U Rwanda rwasubije RDC yatangaje ko yatangiye guhiga bukware abarwanyi ba FDLR.

U Rwanda rwasubije RDC yatangaje ko yatangiye guhiga bukware abarwanyi ba FDLR.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yongeye kugaragaza impungenge ku buryo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje kuvuga gahunda yo guhashya umutwe wa FDLR, avuga ko amagambo atajyana n’ibikorwa adashobora gutanga ibisubizo ku bibazo by’umutekano mu karere.

Ibi yabivuze akurikije itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 29 Werurwe 2026 n’ingabo za RDC (FARDC), ryavugaga ko zatangiye gutegura ibikorwa byo kwambura intwaro abarwanyi ba FDLR, aho zohereje Umugaba Wungirije mu gace ka Kisangani kugira ngo ayobore icyo gikorwa.

Lt Gen Nduru Jacques Ychaligonza yavuze ko abarwanyi ba FDLR bagomba gushyikiriza intwaro zabo ku bushake cyangwa bakazamburwa ku ngufu, igitekerezo cyagaragajwe nk’intambwe igamije gushyira mu bikorwa inshingano za RDC mu masezerano y’amahoro.

Icyakora, u Rwanda rugaragaza ko ibyo bikorwa bikwiye kugaragarira mu bikorwa bifatika aho kuba amagambo gusa.

Nduhungirehe yashimangiye ko amasezerano y’amahoro n’ubufatanye mu by’ubukungu yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 agomba gushyirwa mu bikorwa mu buryo bugaragara, cyane cyane ku ngingo ijyanye no kurandura umutwe wa FDLR, u Rwanda rufata nk’uw’iterabwoba ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu masezerano ya Washington, agaragaza gahunda y’ibikorwa bya gisirikare izwi nka CONOPS, harimo ko gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho bizaterwa n’uko RDC izaba yagaragaje intambwe ifatika mu gusenya FDLR.

Abasesenguzi n’abigeze kuba muri uwo mutwe bagaragaza ko hari ugushidikanya ku bushobozi bwa FARDC bwo gushyira mu bikorwa ibyo ivuga.

Col (Rtd) Nshimiyimana Augustin, wigeze kuba muri FDLR, avuga ko bidashoboka ko ingabo za Congo zarwanya uwo mutwe mu gihe bamwe mu bawugize bakibarizwa muri izo ngabo cyangwa mu nzego z’ubutegetsi i Kinshasa.

Asobanura ko niba koko hari ubushake bwo kuwurwanya, byagombye gutangirira aho abo barwanyi bari hose, harimo no mu murwa mukuru, aho avuga ko bamwe mu bahoze ari abarwanyi ba FDLR bakigaragara mu nzego zitandukanye.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bw’u Rwanda bukomeza gushimangira ko bushyigikiye inzira y’ibiganiro by’amahoro, harimo n’ibiri kubera i Doha, kandi ko bwiteguye kubahiriza amasezerano yose bwagiranye na RDC, mu gihe n’uruhande rwa Congo rwerekana ubushake nyabwo mu kuyashyira mu bikorwa.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yigeze kugaragaza ko umutwe wa FDLR ufite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10,000, ibintu u Rwanda rufata nk’ingaruka zikomeye ku mutekano warwo no ku karere muri rusange.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui