U Rwanda rwanditse amateka: Rusinye amasezerano azarugira igicumbi cya drones n’ikoranabuhanga ku Isi

U Rwanda rwongeye gutera indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga n’udushya ku rwego mpuzamahanga, nyuma yo kuba igihugu cya mbere ku Isi gishyize umukono ku masezerano yo kwagura ibikorwa bya Zipline, ajyanye n’ishoramari rya miliyoni 150$ Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyize muri iki kigo gikoresha drones mu gutwara ibintu.

Aya masezerano yasinywe ku wa 4 Gashyantare 2026, atuma u Rwanda ruhita ruba urwa mbere mu bihugu bitanu bya Afurika Zipline ikoreramo byemerewe gutangira gukoresha ayo mafaranga. Ibi byabaye bitewe n’uko ayo mafaranga yashyizwe mu kigega, kikazatangira gukoreshwa n’igihugu cya mbere gishyize umukono ku masezerano yo kwagura ibikorwa.

Mu Ugushyingo 2025, ni bwo Zipline yari yatangaje amasezerano y’imikoranire na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yayifashije kubona miliyoni 150$ yo kwagura ibikorwa byayo mu Rwanda, Ghana, Nigeria, Côte d’Ivoire na Kenya, hagamijwe kugeza serivisi za drones mu bice byose by’ibi bihugu.

Kuba u Rwanda ari rwo rubimburiye ibindi byasobanuwe nk’ikimenyetso cy’icyerekezo rufite n’umuhate wo kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga ku Isi, cyane cyane hashingiwe ku mateka yarwo mu kwakira no kwagura ikoranabuhanga rya drones mu bikorwa bya gisivile.

Zipline yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, biba ubwa mbere muri Afurika drones zikoreshejwe mu gutwara ibintu mu buryo bwa gisivile, cyane cyane mu rwego rw’ubuzima. Ibyo byaje kuba intangiriro yo kwagurira ibikorwa byayo mu bindi bihugu bya Afurika, u Burayi na Aziya.

Uyu munsi, Zipline mu Rwanda ikora ubutumwa burenga 600 ku munsi. Yatangiye yohereza amaraso gusa, ariko ubu imaze kwagura serivisi zigera ku moko 10 y’ibicuruzwa birimo amoko y’imiti arenga 200. Ifite ibibuga bikuru i Muhanga mu Murenge wa Shyogwe n’i Kayonza, aho hafi 35% by’ibyo itwara bigizwe n’intanga z’amatungo.

Aya masezerano mashya azafasha u Rwanda gushinga irindi shami rya Zipline i Karongi, rigamije kugeza serivisi mu bice byari bitarazigezwamo nka Bugarama n’ahandi hagera kure. Biteganyijwe ko indege ya mbere izahagurukira kuri iki kibuga gishya muri Gicurasi 2025, itangira gutanga ubufasha butandukanye.

Zipline Rwanda yatangaje ko ishami rya Karongi rizafasha kugeza ibikoresho byo kwa muganga mu mavuriro 200 no mu bigo by’ubuvuzi binini 60, bityo abarenga miliyoni 2,8 bakabona serivisi zitangirwa hafi yabo. Muri rusange, uku kwagura ibikorwa kuzatuma Zipline Rwanda igera ku baturage bose b’igihugu barenga miliyoni 14, ikanahanga imirimo 350 mishya.

Uretse urwego rw’ubuzima, u Rwanda ruteganya ko mu gihe cya vuba Zipline izatangira no gukoresha drones mu bucuruzi, abaturage bagashyirirwa ibyo batumije hifashishijwe ikoranabuhanga rishya.

Ibi bizakorwa hifashishijwe drones nshya zizwi nka Platform 2 (P2), zifite ikoranabuhanga rihambaye kurusha izisanzwe. Izi drones zamurikiwe mu Rwanda mu mwaka ushize, zikaba zigiye gutangira gukoreshwa cyane cyane mu mijyi ituwe cyane, zibanze mu Mujyi wa Kigali mbere yo kwagurirwa no mu bindi bice by’igihugu.

P2 ikoresha umugozi umanura umuzigo gahoro gahoro ukagera ku butaka, bigatuma ibicuruzwa bigera ku babitumije neza kandi mu mutekano, n’iyo byaba biri mu mijyi igizwe n’inyubako ndende. Ibi bizatuma u Rwanda ruba igihugu cya mbere ku Isi Zipline ikoreramo mu bice byose by’igihugu, haba mu gutabara abababaye no mu kugeza abaturage ibicuruzwa by’ubucuruzi.

Aya masezerano kandi azafasha Zipline gutangiza mu Rwanda ikigo kigeragerezwamo imishinga y’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) n’irya za robot, kikazaba ishami ryihariye rishinzwe ubushakashatsi n’iterambere.

Iki kigo kizakoreshwa mu kugeragerezamo drones zikorwa mu mirimo itandukanye, no gusuzuma ubushobozi bw’indege, gushyiraho uburyo bushya bw’umutekano n’amaporogaramu yifashishwa mu kugeza ibicuruzwa ku babikeneye. Zipline yatangaje ko iki kigo kizafasha cyane u Rwanda muri gahunda yarwo yo gukomeza kuba igicumbi cy’ikoranabuhanga no gutanga ibisubizo bishya ku bibazo byugarije Isi.

Ni ikigo cyitezweho kuzamura impano z’urubyiruko mu bijyanye n’ikoranabuhanga, bigatuma u Rwanda ruba urwa mbere muri Afurika rufite ikigo nk’iki ku rwego rwo hejuru.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko ubufatanye bw’u Rwanda na Zipline bugamije guteza imbere ikoranabuhanga rishyira imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Zipline yatanze umusaruro ufatika mu gutabara abantu hifashishijwe drone, bifasha mu kuzigama amafaranga no kurengera ubuzima. Uku kwagura ibikorwa bizatuma serivisi zigerwaho n’abaturage benshi, cyane cyane mu mijyi.” Yanashimiye Guverinoma ya Amerika ku bwo gushyigikira kwagura ibikorwa bya Zipline no gushyira umusingi ku buzima n’udushya.

Umuyobozi Mukuru wa Zipline Africa, Caitlin Burton, yashimiye u Rwanda ku cyemezo cyahinduye uko serivisi z’ubuzima zatangwagamo, avuga ko rwabaye urugero ku Isi.

Ati: “U Rwanda ntirwigeze rubaza niba ibyo rukora byarigeze bikorwa ahandi. Rwabajije niba bishoboka kandi bigatabara ubuzima. Uyu munsi rongeye gutera indi ntambwe ikomeye, si uko ikoranabuhanga rihari gusa, ahubwo kubera ubuyobozi buhamye bufite icyerekezo.”

Umuyobozi wa Zipline Rwanda, Pierre Kayitana, yavuze ko ishami rishya rya Karongi n’izi serivisi nshya zizatangizwa i Kigali bizashyiraho uburyo bunoze buha serivisi abantu bose ntawe uhejwe.

Ku rwego rw’Isi, Zipline ikorera ku migabane ine, aho buri masegonda 30 drone yayo iba ihagurutse ijyanye ubutumwa ku bubikeneye, igaha serivisi ibigo by’ubuvuzi 5000. Drones zayo zimaze kugenda ibilometero miliyoni 193.

Iyi gahunda izafasha abantu barenga miliyoni 130 muri Afurika kubona serivisi z’ubuzima ku gihe, izongere umubare w’ibitaro ikoreramo uve kuri 5.000 ugere kuri 15.000, ndetse ireme imirimo 800 mishya. Biteganyijwe kandi ko izateza imbere ubukungu bwa Afurika ku rwego rushobora kugera kuri miliyari 1$ buri mwaka, binyuze mu gukemura ibibazo by’ubwikorezi bikunze kudindiza ubucuruzi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Umuyobozi wa Zipline Rwanda, Pierre Kayitana yavuze ko ishami rya Karongi rizabafasha kugeza serivisi ku baturarwanda benshi
Umuyobozi Mukuru wa Zipline Africa, Caitlin Burton, yavuze uburyo u Rwanda rukomeje kubera Isi icyitegererezo
Umuhango wo gushyira umukono ku masezerano yo kwagura ibikorwa bya Zipline Rwanda witabiriwe n’abayobozi batandukanye

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui