Mu gihe umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko ibihano biherutse gufatirwa u Rwanda n’ibihugu byo mu Burengerazuba bitazashobora gukemura ibibazo byimbitse RDC imaze imyaka yikoreye.
Ibi yabigarutseho ku wa 15 Werurwe 2026 asubiza amagambo ya Minisitiri wa RDC ushinzwe ubucuruzi bwo hanze, Julien Paluku Kahongya, wari wagaragaje ibyishimo bikomeye ku bihano biherutse gufatirwa u Rwanda, avuga ko ari intambwe ikomeye mu guhangana n’ibibazo byo mu burasirazuba bwa RDC.
Mu ntangiriro za Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda ibihano, ibashinja kugira uruhare mu bufatanye n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa.
Icyakora u Rwanda rwahise rwamagana ibyo bihano, ruvuga ko byafashwe hashingiwe ku makuru atuzuye kandi adahuye n’ukuri kw’ibibera mu ntambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Mu itangazo ryasohowe ku wa 2 Werurwe 2026, Guverinoma y’u Rwanda yavuze ko ibyo bihano bireba uruhande rumwe gusa mu buryo butarimo ukuri, bityo bikaba bitafasha mu gushakira umuti urambye ikibazo cy’umutekano mucye umaze imyaka myinshi muri ako karere.
Mu butumwa bwe bugaragaza kunenga cyane ibyishimo bya Kinshasa, Nduhungirehe yavuze ko RDC igomba kubanza kureba ibibazo byayo bwite aho gushinja ibindi bihugu.
Yagaragaje ko ibibazo bikomeye birimo ruswa ikabije, ubuyobozi budafite ubushobozi ndetse n’imitwe myinshi yitwaje intwaro byatumye igihugu kigera mu bihe bikomeye by’umutekano muke.
Yagize ati: “Kubera ibihano Amerika yafatiye u Rwanda, biragaragara ko ibibazo bya ruswa byazahaje RDC, gusahura umutungo kamere muri Haut-Katanga na Lualaba bikorwa n’umuryango wa Perezida, n’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 igenga ibice byinshi by’igihugu byose bizahita bikemuka.”
Aya magambo yari yuzuyemo kunenga bikomeye ubuyobozi bwa RDC, ashimangira ko igihugu gifite ibibazo by’imbere byimbitse kurusha ibyo gishinja abaturanyi.
Ibirego byo gusahura umutungo kamere byakomeje kugarukwaho kenshi mu gihugu cya RDC. Amashyirahamwe y’abacukuzi b’amabuye y’agaciro ndetse n’imiryango ya sosiyete sivile yigeze kuvuga ko bamwe mu bagize umuryango wa Perezida Félix Tshisekedi bafite uruhare rukomeye mu kugenzura ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu ntara zigize Katanga.
Nk’uko bamwe mu bayobozi b’amashyirahamwe y’ubucukuzi babigaragaje, ikibazo cyo gusahura umutungo cyatangiye kugaragara cyane mu mwaka wa 2015 ariko kiza gufata intera ikomeye kuva mu 2019 ubwo Tshisekedi yageraga ku butegetsi.
Bavuga ko bamwe mu banyapolitiki bakomeye ndetse n’abasirikare bakuru bashyira igitutu ku bacukuzi b’amabuye y’agaciro cyangwa bakabambura ibrombe byabo kugira ngo babyigarurire.
Hari n’abavuga ko umuvandimwe wa Perezida, Christian Tshisekedi, yaba yarigaruriye ibrombe bimwe na bimwe byari bifitwe n’abikorera ku giti cyabo mu ntara ya Lualaba.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) itegerejwe n’ibibazo bikomeye bishobora gukomeza kuyiteza umutekano muke mu gihe kiri imbere. Kimwe mu bikomeye ni ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro irenga 250 ikorera mu bice bitandukanye by’igihugu, cyane cyane mu burasirazuba.
Iyi mitwe irimo n’iya FDLR ndetse n’indi itandukanye ikomeje guteza umutekano muke, igatera abaturage guhunga no gutuma ubuyobozi bwa Leta butagera henshi. Iyo miyoborere idahagije, iherekejwe na ruswa ivugwa mu nzego z’umutekano n’iz’ubutegetsi, ituma igihugu kigira intege nke mu guhangana n’izo mbogamizi.
Ikindi kibazo gikomeye gitegereje RDC ni imiyoborere n’imikoreshereze y’umutungo kamere w’icyo gihugu. Nubwo igihugu kiyobowe na Perezida Félix Tshisekedi gifite umutungo kamere mwinshi urimo amabuye y’agaciro akenerwa ku isi, abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene bukabije.
Abasesenguzi bagaragaza ko ruswa, inyungu z’abantu ku giti cyabo mu nzego z’ubutegetsi ndetse n’amakimbirane ya politiki bishobora gukomeza gukoma mu nkokora iterambere ry’igihugu, bikagira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubukungu bwa RDC mu myaka iri imbere.
Nubwo RDC iri mu bihugu bikize cyane ku isi mu bijyanye n’umutungo kamere nk’amabuye ya cobalt, coltan na diyama, abaturage benshi bakomeje kubaho mu bukene bukabije.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo gikomeye atari ukubura umutungo ahubwo ari imiyoborere mibi, ruswa ndetse n’imikorere idahwitse y’inzego za Leta.
Hari aho usanga ubuyobozi bwa Leta butagera, inkambi z’impunzi zikwirakwiye imbere mu gihugu, ndetse n’imitwe myinshi yitwaje intwaro igenga ibice binini by’igihugu.
Ikindi kibazo cyakomeje kuvugwa kenshi ni ivangura n’ihohoterwa rikorerwa bamwe mu baturage b’iki gihugu, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi bo mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo.
Kuva mu 1996, imirwano n’urugomo bikorerwa aba baturage byagiye bifitwamo uruhare n’imitwe yitwaje intwaro irimo na FDLR igizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abasesenguzi bavuga ko ikibazo cy’umutekano muke muri aka karere kidashobora gukemuka hadakemuwe ibibazo by’amacakubiri n’imiyoborere mibi byabaye akarande.
Bamwe mu basesenguzi mu bya politiki bavuga ko aho gushakira ibisubizo ku bibazo by’imbere mu gihugu, ubuyobozi bwa Kinshasa bukomeje gushyira imbaraga mu gushinja ibihugu by’abaturanyi.
Hari n’abemeza ko Perezida Tshisekedi ashobora kuba akoresha ikibazo cy’intambara yo mu burasirazuba mu nyungu za politiki y’imbere mu gihugu, cyane cyane mu gihe igihugu cyegereje ibihe by’amatora n’impaka zikomeye mu rwego rwa politiki.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

