Mu gihe umutekano wo mu karere k’Ibiyaga Bigari ukomeje kuzamba, u Burusiya bwatanze ubutumwa bukomeye ku Burundi, bukurikije uko iki gihugu gikomeje kongera ingabo n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda, ibintu byafashwe nk’igikorwa gishobora kurushaho gukaza umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.
Ibi bibaye mu gihe intambara yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje gufata indi ntera, aho ihuriro AFC/M23 rikomeje kwigarurira ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, rikabyambura ingabo za RDC, iz’u Burundi, imitwe ya Wazalendo na FDLR.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko igihugu cye gihangayikishijwe bikomeye n’izamuka ry’umwuka mubi mu karere, by’umwihariko hagati y’u Rwanda, RDC n’u Burundi, ashimangira ko ibikorwa bya gisirikare biri gukorwa hafi y’imipaka bishobora guteza intambara y’akarere.
Lavrov, wavugiye i Moscow ku wa 20 Mutarama 2026, yatangaje ko u Burusiya bufite umubano mwiza n’ibihugu byose birebwa n’iyi ntambara, kandi ko bwifuza ko hakwirindwa icyatuma amakimbirane yaguka. Yavuze ko kohereza abasirikare n’intwaro ziremereye hafi y’umupaka w’u Rwanda ari ubutumwa bukomeye bushobora gusobanurwa nabi, bugakurura ingaruka zikomeye ku mutekano w’akarere.
Yagize ati: “Ibikorwa bya gisirikare bikomeje kwiyongera hafi y’imipaka byongera impungenge. U Burusiya bushishikariza ibihugu byose kwirinda intambwe zose zatuma ibintu birushaho kuba bibi, no kwita ku nzira ya dipolomasi.”
Aya magambo aje akurikira itangazo ry’u Burusiya ryemeza ko bwiteguye kuba umuhuza hagati y’u Rwanda na RDC, mu gihe byaba bisabwe, hagamijwe gushakira umuti urambye intambara imaze imyaka ine mu burasirazuba bwa Congo.
Sergei Lavrov yavuze ko nubwo hari amasezerano y’amahoro aherutse gusinywa hagati ya Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ku bufasha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, atabona ibimenyetso by’uko intambara izarangira vuba, kubera impamvu muzi zitarakemurwa.
Yasobanuye ko ikibazo cy’umutwe wa FDLR gikomeje kuba imizi y’iki kibazo, ashimangira ko mu gihe uyu mutwe w’iterabwoba utarasenywa burundu, umutekano w’u Rwanda n’akarere uzakomeza guhungabana. Yibukije ko nubwo Leta ya RDC yemeye gusenya FDLR guhera muri Kamena 2025, kugeza ubu nta bikorwa bifatika byabaye, ahubwo hakomeje kugaragara ubufatanye hagati y’ingabo za Congo n’uyu mutwe. U Burundi nabwo bwakiriye abarwanyi benshi ba FDLR.
Minisitiri Lavrov kandi yagarutse ku kibazo cya AFC/M23, avuga ko nubwo uyu mutwe utemewe n’amategeko ya RDC, udashobora kwirengagizwa bitewe n’imbaraga n’ubushobozi bifite ku rugamba. Yavuze ko kudaha agaciro impamvu zituma uyu mutwe urwana bituma ibiganiro by’amahoro bidatanga umusaruro.
Mu gihe u Burusiya busaba ibiganiro n’ubwitonzi, ku ruhande rw’u Burundi haravugwa ibikorwa bikomeye bya gisirikare byafashwe nk’ibiteguye intambara ishobora kwambuka umupaka.
Amakuru yizewe aturuka mu Burundi avuga ko abasirikare benshi n’intwaro ziremereye boherejwe cyane cyane muri Komini Busoni, mu Ntara ya Butanyerera, hafi y’umupaka wa Gasenyi-Nemba uhuza u Burundi n’u Rwanda. Umwe mu bayobozi bakuru b’igisirikare cy’u Burundi yatangaje ko izo ntwaro zigamije “gukumira ikintu cyose cyava mu Rwanda.”
Amakamyo ya Polisi n’igisirikare cy’u Burundi yakomeje kugaragara ajyana abandi basirikare mu bigo bya gisirikare birimo icya 411 giherereye ahitwa Mutwenzi. Ibi byajyanye no kongera amarondo n’umutekano mu bice byose byegereye umupaka.
Mu masaha y’ijoro, abapolisi n’urubyiruko rw’Imbonerakure rushamikiye ku ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bakora irondo mu mihanda, mu gihe abaturage babujijwe kugenda nyuma ya Saa Mbili z’ijoro, nubwo nta tangazo ryanditse ryigeze risohoka.
Abaturage baturiye umupaka bagaragaje ubwoba bukomeye. Umuturage wo mu gace ka Munzenze yavuze ati: “Turategekwa gutaha kare. Turara twambaye imyenda, twiteguye guhunga igihe cyose, kuko dutinya ko intambara ishobora gutangira mu buryo butunguranye.”
Mu Ntara ya Bujumbura, ahahoze ari Cibitoke, na ho umutekano warakajijwe cyane. Ni ho hashyizwe intwaro ziremereye zarashe ibisasu mu gace ka Kamanyola, hafi y’umupaka wa Bugarama mu Rwanda. Ibyo bisasu ni byo byahise bituma abarwanyi ba AFC/M23 batangiza urugamba rwatumye bafata ibice byinshi byo mu kibaya cya Rusizi kugera hafi y’umujyi wa Uvira ku kiyaga cya Tanganyika.
Amakuru yizewe agaragaza ko u Burundi bumaze igihe bugura intwaro nyinshi ziremereye, zirimo na drones z’intambara, bigaragara ko bwiteguraga intambara ndende kandi ikomeye. Zimwe muri izi ntwaro zamaze kugaragara mu mirwano yabereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu byumweru bishize kandi, mu kigo cya gisirikare cya Mukoni mu Ntara ya Buhumuza, hinjiye amakamyo arenga 30 ya rukururana yari atwaye intwaro ziremereye zapakuruwe mu minsi itatu, ibintu byakomeje kongera impungenge ku mutekano w’akarere.
Mu butumwa bwihariye, u Burusiya bwasabye u Burundi kwirinda ibikorwa byose byatuma intambara yaguka ikagera ku Rwanda, bushimangira ko intambara y’akarere ishobora guteza ingaruka zikomeye ku baturage, ubukungu n’umutekano mpuzamahanga.
Lavrov yasobanuye ko inzira ya dipolomasi ari yo yonyine ishobora gukemura aya makimbirane, asaba u Burundi, u Rwanda na RDC gushyira imbere ibiganiro no gukemura impamvu muzi zirimo imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


