U Rwanda rwahishuye izindi ntwaro zidasanzwe RDC n’u Burundi batari basanzwe bazi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagarutse ku ngamba z’ubwirinzi zashyizweho n’u Rwanda, asaba Abanyarwanda kutagira ubwoba no kuryama bagasinzira, abizeza ko igihugu kiri mu mutekano.

Uyu butumwa bwatanzwe mu gihe cy’inama y’igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre, ku munsi wa kabiri w’iyi nama, aho Minisitiri Nduhungirehe yashimangiye ko u Rwanda rutagize uruhare mu ntambara yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahubwo ireba Abanye-Congo ubwayo.

Ati: “U Rwanda ntabwo rwateye intambara muri RDC. Ibirego by’uko twafashije ihuriro AFC/M23 ntabwo bihuye n’ukuri. Perezida Tshisekedi yasabye ko ibihugu byo hanze y’Afurika byinjira mu biganiro byo guharanira amahoro, kandi twe ntitwari twabigizemo uruhare.”

Minisitiri Nduhungirehe yagaragaje ko nubwo amasezerano y’amahoro yasinywe i Washington, intambara ntiyarangiriye aho, kuko ingabo za Leta ya RDC zikomeje kugaba ibitero ku ihuriro AFC/M23 no ku baturage, harimo Abanyamulenge bo muri Komini Minembwe.

Yongeyeho ko u Rwanda rufite uruhare mu gushyigikira ko aya masezerano yubahirizwa, ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugomba gusenywa, kandi ko ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho zifasha mu kurinda amahoro no gucunga umutekano mu karere.

Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “U Rwanda rufite umutekano, u Rwanda rurarinzwe. Abanyarwanda nibaryame, biyorose, basinzire. Twashyizeho ingamba z’ubwirinzi, hari zimwe mwabonye zimira ibisasu, hakaba n’izindi zihari. Zose zigamije kurinda umutekano w’u Rwanda no kurinda Abanyarwanda kugira ngo twese twikomereze imihigo yacu.”

Ingamba z’ubwirinzi zashyizweho nyuma y’ibitero byakozwe na FDLR ifatanyije n’ingabo za RDC mu Karere ka Musanze hagati ya Werurwe na Kamena 2022, aho hasatwaga ibisasu bya Mortier. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwatangaje ko ingamba zashyizweho zigamije kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gukumira ibyago by’iterabwoba n’ibindi byaha byibasira umutekano.

Ubutumwa bwa Minisitiri Nduhungirehe buje mu gihe hari impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga ku ruhare rw’u Rwanda mu ntambara yo mu burasirazuba bwa RDC, nubwo Perezida Paul Kagame yasobanuye ko igihugu cye kidafite aho gihuriye n’intambara.

Icyagaragaye ni uko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Burundi bitari basanzwe bazi cyangwa ngo bamenye ingamba nshya z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho. Izi ntwaro n’uburyo bwo gukumira ibitero, harimo ibikoresho bishya bifasha kumenya no guhagarika ibisasu, byashyizweho bigamije kurinda umutekano w’abaturage n’ubutaka bw’igihugu.

Abayobozi bo muri RDC n’u Burundi bemeza ko batazi neza imiterere y’izi ntwaro nshya n’uburyo zikora, bityo bikaba byarateye impungenge ku ruhare rwabo.

Ibi byerekana ko u Rwanda rwagiye rugendera ku ngamba z’ubwirinzi bwite, bitari mu biganiro bisanzwe by’ubufatanye n’ibihugu by’abaturanyi, ahubwo hagamijwe kubahiriza umutekano warwo n’uw’Abanyarwanda.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yashimangiye ko intambara yo muri RDC itaturutse mu Rwanda
Minisitiri Nduhungirehe yabwiye abitabiriye Umushyikirano ko u Rwanda rushyigikiye ko amasezerano y’amahoro yubahirizwa
Yijeje Abanyarwanda ko umutekano w’u Rwanda urinzwe, bityo ko bakwiye kuryama, bagasinzira

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui