U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku bagerageje ‘gucengera’ muri hoteli Denise Tshisekedi acumbitsemo i Washington

Mu gihe umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi mu karere k’ibiyaga bigari, inkuru nshya yavugishije benshi ni iy’igerageza ryo “gucengera” muri hoteli Denise Nyakeru Tshisekedi acumbitsemo i Washington, D.C., aho yari mu ruzinduko rwihariye rw’abagore b’abakuru b’ibihugu.

Mu kiganiro cyanyuze kuri RTNC, umuvugizi wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya, yavuze ko hari abantu bataramenyekana bagerageje kwinjira muri hoteli acumbitsemo, ariko ashimangira ko “ameze neza” kandi nta cyamubayeho.

Yagize ati, inzego z’umutekano za Congo ziri gukorana bya hafi n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo hamenyekane ukuri ku byabaye n’ababigizemo uruhare.

Nubwo atatanze ibisobanuro birambuye cyangwa ibimenyetso bifatika, Muyaya yumvikanishije ko iki gikorwa gishobora kuba gifitanye isano n’umwuka mubi uri hagati ya Kinshasa na Kigali, cyane cyane ku kibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi byahise bitera impaka zikomeye, aho bamwe mu bayobozi b’u Rwanda bahise babinyomoza.

Arthur Asiimwe, wungirije ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, yifashishije urubuga X abigereranya n’urwenya, avuga ko bidashoboka ko hari umuntu ujya gukora igikorwa nk’icyo akoresheje imodoka ifite ibirango bya ambasade.

Ati: “… ni nde ujya ‘kwica’ ari mu modoka y’ambasade!”

Yongeyeho ati: “Murimo gukora uko mushoboye kose ngo muvugwe mu mitwe y’inkuru idafite akamaro.

“Hoteli ni ahantu hahurira abantu benshi; si ah’abantu bamwe gusa. Ibi bisa n’amakuru agamije gusa gutuma abantu bavugwa mu mitwe y’itangazamakuru.”

Iyi nkuru ije yiyongera ku zindi zimaze iminsi zigaragaza umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’Rwanda, aho impande zombi zikomeje guterana amagambo ku kibazo cy’umutwe wa M23 na FDLR.

Leta ya Congo, kimwe n’abiyita inzobere z’Umuryango w’Abibumbye n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi, bashinja u Rwanda gufasha uwo mutwe, mu gihe Kigali yo ibihakana ivuga ko iri gufata ingamba z’ubwirinzi ku mutekano wayo.

Ibi byose bituma n’inkuru nk’iyi ifatwa nk’ifite uburemere bwa politiki, aho uruhande rwa RDC rushobora kuyifashisha mu nyungu zarwo.

Denise Nyakeru Tshisekedi yari yitabiriye uru ruzinduko ku butumire bwa Melania Trump, aho yahuriye n’abandi bagore b’abakuru b’ibihugu barimo Angeline Ndayishimiye.

Ni urugendo rwari rugamije guteza imbere ubufatanye mu bikorwa by’imibereho myiza n’imishinga y’abagore, ariko ubu rukaba ruri kuvugwaho cyane kubera ayo makuru y’umutekano.

Kugeza ubu, nta makuru arambuye cyangwa ibimenyetso bifatika birashyirwa ahagaragara byemeza uko byagenze nyir’izina. Iperereza riracyakomeje, kandi ibisubizo biracyategerejwe.

Icyakora, iyi nkuru yongeye kugaragaza uko ibibazo bya politiki n’umutekano mu karere bishobora kugera no ku rwego mpuzamahanga, ndetse bikagira ingaruka ku ngendo n’ibikorwa by’abayobozi bakuru.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui