U Rwanda rwaburiye Mozambique nyuma y’amakuru y’uko EU yahagaritse inkunga yahabwaga ingabo za RDF.

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gushimangira ko hakenewe uburyo buhamye kandi burambye bwo gutera inkunga ibikorwa by’ingabo zayo ziri mu ntara ya Cabo Delgado, igaragaza ko igihe kigeze ngo umutwaro wari umaze igihe rwikoreye rwonyine usangizwe n’abandi bafatanyabikorwa.

Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, wavuze ko u Rwanda rumaze igihe kinini rutanga umusanzu munini mu kurwanya ibyihebe muri Mozambike, bityo hakenewe uburyo burambye bwo gushyigikira ayo mabwiriza y’umutekano.

Aya magambo aje akurikira amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga birimo Le Monde na The Wall Street Journal, byavuze ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wamaze gufata icyemezo cyo guhagarika inkunga wahaga ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.

Iyo nkunga yatangwaga binyuze muri gahunda ya European Peace Facility yari iyo gufasha mu bikoresho n’ibikorwa bya gisirikare.

Makolo yasobanuye ko nubwo u Rwanda ruteganya gukomeza gufasha mu kugarura no kubungabunga umutekano, rutazemera gukomeza gukora ubutumwa buhenze kandi bugoye mu gihe nta mikoro ihagije abushyigikira.

Yagaragaje ko ibyo u Rwanda rwasabye atari inyongera y’inkunga iva mu kigega cya EU, ahubwo ari uko Leta ya Mozambike n’abafatanyabikorwa bayo, cyane cyane abafite inyungu mu mishinga minini y’ubukungu nka gaz, bagira uruhare rufatika mu gutera inkunga ibikorwa by’umutekano.

Yagize ati “Ibikorwa u Rwanda rwakoze byo kohereza ingabo bisaba uburyo buhamye bw’amikoro. Ibyo bireba Guverinoma ya Mozambike n’abafatanyabikorwa bayo bafite ishoramari rikomeye muri Cabo Delgado.”

Kuva mu 2021, ingabo za RDF zoherejwe muri iyo ntara zari zigamije guhashya umutwe wa Ansar al-Sunnah ufitanye isano na Islamic State, wari warazahaje aka gace kuva mu 2017. Mu gihe cy’imyaka isaga itatu, izi ngabo zashoboye kugarura ituze, abaturage benshi basubira mu byabo, ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari birongera birasubukurwa.

U Rwanda rugaragaza ko rwanashoye amafaranga menshi muri ibi bikorwa, ndetse rukanahura n’ingaruka zirimo no gutakaza abasirikare. Kuri ubu, rufite ingabo n’abapolisi bagera ku 6.300 muri Mozambique, bavuye ku 2.000 bari boherejweyo mu ntangiriro z’ubu butumwa, umubare wiyongereye nyuma y’uko ingabo z’umuryango wa SADC zivuye muri Cabo Delgado mu 2024 kubera ibibazo by’imisanzu.

Ibi bibaye mu gihe u Rwanda ruherutse no gutangaza, binyuze kuri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe, ko rwiteguye gukura ingabo zarwo muri Mozambique mu gihe ibikorwa byazo bitahabwa agaciro cyangwa ngo bishyigikirwe mu buryo burambye.

Ku rundi ruhande, ubuyobozi bwa Mozambike bukomeje kugaragaza ko bushima uruhare rw’u Rwanda kandi bwifuza ko ubu bufatanye bukomeza, mu rwego rwo kwirinda icyuho cy’umutekano cyasubiza inyuma intambwe imaze guterwa.

Ibi byose bigaragaza ko ikibazo cy’inkunga n’imikoranire mpuzamahanga kigenda gifata indi ntera, aho u Rwanda rusaba ko umusanzu warwo uhabwa agaciro, rugashyigikirwa mu buryo burambye, mu gihe amahanga na yo akomeje kurebera hafi uruhare rwarwo mu bibazo by’umutekano byo mu karere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui