Mu gihe ubuyobozi bw’igisirikare cy’u Burundi bukomeje gutangaza ko ibintu bimeze neza, hari indi shusho igenda igaragara kure y’amaso ya rubanda. Iyi shusho igaragarira mu buhamya bw’abasirikare bavuye mu gihugu, cyane cyane abo dusanga mu Mujyi wa Dubai, aho benshi bahindutse abakozi basanzwe mu rwego rwo gushaka ubuzima.
Umusirikare umwe wahoze mu ngabo z’u Burundi yagize ati: “Nkunda igisirikare cyane. Ariko maze amezi atanu ntakibarizwamo, ndi gukora ikiyede i Dubai, kandi baracyanyishyura. Nta n’umwe uzi ko nagiye.” Aya magambo agaragaza ikibazo gikomeye cy’imicungire mibi n’uburangare mu buyobozi.
Uyu musirikare avuga ko ikibazo atari intambara cyangwa ubwoba bwo kurwana, ahubwo ari imibereho mibi. Umushahara wa buri kwezi ungana na 200,000 FBu ntushobora no kugura ipantalo ya gisirikare igura 150,000 FBu. Mu gihe umusirikare afite umugore n’abana, abazwa uburyo yabatunga akoresheje amafaranga adahagije.
Ikindi gitangaje ni uko abayobozi batakimenya umubare nyawo w’abasirikare bari mu kazi. Abenshi baragiye, ariko amazina yabo aracyari ku rutonde rw’abishyurwa. Umusirikare yagize ati: “Ntibazi abo bayobora. Hari abagiye kera cyane, ariko baracyabarirwa nk’abari mu gihugu.”
I Dubai honyine, ngo hari abasirikare benshi b’Abarundi bari mu byiciro byose: abasirikare bato, abofisiye, n’abari bafite inshingano zikomeye. Benshi muri bo bavuga ko intambara yo muri Congo yabigizeho ingaruka, ariko impamvu ya mbere y’ihunga ari umushahara muto n’imibereho mibi.
Hari n’ibindi byiyongera ku mubabaro w’umusirikare muto. Ubuyobozi bukuru buravugwaho kwikubira umutungo: kubaka amazu ahambaye, gushinga amabanki yabo, gucukura zahabu muri Congo, no kohereza abana babo kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu gihe ibi byose bigenda biba, umusirikare muto aba yabuze n’ibyo kurya.
Hari aho bigera umuyobozi wa batayo akiba ibiryo by’abasirikare ayoboye kugeza barwaye. Aho kugirira abari munsi ye impuhwe nk’umubyeyi, ahinduka umunyagitugu ubareba nk’ibikoresho. Ibi bituma icyizere mu buyobozi gishira burundu.
Uwo musirikare wo muri Dubai arasoza agira ati: “Iyo icyizere mu bayobozi kibuze, igisirikare kiba kiri mu bihe bibi cyane.”
Ubu butumwa bw’uyu musirikare w’u Burundi wahungiye i Dubai bwakwirakwiye vuba ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro by’abantu basanzwe, bukangura imitima ya benshi, cyane cyane abasirikare bakiri mu kazi n’imiryango yabo.
Abantu benshi bagiye biyumvamo ayo magambo, bayabonamo ishusho nyakuri y’ubuzima babayemo, aho umusirikare akora adafite icyubahiro, adafite ibikoresho bihagije, kandi adahembwa uko bikwiye. Ku basirikare benshi, ubu butumwa bwabaye nk’ijwi ribavugira icyo batinyaga kuvuga ku mugaragaro.
Ariko mu nzego zo hejuru z’ubutegetsi, ubu butumwa ntibwakiriwe neza na gato. Amakuru aturuka hafi y’ubuyobozi agaragaza ko Perezida Évariste Ndayishimiye atigeze anyurwa n’uku kuvugwa kw’iki kibazo ku mugaragaro, cyane cyane kuko byagaragaje intege nke zikomeye mu micungire y’igisirikare.
Kuba umusirikare ashobora kumara amezi menshi hanze y’igihugu, akora mu mahanga, ariko agahabwa umushahara nk’aho akiri ku murongo w’akazi, byafashwe nko kunenga ubuyobozi bwe mu buryo butaziguye.
Iki kibazo cyatumye havugwa inama zihariye zafatiwemo imyanzuro ikomeye, aho abayobozi bamwe basabwe gusobanura uko abasirikare bayobora, uko bamenya aho bari, n’uko imishahara icungwa. Hari amakuru avuga ko bamwe mu bayobozi b’igisirikare bagaragaje ubwoba, batangira gushakisha uko bakwirinda kugaragara mu ruhame cyangwa uko bagira icyo basubiza ku bivugwa n’uyu musirikare uri i Dubai.
Ku ruhande rwa rubanda, uburakari bwa Perezida ntibwahagaritse igitekerezo cy’uko ubutumwa bw’uyu musirikare bwafunguye amaso ya benshi. Ahubwo byarushijeho gutuma abantu bibaza ku cyerekezo cy’igisirikare cy’u Burundi n’ahazaza hacyo. Benshi bavuga ko aho kugerageza gucecekesha abavuga, ubuyobozi bukwiye gucyemura ibibazo by’ukuri biri mu gisirikare.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

