Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika bwakomoje ku gucuruza Ukarisitiya mu isoko

Ubuyobozi bwa Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa bwatangaje ko amakuru amaze iminsi akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Ukarisitiya igurishwa mu masoko yo mu murwa mukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari ibihuha bigamije kuyobya rubanda no guharabika Kiliziya.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho agaragaza ibimeze nka Ukarisitiya bigurishwa mu maguriro manini (supermarchés), ibintu byateje impaka ndende n’uburakari mu Bakirisitu Gatolika no mu baturage batandukanye, bibaza ukuntu “Umubiri wa Kirisitu” wagenewe igitambo cyera wagirwa igicuruzwa.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara, Umushumba w’umusigire wa Arikidiyosezi Gatolika ya Kinshasa, Musenyeri Charles Ndaka Salabisala, yatangaje ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko ayo mashusho atafatiwe i Kinshasa, bityo ko atakwitirirwa Kiliziya Gatolika ikorera muri uwo mujyi.

Yagize ati: “Nyuma y’isuzuma ryimbitse, bigaragara ko amashusho yakwirakwiye adaturuka mu Mujyi wa Kinshasa, kandi nta Kiliziya Gatolika n’imwe ihafite uruhare mu bikorwa byagaragajwe.”

Kiliziya Gatolika yatangaje ko hari amatorero y’inzaduka n’abantu ku giti cyabo bigana Ukarisitiya yayo, bagakoresha ibintu bisa na yo mu rwego rwo kuyobya abantu no gushuka abakirisitu batamenyereye imyemerere ya Kiliziya Gatolika.

Yongeyeho ko mu bice bimwe na bimwe by’umujyi, cyane cyane mu karere ka Limete, hagaragaye ibicuruzwa byitwa Ukarisitiya ariko ari inyiganano, bigurishwa mu masoko asanzwe.

Mu rwego rwo gukumira urujijo rukomeje gukwirakwira, Musenyeri Salabisala yasabye abakirisitu Gatolika gukomeza kuba maso, kwirinda abantu n’amatsinda abashora mu myemerere itari iya Kiliziya Gatolika, no kudaha agaciro amakuru adafite ishingiro akwirakwira ku mbuga nkoranyambaga.

Yanibukije abacuruzi n’abaguzi ko kugurisha cyangwa kugura ibitwaje izina ry’Ukarisitiya mu nyungu z’ubucuruzi binyuranyije n’indangagaciro za Kiliziya Gatolika, asaba inzego bireba gukurikirana ababigiramo uruhare.

Iki kibazo cyongeye kugaragaza uko amakuru atizewe ashobora gukwirakwira byihuse ku mbuga nkoranyambaga, agateza umwuka mubi n’urujijo mu muryango n’ahandi, bityo hakibutswa abantu akamaro ko gushishoza no kugenzura amakuru mbere yo kuyakwirakwiza.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Arikidiyosezi ya Kinshasa yagaragaje ko hari amatorero y’i Kinshasa yigana ukarisitiya zayo
Musenyeri Salabisala yatangaje ko ukarisitiya za Kiliziya Gatolika zitigeze zicuruzwa i Kinshasa

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui