U Rwanda, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byahuriye mu nama mpuzamahanga y’umutekano

Mu gihe umutekano ku rwego mpuzamahanga ukomeje gufata indi ntera bitewe n’amakimbirane ari hirya no hino ku Isi, u Rwanda rwakiriye inama yihariye yahuje ibihugu bikomeye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, hagamijwe kurebera hamwe uko ubufatanye mu bya politiki n’umutekano bwakwagurwa ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama yabereye i Kigali ku wa Gatatu tariki ya 18 Gashyantare, yitabiriwe n’abayobozi n’inzobere zitandukanye, yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Guhuza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel, Afurika n’Uburasirazuba bwo Hagati bushya.”

Yabaye mu gihe ibihugu byinshi bikomeje gushaka abafatanyabikorwa bashya mu rwego rwo guhangana n’imbogamizi z’umutekano zirimo iterabwoba, intambara zishingiye ku nyungu za politiki n’izamuka ry’imitwe yitwaje intwaro mu bice bitandukanye by’Isi.

Amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru The Times of Israel agaragaza ko ibiganiro byibanze ku gushaka uko Afurika yahinduka umuyoboro mushya wo kwaguriramo ubufatanye bwimbitse hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, aho u Rwanda rufatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi ushobora gufungura amarembo y’iyo mikoranire ku mugabane wa Afurika.

Abanyapolitiki bakomeye bo muri Amerika bitabiriye iyi nama hifashishijwe ikoranabuhanga rya videwo. Muri bo harimo Senateri Ted Cruz wo mu ishyaka ry’Aba-Republicain, Jacky Rosen wo mu ishyaka ry’Aba-Democrates, ndetse na Robert O’Brien wahoze ari Umujyanama mu by’Umutekano w’Igihugu wa Perezida Donald Trump. Uru rwego rw’abitabiriye rwerekana uburemere iyi nama yari ifite ku ruhande rwa Amerika.

Mu myaka yashize, Israel yakomeje kongera imbaraga mu mubano wayo n’ibihugu byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara. U Rwanda rwagiye rugaragara kenshi nk’umufatanyabikorwa wizewe, haba mu bijyanye n’umutekano, guhanga udushya mu ikoranabuhanga ndetse no gusangira ubunararibonye mu bijyanye no gucunga umutekano w’imbere mu gihugu.

Icyerekezo cy’ingamba cyatangiriwe i Kigali cyagaragaje ishusho y’ubufatanye bugabanyije inshingano: Amerika izatanga ubushobozi bwagutse mu rwego rw’ingamba z’umutekano ku rwego mpuzamahanga n’inkunga za dipolomasi, Israel izatanga ubunararibonye bwayo mu by’umutekano, ikoranabuhanga no guhanga udushya, mu gihe u Rwanda rugaragazwa nk’ikiraro gihuza ibi bihugu n’andi mahanga yo ku mugabane wa Afurika.

Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga babona ko guhurira i Kigali kw’ibi bihugu bidasanzwe, ahubwo bishobora kuba intangiriro y’icyerekezo gishya cy’imikoranire ishingiye ku nyungu zihuriweho, cyane cyane mu guhangana n’iterabwoba, kurwanya imitwe yitwaje intwaro no kubaka inzego z’umutekano zikomeye kandi zishingiye ku ikoranabuhanga.

Ku ruhande rw’u Rwanda, kwakira iyi nama bishimangira umwanya rukomeje kugira mu ruhando mpuzamahanga nk’igihugu gifite ijambo mu bibazo by’umutekano n’ubufatanye bwambukiranya imipaka. Ni intambwe ishobora kongera uburemere bwarwo mu bufatanye bwa dipolomasi n’ubwa gisirikare, cyane cyane mu gihe Afurika ikomeje gushakirwa ibisubizo birambye ku bibazo by’umutekano biyugarije.

Nubwo hataratangazwa imyanzuro irambuye yavuye muri iyi nama, ishusho yayo igaragaza ko Kigali ishobora gukomeza kuba ihuriro ry’ibiganiro bikomeye ku mutekano n’imikoranire mpuzamahanga, aho Afurika igaragara nk’igice cy’ingenzi mu igenamigambi rishya rihuza Amerika, Israel n’ibihugu byo mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui