyekana niba ibiganiro Amerika iri kugirana na Iran bizatanga umusaruro cyangwa niba hazafatwa icyemezo cya gisirikare.
Ku wa 18 Gashyantare 2026, abajyanama b’umutekano wa Amerika bahuriye mu nama yabereye mu biro bya Perezida, baganira ku ngamba zo guhangana na Iran. Muri iyo nama, abajyanama ba Trump barimo Steve Witkoff na Jared Kushner bamusobanuriye uko ibiganiro byabaye hagati ya Amerika na Iran byagenze, ndetse bamugezaho raporo ku bushobozi bwa Iran mu rwego rwa nucléaire.
Amerika yamaze kohereza ibikoresho byinshi bya gisirikare mu bihugu birimo Jordanie, Bahrain, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite ndetse no mu Bugiriki. Byongeye kandi, ubwato bunini bw’intambara USS Gerald Ford butwara indege z’intambara buteganyijwe kugera mu Burasirazuba bwo Hagati, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ingabo za Amerika.
Mu gihe Amerika iri kwitegura igitero, Iran na yo ntiyicaye ubusa. Umugaba Mukuru w’ingabo zayo, Amir Hatami, yaburiye Amerika ko igitero cyose cyagabwa ku gihugu cye kizagira ingaruka zikomeye, kandi ko Iran ishobora kwihimura ikarasa ku nyungu za Amerika n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane Israel.
U Bwongereza nubwo bwateye utwatsi umugambi wa Amerika wo gukoresha ibirindiro byabwo, bwatangiye kongera imbaraga mu kwicungira umutekano wabwo. Bwohereje indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-35 muri Chypre ndetse n’izindi zo mu bwoko bwa Typhoon muri Qatar, mu rwego rwo kwitegura ibishobora kuba mu gihe intambara yaba itangiye.
Iki cyemezo cy’u Bwongereza cyaje gikurikira indi myumvire itandukanye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane ku mubano w’u Bwongereza n’u Bushinwa. Perezida Trump aherutse kuvuga ko imikoranire y’u Bwongereza n’u Bushinwa mu rwego rw’ubucuruzi n’ishoramari ari “akaga gakomeye,” agaragaza ko Washington itishimiye uburyo ibihugu by’inshuti bikomeje kwegera Beijing.
Mu ruzinduko Minisitiri Keir Starmer yagiriye mu Bushinwa, yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping bigamije kongera ubufatanye mu bukungu. Nubwo Londres yavuze ko yari yamenyesheje Washington iby’uru ruzinduko, Trump yakomeje kubunenga, avuga ko gukorana n’u Bushinwa bishobora gushyira mu kaga umutekano w’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Trump yanaburiye ibindi bihugu nka Canada kwirinda kwegera u Bushinwa, avuga ko bishobora kubigiraho ingaruka zikomeye, harimo no gushyirirwaho imisoro ihanitse cyangwa kugabanyirizwa ubufatanye mu bya gisirikare.
Ibi byose byerekana ko hari ukwiyongera kw’ukutumvikana hagati ya Amerika n’inshuti zayo za hafi, mu gihe isi iri guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, cyane cyane mu Burasirazuba bwo Hagati. Kuba u Bwongereza bwanze gushyigikira Amerika ku mugaragaro mu mugambi wo gutera Iran, ni ikimenyetso cy’uko ibihugu byombi bishobora kuba biri gutandukana ku nyungu zimwe na zimwe.
Ku rundi ruhande, Iran ikomeje kongera imbaraga mu kubaka no gukomeza ibikorwaremezo byayo bya nucléaire, yitegura igitero cyose gishobora kuyibasira. Ibi byatumye impuguke mpuzamahanga ziburira ko intambara ishobora kuvuka hagati ya Amerika na Iran ishobora kugira ingaruka zikomeye ku isi yose, cyane cyane ku bukungu no ku mutekano w’akarere.
Mu gihe ibiganiro bya dipolomasi bikomeje, isi yose iteze amaso icyemezo cya nyuma cya Perezida Trump, gishobora guhindura amateka y’umutekano w’isi. Naramuka afashe icyemezo cyo gutera Iran, bishobora gutuma havuka intambara nini ishobora no gukurura ibindi bihugu byinshi, bigatuma isi yinjira mu bihe bishya by’umutekano muke.
Icyemezo cy’u Bwongereza cyo kwanga gufasha Amerika ni intambwe ikomeye igaragaza ko n’inshuti zikomeye zishobora gutandukana mu bihe by’ibibazo bikomeye. Ibi bishobora gutuma habaho impinduka zikomeye mu mubano mpuzamahanga, cyane cyane hagati y’ibihugu by’ibihangange ku isi.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp





