U Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI), aho ruherutse kugirana amasezerano mashya n’ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Anthropic. Iki ni ikigo kizwi cyane ku isi kubera gukora porogaramu ya AI yitwa Claude, imaze kwamamara mu nzego zitandukanye zirimo uburezi, ubuvuzi ndetse n’umutekano.
Aya masezerano mashya azamara imyaka itatu, agamije gufasha u Rwanda gukoresha AI mu guteza imbere uburezi, ubuvuzi, ndetse n’imitangire ya serivisi za Leta. Ni intambwe ikomeye igaragaza uburyo igihugu gikomeje gushyira imbere ikoranabuhanga nk’ishingiro ry’iterambere rirambye.
Icyakora, ikigo Anthropic si ikigo gisanzwe gusa mu ikoranabuhanga. Ni ikigo cyavuzwe cyane mu makuru mpuzamahanga nyuma y’uko bivuzwe ko porogaramu yacyo ya Claude yakoreshejwe n’igisirikare cya Amerika mu gikorwa cyihariye cyagize uruhare mu gufata Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro.
Aya makuru yatumye Anthropic irushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, ndetse bituma ubufatanye bwayo n’ibihugu birimo u Rwanda bufatwa nk’ubufite agaciro gakomeye mu bijyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.
Amasezerano hagati y’u Rwanda na Anthropic agamije gushyira AI mu nzego zifitiye abaturage akamaro kanini, cyane cyane ubuvuzi n’uburezi.
Mu rwego rw’ubuvuzi, AI izifashishwa mu guteza imbere uburyo bwo kuvura indwara zikomeye, zirimo kanseri y’inkondo y’umura, malaria, ndetse no kuzamura ubuzima bw’ababyeyi. Ibi bizafasha kunoza urwego rw’ubuzima no kwihutisha serivisi zihabwa abarwayi.
Mu burezi na bwo, AI izafasha abarimu gutegura amasomo, gufasha abanyeshuri gusobanukirwa neza amasomo, ndetse no kubaka ubushobozi bw’abakozi ba Leta mu bijyanye n’ikoranabuhanga.
Mu by’ukuri, Anthropic yamaze gutangiza gahunda yo gushyira AI mu burezi bw’u Rwanda, aho abarimu n’abakozi ba Leta bagera ku 2,000 bahabwa amahugurwa yo gukoresha Claude mu kazi ka buri munsi.
Iyi gahunda igamije gutuma Abanyarwanda baba mu bihugu bya mbere muri Afurika bifite abaturage basobanukiwe ikoreshwa rya AI.
Claude ni imwe mu porogaramu za AI zatejwe imbere na Anthropic, ikoreshwa mu gusubiza ibibazo, gusesengura amakuru, no gufasha mu mirimo itandukanye irimo uburezi, ubuvuzi, n’ikoranabuhanga.
Icyakora, porogaramu Claude AI yagaragaye cyane mu makuru mpuzamahanga nyuma y’uko bivuzwe ko yakoreshejwe mu bikorwa by’igisirikare cya Amerika.
Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Axios, The Wall Street Journal n’ibindi, avuga ko Claude AI yakoreshejwe mu gikorwa cyo gufata Nicolas Maduro, Perezida wa Venezuela, aho yafashije mu gusesengura amakuru no gufasha mu gutegura icyo gikorwa.
Nubwo Anthropic itigeze yemeza ku mugaragaro uruhare rwa Claude AI muri icyo gikorwa, aya makuru yerekanye ko AI igenda iba igikoresho gikomeye mu nzego zirimo umutekano n’igisirikare.
Ibi kandi byateje kutumvikana hagati ya Anthropic na Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, kuko Anthropic yo ishimangira ko AI yayo igomba gukoreshwa mu buryo bwubahiriza amahame n’amategeko, kandi itagenewe gukora intwaro cyangwa gufasha mu bikorwa by’urugomo.
U Rwanda rukomeje kuba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika byihutisha ikoreshwa rya AI mu nzego zitandukanye.
Politiki y’Igihugu ku ikoranabuhanga rya AI yemejwe mu 2023 igamije gufasha igihugu gukoresha AI mu kuzamura ubukungu, uburezi, ubuvuzi, n’izindi nzego.
Hari kandi indi mishinga ikomeye iri gutegurwa ku bufatanye n’ibindi bigo mpuzamahanga, harimo umushinga wa miliyoni 50 z’amadolari ugamije gufasha Afurika gukoresha AI mu rwego rw’ubuvuzi, uzatangirira mu Rwanda.
Biteganyijwe ko ikoreshwa rya AI rizafasha u Rwanda kongera miliyari zirenga 589 z’amadolari ku musaruro mbumbe w’igihugu mu myaka iri imbere.
Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye bw’u Rwanda na Anthropic ari intambwe ikomeye, kuko buha igihugu amahirwe yo gukoresha ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa n’ibihugu bikomeye ku isi.
Ni ubufatanye buzafasha u Rwanda kubaka ubushobozi bw’abakozi barwo, kunoza serivisi za Leta, no gutuma igihugu kiba kimwe mu bihugu bya mbere muri Afurika mu gukoresha AI.
Nubwo Anthropic yavuzwe mu bikorwa by’umutekano mpuzamahanga, ubufatanye bwayo n’u Rwanda bwo bugamije iterambere n’inyungu z’abaturage.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje guhitamo abafatanyabikorwa bakomeye ku isi, mu rugendo rwo guhindura igihugu icy’ikoranabuhanga rigezweho.
Mu gihe isi igenda yinjira mu bihe bishya by’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano, u Rwanda na rwo rurimo gufata iya mbere, rukorana n’ibigo bikomeye ku isi, hagamijwe kubaka ejo hazaza hashingiye ku bumenyi, ikoranabuhanga, n’udushya.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

