Mu gihe u Rwanda rukomeje gushimangira ubufatanye mpuzamahanga mu ngeri zitandukanye, hagaragaye impinduka zikomeye mu mikoranire yarwo n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU), aho ku ruhande rumwe hatangijwe umushinga mushya ugamije guteza imbere uburezi bw’abana bato, mu gihe ku rundi ruhande hakomeje kuvugwa ko inkunga yahabwaga ibikorwa bya gisirikare ishobora guhagarara mu minsi iri imbere.
Ku wa Mbere tariki ya 16 Werurwe 2026, i Kigali hatangijwe ku mugaragaro umushinga wiswe “EU–Rwanda Twinning Project,” ugamije guteza imbere uburezi bw’abana bato no kongera uruhare rw’imiryango mu myigire yabo.
Uyu mushinga uzamara imyaka ibiri, ukaba ari igice cy’imikoranire yagutse hagati y’u Rwanda n’ibihugu byo ku mugabane w’u Burayi birimo Lithuania na Finland.
Minisiteri y’Uburezi y’u Rwanda yatangaje ko uyu mushinga uzibanda ku kunoza integanyanyigisho, kongerera abarimu ubumenyi n’ubushobozi, kunoza ibipimo by’ireme ry’uburezi, ndetse no kongera ubushobozi bw’inzego zishinzwe uburezi bw’abana bato mu mashuri y’inshuke.
Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsegimana, yavuze ko uyu mushinga uhuye neza n’icyerekezo cy’igihugu cya 2050, cyibanda ku kubaka umuturage ufite ubumenyi buhagije uhereye akiri muto. Yagaragaje ko ubufatanye n’ibihugu by’u Burayi ari intambwe ikomeye mu kuzamura ireme ry’uburezi no kunoza imikorere y’inzego zirebwa n’uru rwego.
Ku ruhande rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ambasaderi Belén Calvo Uyarra yashimangiye ko uyu mushinga uzafasha inzego za Leta zo mu Rwanda n’iz’u Burayi gusangira ubumenyi n’ubunararibonye, hagamijwe guteza imbere serivisi z’uburezi mu buryo burambye. Yongeyeho ko uruhare rw’ababyeyi, abarezi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ari ingenzi kugira ngo abana babone intangiriro nziza mu buzima.
Uyu mushinga uzaterwa inkunga ya miliyoni 50 z’amayero, biteganyijwe ko azafasha mu gushimangira gahunda ya kabiri y’imyaka itanu yo kwihutisha iterambere (NST2), cyane cyane mu rwego rw’uburezi bw’ibanze.
Gusa nubwo uru rwego rw’uburezi ruri kubona imbaraga nshya, ku rundi ruhande rw’umutekano ho haravugwa igihu mu mikoranire y’u Rwanda n’uyu muryango. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru mpuzamahanga arimo Bloomberg agaragaza ko inkunga EU yahabwaga Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique ishobora guhagarara muri Gicurasi 2026.
Iyi nkunga yatangwaga binyuze mu kigega cyitwa European Peace Facility, igamije gufasha ibikorwa by’umutekano, by’umwihariko mu kurwanya inyeshyamba zifitanye isano n’umutwe wa Islamic State. Mu 2024, EU yari yemeye gutanga miliyoni 20 z’amayero yo gushyigikira ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri aka gace.
Ingabo z’u Rwanda zoherejwe muri Mozambique mu 2021, nyuma y’uko igihugu cyugarijwe n’ibitero bikomeye by’imitwe yitwaje intwaro, by’umwihariko mu mujyi wa Palma. Izo ngabo zagize uruhare rukomeye mu kugarura umutekano, bituma ibikorwa by’ubucuruzi bwa gaz bisubukurwa, harimo imishinga minini iyobowe n’ibigo mpuzamahanga nka TotalEnergies na ExxonMobil.
Mu ntangiriro za 2026, ibikorwa byo gutunganya gaz muri Cabo Delgado byongeye gusubukurwa burundu, ibintu byashimangiye akamaro k’umutekano muri ako karere ku isoko mpuzamahanga ry’ingufu.
Icyakora, ihagarikwa ry’inkunga riri kuvugwa riza rikurikiye ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gufatira Ingabo z’u Rwanda n’abayobozi bamwe bakuru bazo, zibashinja kugira uruhare mu makimbirane yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko uri gusuzuma ingaruka z’ibi bihano ku mikoranire yawo n’u Rwanda, nturavuga niba aribyo byaba bifitanye isano n’icyemezo cyo kudakomeza iyi nkunga.
Abasesenguzi bagaragaza ko nubwo iyi nkunga ishobora guhagarara, inyungu z’ibihugu byinshi ku mutekano wa Cabo Delgado zizakomeza gutuma aka karere gakomeza guhabwa agaciro, cyane cyane kubera umutungo kamere wa gaz uherereye muri ako gace.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp



