Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (Loni) yafashe umwanzuro ukomeye mu mateka, wemeza ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika mu bucuruzi bwambukaga inyanja ya Atlantique ari “icyaha ndengakamere kiruta ibindi byibasiye inyokomuntu,” mu gihe u Rwanda ruri mu bihugu byawushyigikiye.
Uyu mwanzuro watowe ku wa 25 Werurwe 2026 ku busabe bwa Ghana, igihugu cyagize uruhare rukomeye mu kuwutegura ku bufatanye n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.
Mu matora, ibihugu 123 byawushyigikiye, mu gihe bitatu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel na Argentine byawurwanyije, naho ibindi 52 byiganjemo ibyo ku mugabane w’u Burayi birimo u Bwongereza byifashe.
Uyu mwanzuro uje ushimangira ko ubucakara bwakorewe Abanyafurika ari kimwe mu byaha bikomeye byabayeho mu mateka y’isi, ndetse ugasaba ibihugu byose kubizirikana, gusaba imbabazi no gutekereza ku gutanga indishyi ku bagizweho ingaruka n’ibi bikorwa.
Perezida wa Ghana, John Dramani Mahama, yavuze ko gutorwa k’uyu mwanzuro ari intambwe ikomeye mu gukira ibikomere byatewe n’ubucakara no gusigasira amateka y’akarengane ndengakamere.
Yagaragaje ko ari ngombwa ko isi yose itibagirwa ibyabaye, ati: “Reka byandikwe ko igihe amateka yabishakiye twakoze igikenewe hagamijwe kwibuka no guha agaciro miliyoni z’abantu bahohotewe.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ghana, Samuel Ablakwa, we yagaragaje ko uyu mwanzuro ushobora kuba intangiriro yo gusaba ubutabera ku rwego mpuzamahanga, ashimangira ko amateka atibagirana kandi ko ukuri kudashira agaciro.
Ati: “Turasaba impozamarira n’ubutabera, ariko si ugushaka inyungu ku bayobozi. Ni ugufasha abagizweho ingaruka kubona uburezi, amahugurwa n’iterambere.”
Hagati y’imyaka ya 1500 na 1800, abantu bari hagati ya miliyoni 12 na 15 bakuwe ku mugabane wa Afurika bajyanwa ku gahato muri Amerika gukora uburetwa. Muri bo, abarenga miliyoni ebyiri bapfiriye mu nzira, bazize ubuzima bubi n’ihohoterwa rikabije.
Ingaruka z’ubu bucakara ziracyagaragara kugeza n’uyu munsi, aho Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’uw’ibihugu byo mu birwa bya Caraïbes bagaragaza ko ivangura rishingiye ku ibara ry’uruhu n’ubusumbane mu iterambere bikomoka kuri aya mateka.
Nubwo uyu mwanzuro watowe ku bwiganze, hari ibihugu byagaragaje kutawemeranya nawo by’umwihariko ku bijyanye no gusaba indishyi n’inyito y’icyaha “kiruta ibindi.”
Uhagarariye u Bwongereza muri Loni, James Kariuki, yavuze ko nubwo igihugu cye cyemera ububabare bwatewe n’ubucakara, kidashyigikiye igitekerezo cyo gushyira ibyaha ku rwego rwo hejuru kurusha ibindi.
Ku ruhande rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uhagarariye iki gihugu muri Loni, Dan Negrea, yavuze ko badashyigikiye igitekerezo cyo gusaba indishyi ku byabaye mu mateka, cyane ko icyo gihe bitafatwaga nk’ibinyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.
Yongeyeho ko gukoresha amateka mu gusaranganya umutungo w’ubu bishobora guteza impaka nshya mu mubano mpuzamahanga.
U Rwanda rwifatanije n’ibindi bihugu byinshi byashyigikiye uyu mwanzuro, rugaragaza ko rushyigikiye inzira iganisha ku kwemera amateka, gusaba imbabazi no gutanga ubutabera ku bagizweho ingaruka n’ubucakara.
Ibi bije byiyongera ku ruhare rw’u Rwanda mu gushyigikira ubutabera mpuzamahanga no kurwanya ivangura iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku moko, amateka n’inkomoko.
Nubwo uyu mwanzuro udahita uhatira ibihugu gutanga indishyi, ugaragaza icyerekezo gishya mu rwego mpuzamahanga, aho ibihugu bishobora gutangira ibiganiro ku buryo bwo gusana ibyangijwe n’ubucakara, haba mu buryo bw’impozamarira, uburezi cyangwa iterambere rirambye.
Abasesenguzi bagaragaza ko ari intambwe ikomeye ishobora gutuma isi itangira kureba ku mateka yayo mu buryo bushya, ndetse ikanashyira imbere ubutabera n’ubwiyunge ku rwego mpuzamahanga.
Icyakora, impaka ku ndishyi n’inshingano z’ibihugu zikomeje kuba ndende, ku buryo urugendo rugana ku butabera busesuye ku byaha by’ubucakara rutaragera ku musozo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

