Mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye gusaba ubutegetsi bwa Kinshasa gufata ingamba zihuse zo kurandura umutwe wa FDLR n’indi mitwe iyifasha.
Aya makuru aje akurikira amagambo yatangajwe ku mbuga nkoranyambaga n’umusesenguzi uzwi ku izina rya Dr. Dash, wavuze ko Amerika yaburiye ubuyobozi bwa RDC ndetse igategeka Perezida Félix Tshisekedi n’ubutegetsi bwe guhita bashyira iherezo ku mutwe wa FDLR n’indi mitwe ifatanya nawo irimo Wazalendo.
Dr. Dash yavuze ko kuba Amerika yemera ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bufasha FDLR byagakwiye gutuma inemera ko u Rwanda ruzafata ingamba zo kuwurwanya mu buryo ubwo ari bwo bwose.
Yagize ati: “Kubera ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizi kandi zikemera ko Tshisekedi ashyigikiye FDLR, zigomba kandi kwemera ko u Rwanda ruzakuraho FDLR mu buryo bumwe cyangwa ubundi kuko nkuko twese tubizi, Tshisekedi ntacyo azabakoraho.”
Yakomeje avuga ko uburyo Amerika yitwara ku mitwe y’iterabwoba iyibangamiye ari bwo bwakagombye no gukoreshwa ku kibazo cya FDLR.
Yongeyeho ati: “Tuzi kandi icyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakora ku bitero byayo by’iterabwoba. Bityo rero bigomba kunyura mu mpande zombi,”
Aya magambo aje mu gihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame nawe aherutse kuvuga ko igihugu cye cyifuza amahoro arambye ariko ko ayo mahoro agomba gushingira ku kubahiriza inshingano ku mpande zose zifitanye ikibazo.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki ya 6 Werurwe 2026, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda. Muri ibyo biganiro, yasobanuye ko u Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaba yubahirije inshingano zayo.
Izo nshingano zigaragara mu masezerano ibihugu byombi byashyizeho umukono i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Ukuboza 2025, agamije gufasha gukemura ikibazo cy’umutekano muke umaze imyaka myinshi mu Burasirazuba bwa Congo.
Perezida Kagame yavuze ko uburenganzira bw’igihugu bwo kurinda abaturage bacyo ari inshingano itagomba guhinduka, kandi ko u Rwanda rwakomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rwicungire umutekano warwo.
Yanagarutse ku mateka y’iki kibazo, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umutwe wa FDLR wagiye ucumbikirwa muri RDC, ukahabona ubufasha ndetse bamwe mu barwanyi bawo bagashyirwa no mu ngabo za Congo.
Nk’uko Perezida Kagame yabivuze, ibi byatumye uwo mutwe ukomeza gukorera mu Burasirazuba bwa Congo udafite igitutu gihagije cyo kuwuhagarika.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko uburyo ikibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo gikemurwa akenshi busa n’ubwikoreza umutwaro uruhande rumwe gusa, ibintu avuga ko bidatanga igisubizo kirambye.
Yagize ati: “U Rwanda rushaka amahoro ariko dushaka amahoro arambye twakubakiraho ahazaza hacu heza. Turashaka gusiga politiki mbi inyuma yacu iteka.”
Yakomeje asobanura ko igihugu cye cyiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe RDC yaba ishyize mu bikorwa ibyo yasabwe mu masezerano ya Washington.
Perezida Kagame yongeyeho ati: “U Rwanda rwiteguye gukuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi mu gihe RDC yujuje inshingano zayo nk’uko ziteganywa mu masezerano ya Washington.”
Aya masezerano afite uruhare rw’impande eshatu ari zo u Rwanda, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ngingo zikubiyemo harimo kubahiriza ubusugire bw’ibihugu byombi, gusenya imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR, gushyiraho ubufatanye mu by’umutekano, gucyura impunzi ndetse no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu mu karere.
Hari kandi gahunda ihuriweho yo gusenya umutwe wa FDLR izwi nka CONOPS, yemerejwe mu biganiro byabereye i Luanda ku wa 31 Ukwakira 2024.
Iyi gahunda igamije gukuraho burundu uwo mutwe ufatwa nk’uw’iterabwoba ndetse no kugarura ituze mu karere.
Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo ayo masezerano agire akamaro, ari ngombwa ko buri ruhande ruyubahiriza.
Yagize ati: “Kugira impande eshatu muri uru rugendo hanyuma ugatekereza ko uruhande rumwe ari rwo rugomba kubahiriza inshingano zarwo gusa, ntabwo byatanga igisubizo.”
Yakomeje avuga ko gushyira mu bikorwa ayo masezerano byatanga umutekano ukenewe ku mpande zose ndetse bigafasha no guteza imbere ubufatanye mu by’ubukungu mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Perezida Kagame kandi yongeye gushimangira ko u Rwanda ari umufatanyabikorwa wizewe kuko rukora ibyo ruvuga kandi rukavuga ibyo rushoboye gukora.
Yibukije ko igihugu cye cyiyemeje kutazongera gusubira mu bihe by’amateka mabi cyanyuzemo, anemeza ko u Rwanda ruzakomeza kwikorera umutwaro warwo mu kurinda umutekano w’abaturage barwo.
Muri ibyo biganiro n’abadipolomate, Ambasaderi wa Zimbabwe mu Rwanda akaba n’uhagarariye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, Prof. Charity Manyeruke, yashimye uburyo u Rwanda rukomeje guteza imbere ubufatanye n’ibindi bihugu.
Yanagarutse ku buryo u Rwanda rwashoboye kwakira neza Shampiyona y’Isi y’Amagare, yabereye bwa mbere ku mugabane wa Afurika, igenda neza kandi igashimwa n’abayitabiriye.
Mu gihe ibi biganiro bikomeje ku rwego rwa dipolomasi, ikibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo gikomeje gukurikirwa n’ibihugu byinshi byo ku isi, cyane cyane ku ruhare rwa FDLR n’uburyo cyakemurwa mu buryo burambye.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


