Guverinoma y’u Bwongereza yatanze igisubizo ku Rwanda, nyuma y’uko rwitabaje urukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi, rurusaba kwishyurwa miliyoni 50 z’Amapawundi, kubera kutubahiriza amasezerano impande zombi zari zaragiranye.
Ku wa 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwajyanye u Bwongereza mu rukiko rushingiye ku ngingo ya 22 y’amasezerano ajyanye no kohereza abimukira badafite ibyangombwa i Kigali no gufatanya mu iterambere ry’ubukungu, yashyizweho umukono n’ibihugu byombi.
U Rwanda ruvuga ko aya masezerano yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, agamije gukumira abimukira binjiraga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane binjirira mu bwato buto, bakaba babayeho mu buzima bugoye.
Aya masezerano yatangiye gushyirwa mu bikorwa muri Mata 2022, atangira gukurikizwa ku wa 25 Mata 2024, nyuma y’uko impande zombi zari zumvikanye ku buryo yagombaga gushyirwa mu bikorwa.
Icyakora, Sir Keir Starmer akimara gutorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise ahagarika aya masezerano, avuga ko adashobora gufasha igihugu cye gukumira abimukira batagira ibyangombwa binjiramo mu buryo bwari bwarateganyijwe.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye icyo cyemezo, ivuga ko cyafashwe nta biganiro bibanje, kandi kikaba kinyuranyije n’amategeko n’ingingo z’amasezerano yasinywe n’impande zombi.
Nyuma yo guhagarika ayo masezerano, Guverinoma y’u Bwongereza yamenyesheje u Rwanda ko nta bimukira bazoherezwa binyuze muri ayo masezerano, kandi ko izashaka uko ayahagarika mu buryo bunyuze mu mucyo.
Mu Ukuboza 2024, u Bwongereza bwasabye u Rwanda ko rutagomba gutegereza kwishyurwa miliyoni 50 z’Amapawundi zari ziteganyijwe kwishyurwa mu Mata 2025 no mu Mata 2026, buvuga ko buteganya guhagarika burundu ayo masezerano.
U Rwanda rwagaragaje ko rwiteguye kwakira impinduka zaterwa no guhagarika ayo masezerano, mu gihe ingingo zijyanye n’ayo mafaranga zaganirwaho, impande zombi zikemeranya ku byemezo bifatwa, ariko ibyo biganiro ntibyigeze biba.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Bwongereza bwakomeje kwinangira, bukanga kubahiriza ingingo zijyanye n’ubwishyu bw’amafaranga ateganywa n’amasezerano, nubwo yari asobanutse.
Mu gisubizo cyatanze nyuma yo kujyanwa mu rukiko, u Bwongereza bwamenyesheje u Rwanda ko bwahagaritse aya masezerano, bityo bukemeza ku mugaragaro ko butazayakomeza.
U Rwanda rugaragaza ko hashingiwe ku ngingo zigize ayo masezerano, ihagarikwa ryayo rizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2026, bityo ko u Bwongereza bugomba gukomeza kubahiriza inshingano zabwo kugeza icyo gihe.
Mu byo u Rwanda ruvuga ko u Bwongereza butubahirije harimo kutubaha inyandiko zasobanuraga uburyo ayo masezerano agomba gushyirwa mu bikorwa, kutubahiriza ingingo ya 18 ijyanye n’amafaranga, n’ingingo ya 19 ijyanye n’inshingano zo kwakira impunzi zibayeho mu bihe bikomeye.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko yagerageje gusaba u Bwongereza gukemura iki kibazo binyuze mu biganiro, ariko bukomeza kwinangira, ari na yo mpamvu rwahisemo kwitabaza inkiko mpuzamahanga.
U Rwanda rushimangira ko rwari rufite inshingano zo kurengera ibiri mu masezerano, kuko rwari rwariteguye kwakira abimukira no kubashakira imibereho iboneye, bityo rukavuga ko kwishyurwa ayo mafaranga bikwiye gukurikiza ibyo impande zombi zari zaremeranyijeho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

