Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yanyomoje byeruye amagambo yavuzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, ku birebana n’umubano hagati y’Ingabo za RDC (FARDC) n’umutwe wa FDLR.
Ibi byakurikiye ikiganiro Muyaya yagiranye n’itangazamakuru aho yahakanye ko Leta ya RDC yaba ikorana n’umutwe wa FDLR, umutwe ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994. Muyaya yavuze ko u Rwanda rudakwiye gukomeza kwitwaza ikibazo cya FDLR, kuko ngo “abasigaye benshi, niba atari bose, bari mu bice bigenzurwa na AFC/M23,” umutwe akunze kwitirira u Rwanda.
Yongeyeho ko kugira ngo ikibazo cya FDLR gikemurwe burundu, Abanyarwanda bagomba kubanza kuva mu bice byafashwe, ashimangira ko Leta ya RDC yari ifite umugambi wo gukemura icyo yise ikibazo cy’iterabwoba, ariko ko hari impamvu zishingiye ku mutekano zibibangamira.
Muyaya kandi yagarutse ku baturage hafi 300 bo mu bwoko bw’Abahutu bivugwa ko bishwe muri Nyakanga mu bice bya Rutshuru, ashinja ibikorwa byo guhiga FDLR kuba biri gukorerwamo ubwicanyi. Icyakora, ntiyigeze agaruka ku bihumbi by’Abatutsi b’Abanye-Congo bishwe mu bihe bitandukanye, ndetse n’abakomeje kugabwaho ibitero n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ikorana n’Ingabo za Leta.
Mu gusubiza ayo magambo, Amb. Nduhungirehe yifashishije urubuga rwa X, agaragaza ko ibyo Muyaya yavuze ari ibinyoma. Yavuze ko FDLR na FARDC “byanywanye nk’umwana na se,” asobanura ko basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bakorana bya hafi mu bikorwa bya gisirikare.
Ati: “Iki ni ikinyoma kindi, kuko umutwe munini w’abasigaye muri FDLR bafite amateka ya jenoside (umwana) ubana kandi ukorana n’Ingabo za Congo, FARDC (se), basangiye ingengabitekerezo ya Jenoside imwe.”
Amakuru aturuka ku bahoze muri FDLR agaragaza ko imikoranire hagati y’uyu mutwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa atari iya none. Mu gihe cy’ubutegetsi bwa Laurent-Désiré Kabila, bivugwa ko ALiR2 (yahindutse FDLR) yahawe ibikoresho n’intwaro byo gutera u Rwanda. Maj. Ndayambaje, umwe mu bahoze muri uwo mutwe, yigeze gutangaza ko imbunda n’amasasu byinshi byakoreshwaga byaturutse ku buyobozi bwa Kabila, harimo n’uruganda rwakoraga intwaro rwashyizweho mu nyungu z’uwo mutwe.
Nyuma y’urupfu rwa Laurent Kabila mu 2001, yasimbuwe n’umuhungu we Joseph Kabila, wavuzweho kugerageza kurwanya FDLR. Icyakora, abasesenguzi n’abahoze muri uwo mutwe bavuga ko ibintu byongeye guhinduka ubwo Félix Tshisekedi yageraga ku butegetsi mu 2019, aho FDLR yongeye guhabwa umwanya ndetse bamwe mu bayigize bakinjizwa mu ngabo za FARDC.
Bivugwa ko ku birindiro bimwe na bimwe byo mu burasirazuba bwa RDC, abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba FDLR bakorana bya hafi, bagafatanya mu bikorwa bya gisirikare, ibintu u Rwanda rugaragaza nk’ihuriro rishyira mu kaga umutekano warwo n’uw’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Ku wa 4 Gashyantare 2026, Perezida Tshisekedi yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bukangurambaga bugamije gusaba ko u Rwanda rufatirwa ibihano kubera uruhare arushinja mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC. Icyakora, nk’uko byagaragajwe mu itangazo rijyanye n’amasezerano y’amahoro ya Washington, kugira ngo haboneke amahoro arambye, RDC isabwa gusenya burundu FDLR ndetse n’imitwe ya Wazalendo ishinjwa ubugizi bwa nabi ku baturage.
Itangazo ryasohotse rigira riti: “Kugira ngo umutekano urambye uboneke, RDC igomba gukora ibyo isabwa mu guhosha amakimbirane, ifata ingamba zifatika kuri FDLR n’imitwe y’abagizi ba nabi ya Wazalendo ikorera abaturage ubugizi bwa nabi.”
U Rwanda rwo rwakomeje gushimangira ko rudashobora gukuraho ingamba z’ubwirinzi mu gihe FDLR igihabwa intebe n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Kigali ivuga ko ikibazo cya FDLR atari urwitwazo rwa politiki, ahubwo ari ikibazo gifite amateka akomeye n’ingaruka ku mutekano w’akarere.
Imvugo ya Muyaya, ku rundi ruhande, isobanura ko RDC itabona FDLR nk’ikibazo cy’imbere mu gihugu kigomba gusenywa byihuse, ahubwo igashyira imbere ibirego ishinja u Rwanda. Ibi bikomeje kongera umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi, mu gihe amahanga asaba impande zombi kubahiriza amasezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo.
Mu gihe abarwanyi ba FDLR bavuga ko bari hagati ya 7.000 na 10.000, ikibazo cy’imikoranire yabo n’Ingabo za Leta ya RDC gikomeje kuba intandaro y’impaka za dipolomasi, ndetse kikaba n’ipfundo rikomeye mu gushaka igisubizo kirambye ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



