Ubuzima bwa buri munsi ku Banyarwanda bukomeje guhinduka uko ibiciro ku masoko bizamuka, aho imibare mishya igaragaza ko ubukungu bwo mu ngo buri gushyirwaho igitutu n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibicuruzwa na serivisi zitandukanye.
Raporo yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko muri Werurwe 2026, ibiciro ku masoko byazamutseho 9,2% ugereranyije n’igihe nk’icyo mu mwaka wa 2025. Ni izamuka rifatwa nk’irikomeye, cyane cyane ku miryango isanzwe ifite ubushobozi buke.
Iyi mibare igaragaza ko izamuka ry’ibiciro ryibanze cyane ku biribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,1%, ibintu bifite uruhare runini mu mibereho ya buri munsi. Ku rundi ruhande, ibinyobwa bisembuye n’itabi byo byazamutse ku kigero kiri hejuru cyane cya 17,8%, mu gihe ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibicanwa byiyongereyeho 14,6%.
Ikintu cyateye impungenge kurushaho ni izamuka rikabije ry’ibiciro byo mu rwego rw’ubuvuzi ryageze kuri 71%, bigatuma kubona serivisi z’ubuzima bikomeza kugorana ku baturage benshi. Uretse ibyo, ubwikorezi bwazamutseho 7,8% naho amafunguro n’amacumbi byiyongeraho 19,4%, ibintu byiyongera ku bindi byose bigira ingaruka ku mibereho.
Abasesenguzi b’ubukungu bagaragaza ko iri zamuka ry’ibiciro rifite ingaruka zitandukanye zirimo kugabanuka kw’ubushobozi bwo guhaha ku baturage, aho amafaranga yinjira adakurikira umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro.
Ibi bishobora gutuma imibereho igenda irushaho gukomera, cyane cyane ku bakozi bahembwa amafaranga adahinduka.
Raporo ya NISR kandi igaragaza ko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 9,4%, bigaragaza ko izamuka ridashingira ku kintu kimwe gusa ahubwo rifite imizi mu nzego zitandukanye z’ubukungu.
Hari kandi itandukaniro rigaragara hagati y’icyaro n’imijyi. Mu cyaro, ibiciro byazamutseho 6,7%, bikaba biri munsi y’ibigaragara mu mijyi. Ibi bisobanurwa n’uko abatuye mu cyaro akenshi bihingira ibiribwa, bigatuma badakenera kubihaha ku isoko, ndetse hakaba hari n’ibindi badakoresha cyane ugereranyije n’abatuye mu mijyi.
Nubwo bimeze bityo, izamuka ry’ibiciro rikomeje kuba ikibazo rusange gishobora kugira ingaruka ku bukungu bw’igihugu muri rusange, cyane cyane mu gihe ritajyanye n’izamuka ry’umusaruro cyangwa inyungu z’abaturage.
Abaturage batandukanye bagaragaza ko ubuzima bukomeje guhenda, aho amafaranga make babona atakibasha kubafasha kubona ibikenerwa byose. Hari abavuga ko byabaye ngombwa kugabanya ibyo baguraga, abandi bagahitamo gushaka indi mirimo y’inyongera ngo babashe guhangana n’ibi bibazo.
Mu gihe ubukungu bw’isi nabwo bukomeje guhura n’ihindagurika, u Rwanda na rwo rugaragaramo ingaruka zabwo, bigasaba ingamba zihamye zo guhangana n’izamuka ry’ibiciro, kurinda umuturage no gukomeza kuzamura ubukungu mu buryo burambye.
Icyizere kiri mu ngamba Leta ishobora gufata zigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no gufasha abaturage gukomeza kubona ibikenerwa by’ibanze, ariko nanone hakenewe ubufatanye bw’inzego zitandukanye kugira ngo ubuzima bw’abaturage butarushaho kuzahara.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

