U Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangiye ibiganiro bidasanzwe.

Imibereho y’abaturage bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwibazwaho cyane nyuma y’igihe kirenga amezi atatu intambara ikomeye ibaye mu gace ka Uvira isize ibihumbi n’ibihumbi by’abaturage bataye ibyabo, bamwe bakaba bakiri mu buhungiro mu bihugu bituranye.

Guhera kuri uyu wa 4 Mata 2026, ubutegetsi bwa RDC bufatanyije n’u Burundi, bwatangije ibiganiro bikomeye bigamije gushaka uko abaturage bahunze basubizwa mu byabo mu mutekano usesuye.

Ibi biganiro biri kubera mu mujyi wa Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, bikaba byitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo washyizweho na Leta ya RDC, Jean-Jacques Purusi, yatangaje ko iki gikorwa ari intambwe ikomeye igamije kugarura ubuzima busanzwe mu bice byashegeshwe n’intambara.

Yagaragaje ko abaturage bagera kuri miliyoni 1,2 bahungiye imbere mu gihugu, mu gihe abandi hafi ibihumbi 800 bahungiye mu bihugu by’u Burundi na Tanzania.

Amakuru agaragaza ko ubuhunzi bwatewe n’imirwano ikomeye yabereye mu bice bya Sange ndetse no mu mujyi wa Uvira mu mpera z’umwaka wa 2025, aho imirwano yahanganishije AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Mu gihe gito cyane, AFC/M23 yabashije gufata ibice byinshi, harimo n’umujyi wa Uvira, ibintu byateje impagarara zikomeye mu karere.

Ibi byatumye u Burundi bufata icyemezo cyo gufunga umupaka wa Gatumba na Vugizo, mu rwego rwo gucunga umutekano wabwo, ariko bikomeza gutuma impunzi z’Abanye-Congo zisigara mu gihirahiro, zitazi igihe zizatahira.

Nubwo nyuma y’aho AFC/M23 iviriye mu mujyi wa Uvira mu kwezi kwa Mutarama 2026 ibisabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hari icyizere cyongeye kugaruka, cyane ko byajyanye no gusubukura ibiganiro by’amahoro biyoborwa na Qatar. Ibi byahaye icyizere abaturage bari barabuze aho bahera bibaza ahazaza habo.

Mu kwezi kwa Gashyantare 2026, u Burundi bwaje gufungura umupaka wa Gatumba, nyuma yo kubona ko ingabo za Leta ya RDC zasubiye mu mujyi wa Uvira. Icyakora, umubare w’abatashye wakomeje kuba muto cyane ugereranyije n’abari barahunze, ahanini bitewe n’impungenge z’umutekano mucye n’ibibazo by’ibikorwaremezo byangiritse.

Abasesenguzi bagaragaza ko nubwo ibiganiro biri kuba ari intambwe nziza, hakiri imbogamizi zikomeye zirimo kubanza kugarura umutekano urambye, gusana ibikorwa remezo, ndetse no guha abaturage icyizere cy’uko batazasubira mu bibazo by’intambara.

Ku rundi ruhande, uruhare rwa UNHCR rugaragazwa nk’ingenzi cyane mu gutegura uburyo bwo gucyura impunzi mu buryo butekanye kandi buboneye, hagendewe ku burenganzira bwa muntu n’amategeko mpuzamahanga.

Abaturage bo mu bice byibasiwe n’intambara bakomeje gutegereza ibisubizo bifatika, aho benshi muri bo bavuga ko icyifuzo cyabo ari ukubona amahoro arambye, bakongera kubaho mu byabo nta bwoba, ndetse bakabona uburenganzira busesuye nk’abaturage.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui