Mu gihe intambara iri hagati ya Iran, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ikomeje gufata indi ntera, u Bwongereza bwisanze mu gihirahiro gisaba ibisobanuro ku ruhare bushinjwa muri iyi ntambara imaze ibyumweru bine.
Iyi ntambara yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ikaba imaze guhitana abasaga 1400 bo muri Iran, barimo n’abayobozi bakomeye bayobowe na Ali Khamenei. Ni intambara yakomeje gukaza umurego, igakurura ibihugu bikomeye ku Isi, ari na byo bituma impungenge z’ikorwa ry’intambara yaguka mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga ziyongera.
Mu minsi ishize, Abbas Araghchi, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, yagaragaje uburakari bukomeye ku Bwongereza, abushinja gutera ingabo mu bitugu Amerika mu bitero byibasiye igihugu cye.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na mugenzi we w’u Bwongereza, Yvette Cooper, aho yamuburiye ko ubufasha ubwo ari bwo bwose bwatangwa bushobora gutuma intambara irushaho gukomera.
Araghchi yavuze ko kwemera ko Amerika ikoresha ibigo bya gisirikare by’u Bwongereza ari ikimenyetso cy’uko iki gihugu cyatangiye kwinjira mu ntambara mu buryo bweruye. Yanenze kandi ibihugu byo mu Burayi, abishinja kudahana ibikorwa bya Amerika na Israel, ahubwo bikabogamira ku byo yise “ubushotoranyi.”
Mu byo Iran yibanzeho, harimo kuba u Bwongereza butarigeze bunenga igitero cyagabwe ku kigo gikomeye cya peteroli cya South Pars gas field, cyafashwe nk’ingenzi mu bukungu bw’iki gihugu. Ibi byatumye Tehran irushaho kubona ko hari uruhande rumwe ruri gushyigikirwa.
Gusa ku ruhande rw’u Bwongereza, Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byahakanye ibyo gushinjwa kwijandika mu ntambara mu buryo bwuzuye. Umuvugizi wabyo yavuze ko n’ubwo hari ubufasha bwatanzwe, bufite aho bugarukira kandi bugamije kwirinda no gusubiza ibitero byagabwe ku nyungu zabwo n’iz’inshuti zabwo.
Yagize ati: “Ntabwo twigeze tugira uruhare mu bitero bibanza byagabwe kuri Iran, kandi ntabwo twigeze twinjira mu ntambara byuzuye.”
Yakomeje ashimangira ko ubufasha bwatanzwe ari ubw’ubwirinzi, bugamije gukumira ibindi bitero, ndetse ko igihugu cye kigishyize imbere inzira ya dipolomasi nk’umuti urambye.
Nubwo bimeze bityo, amagambo Iran ikomeje gutangaza agaragaza ko umwuka mubi ukomeje kwiyongera hagati yayo n’ibihugu byo mu Burayi, cyane cyane u Bwongereza. Ibi bikomeje gutera impungenge ko iyi ntambara ishobora gukura imbibi zayo, igahinduka ikibazo cy’isi yose.
Abasesenguzi mpuzamahanga bemeza ko uko ibihugu bikomeye bikomeza kugaragaza inyungu zabyo muri iyi ntambara, ari ko bishobora gutuma amahirwe yo kuyihagarika mu buryo bwa dipolomasi agenda agabanuka.
Nubwo hari ibiganiro bikomeje kuvugwa mu bwiru, nta kimenyetso gifatika kiragaragaza ko impande zihanganye ziteguye gushyira intwaro hasi vuba.
Mu gihe abaturage ba Iran bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye z’iyi ntambara, isi yose iracyareba uko ibintu bizagenda, hibazwa niba hazaboneka inzira y’amahoro cyangwa niba iyi ntambara izakomeza gufata indi ntera igira ingaruka zikomeye kurushaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

