U Rwanda rwasubije Amerika ku bihano bishaririye yafatiye RDF n’abasirikare bakuru.

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ku mugaragaro ibihano by’ubukungu Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) n’abasirikare bakuru bane, ivuga ko ari “ibibogamye, bidashingiye ku kuri kandi bireba uruhande rumwe” mu ntambara imaze imyaka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa 2 Werurwe 2026, Ishami rya Minisiteri y’Imari ya Amerika rishinzwe kugenzura umutungo w’abafatirwa ibihano, Office of Foreign Assets Control (OFAC), ryatangaje ko rifatiye ibihano RDF nk’urwego hamwe n’abayobozi bakuru barimo Gen. Mubarakh Muganga, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, Maj. Gen. Ruki Karusisi na Brig. Gen. Stanislas Gashugi.

Amerika ishinja u Rwanda gufasha no gukorana n’umutwe wa M23, ikavuga ko ubufatanye bwabo bwagize uruhare mu gufata ibice by’ingenzi byo mu Burasirazuba bwa RDC no guteza umutekano muke, harimo impunzi n’ihohoterwa ku baturage.

Mu itangazo ryashyizwe hanze uwo munsi, Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ibihano byafashwe “binyuranye n’ukuri ku bibera mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC” kandi bireba uruhande rumwe gusa.

Yavuze ko kuva hasinywa amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC i Washington no ku wa 4 Ukuboza 2025, imirwano yakomeje bitewe n’ibitero bya drone n’ibitero byo ku butaka byagabwe mu bice bigenzurwa na AFC/M23. U Rwanda ruvuga ko ibyo bitero byishe abasivile, bigatuma abaturage benshi bava mu byabo.

Rwashimangiye ko no mu gihe ibiganiro by’amahoro byabereye i Doha byari byemeje agahenge, ibitero byakomeje, bikaba bigaragaza ko RDC yarenze ku byo yemeye.

Itangazo rigira riti: “Ibitero by’indege zitagira abapilote n’ibyo ku butaka ni ikimenyetso simusiga kigaragaza kurenga ku gahenge kemeranyijweho. Kurinda u Rwanda ni inshingano Ingabo z’u Rwanda zitewe ishema no gushyira mu bikorwa.”

U Rwanda ruvuga ko ibihano bya Amerika birengagije ikibazo cy’umutwe wa FDLR, ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rukavuga ko ari wo mutekano muke nyamukuru ku mupaka warwo.

Mu masezerano yasinyiwe i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025 hagati ya Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi, RDC yemeye guhagarika imikoranire iyo ari yo yose na FDLR no kuyirandura burundu.

Icyakora, u Rwanda ruvuga ko nta cyakozwe gifatika kuri iyo ngingo, ahubwo FARDC ikomeje gukorana n’ihuriro ririmo abacanshuro, Wazalendo na FDLR mu mirwano ihanganyemo na M23.

Mu gihe impaka zikomeje ku ruhare rwa buri ruhande, mu Cyumweru gishize Umuvugizi wa M23, Willy Ngoma, yiciwe mu gitero cya drone cyagabwe n’ingabo za Congo. Uwo mutwe wavuze ko icyo gitero cyerekana ko imirwano igikomeje nubwo hari agahenge kemejwe.

U Rwanda rwongeye gusaba ko impande zose zubahiriza ibyo ziyemeje, ariko rushimangira ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zizavanwaho ari uko ikibazo cya FDLR gikemutse burundu.

Ibihano byafashwe na OFAC bivuze ko imitungo yose y’abafatiwe ibihano iri ku butaka bwa Amerika cyangwa igenzurwa n’Abanyamerika igomba gufatirwa. Abantu n’ibigo bikorera muri Amerika babujijwe kugirana ubucuruzi cyangwa ihererekanyamari n’abo bireba, keretse babyemerewe by’umwihariko.

Nubwo Amerika ivuga ko ibihano ari igikoresho cyo gushyira igitutu ku mpande zirebwa n’amasezerano kugira ngo zubahirize inshingano zazo, u Rwanda rwo ruvuga ko amateka yerekanye ko ibihano bitigeze bikemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC, ahubwo ko igisubizo kirambye gishingira ku biganiro bya politiki no gukemura burundu ikibazo cya FDLR.

Mu gihe umwuka wa dipolomasi ukomeje kuba mubi hagati ya Kigali na Washington, amaso y’abakurikirana ibya politiki yo mu karere ahanzwe ku buryo aya makimbirane azakemuka, n’ingaruka ashobora kugira ku mutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui