Mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangiye inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Abarundi benshi baba mu mahanga, cyane cyane muri Lusaka muri Zambia, bari mu bwoba bukomeye nyuma y’ibikorwa bikomeye byo gufata abanyamahanga byatangiye gukazwa n’inzego z’abinjira n’abasohoka.
Aya makuru aje mu gihe Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa AU ku wa 14 Gashyantare 2026, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, mu nama yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia. Mu ijambo rye, yavuze ko inshingano yahawe ziremereye ariko yizeye ko Imana izamufasha kuzisohoza. Icyakora, iri zamuka rye ku rwego rwa Afurika rihuriranye n’ibihe bikomeye by’umutekano n’uburenganzira bwa muntu, haba mu gihugu cye no ku Barundi baba mu mahanga.
Mu minsi ishize, inzego z’abinjira n’abasohoka muri Zambia zatangiye ibikorwa byo gufata abanyamahanga bakekwaho kuba badafite ibyangombwa. Aya mabwiriza yageze no mu nsengero, cyane cyane iza Pentekote, aho abapolisi bajya ku miryango y’insengero bagafata uwo bakekaga ko ari umunyamahanga, bakamujyana kumwaka ibyangombwa.
Umurundi umwe uba muri Lusaka yavuze ko kuva mu rukerera rw’iyo minsi, ibikorwa byo gufata abanyamahanga byiyongereye ku rwego rutigeze rubaho mbere.
Yagize ati: “Abarundi turi mu bwoba bukomeye. Polisi iza mu nsengero, ku maduka no mu mihanda igafata uwo bakekaho kuba umunyamahanga. Iyo basanze ari Umunyazambia baramurekura, ariko umunyamahanga baragumana.”
Imibare yatangajwe na polisi ya Zambia ku wa 26 Mutarama 2026 igaragaza ko abantu 182 bafashwe bakekwaho kuba badafite ibyangombwa. Muri bo, 15 basanzwe ari Abanyazambia bararekuwe, naho 165 basigara bafunzwe. Muri abo bafunzwe, 106 ni Abarundi, bangana n’abarenga 60% by’abafashwe bose.
Byongeye kandi, hagati ya tariki ya 8 n’iya 10 Gashyantare 2026, abandi Barundi benshi bafashwe bakigera hafi ya Lusaka, nubwo bari bafite visa zibemerera kumara amezi atatu muri Zambia. Ku wa 13 Gashyantare 2026, bamwe muri bo birukanwe basubizwa ku mupaka, nubwo nta cyaha bagaragaje ko bakoze.
Ambasaderi w’u Burundi muri Zambia, Evelyne Butoyi, yagaragaye asura aho abo Barundi bafungiye, aganira na bo ndetse n’inzego za Zambia, mu rwego rwo gushaka umuti w’iki kibazo. Ariko Abarundi benshi bavuga ko ibiganiro bikwiye kujya ku rwego rwa za guverinoma kugira ngo uburenganzira bwabo burindwe.
Abarundi benshi bamaze igihe bava mu gihugu cyabo bajya gushaka akazi mu bindi bihugu bya Afurika birimo Zambia, Tanzania na Afurika y’Epfo. Icyakora, benshi muri bo bavuga ko bahura n’ibibazo bikomeye birimo gufatwa, gufungwa cyangwa kwirukanwa nubwo bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko.
Bamwe mu Barundi bibaza niba ubuyobozi bwa AU bushya bwa Ndayishimiye buzagira uruhare mu gukemura ibibazo by’abaturage be baba mu bindi bihugu bya Afurika, cyane ko AU yashinzwe mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye n’ubwisanzure bw’Abanyafurika.
Mu gihe Ndayishimiye atangiye kuyobora AU, igihugu cye kiri gushyirwa mu majwi kubera uruhare cyagize mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuva mu 2022, u Burundi bwohereje ingabo muri RDC mu rwego rwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi irimo RED Tabara, FNL-Ndabampema na FOREBU. Icyakora, mu 2023, izi ngabo zanoherejwe kurwanya ihuriro rya AFC/M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Mu 2025, ihuriro AFC/M23 ryakajije ibitero mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rifata ibice byinshi birimo Kavumu na Bukavu, ndetse rinirukana ingabo z’u Burundi zari zarahungiye muri Uvira. Nyuma y’aho izi ngabo zisubiriye muri Uvira, zakomeje kugaba ibitero mu bice bituwe cyane n’Abanyamulenge, cyane cyane muri Komini ya Minembwe.
Iperereza ryakozwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo rigaragaza ko hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 8 Gashyantare 2026, ibitero by’ingabo zirimo iz’u Burundi byahitanye abasivili barenga 100, abandi barenga 350 barakomereka mu bice bya Fizi, Uvira na Mwenga.
Ku wa 13 Gashyantare 2026, ibindi bitero byagabwe mu bice birimo Kalingi, Bidegu, Gitavi, Kalongi na Gakenke, byongera ubwicanyi n’ubwoba mu baturage.
Gutangira kuyobora AU kwa Ndayishimiye kuje mu gihe Afurika ihanganye n’ibibazo bikomeye by’umutekano, uburenganzira bwa muntu n’ubwisanzure bw’abaturage, haba mu bihugu byabo no mu mahanga.
Abaurundi benshi baba mu mahanga, cyane cyane muri Zambia, bavuga ko biteze ko ubuyobozi bushya bwa AU buzashyira imbere uburenganzira bw’Abanyafurika bwo gutura no gukora mu bindi bihugu bya Afurika batikanga gufatwa cyangwa gufungwa.
Mu gihe ibibazo by’umutekano muri RDC bikomeje gukaza umurego, ndetse n’Abarundi baba mu mahanga bakomeje guhura n’ibibazo, amaso ya benshi ari ku buyobozi bwa Ndayishimiye kugira ngo harebwe niba azashobora gukoresha uwo mwanya mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byugarije abaturage b’u Burundi n’Abanyafurika muri rusange.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

