U Burundi bwunamiye Khamenei, Iran ibona Umuyobozi w’Ikirenga mushya, Israel ivuga ko na we izamwivugana.

Igihugu cya Iran cyinjiye mu bihe bikomeye bya politiki n’umutekano nyuma y’urupfu rwa Ayatollah Ali Khamenei, wishwe mu bitero by’indege byagabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Israel mu murwa mukuru Tehran.

Ibyo bitero byabaye ku wa 28 Gashyantare 2026, bituma igihugu cya Iran gihita gitangira gushaka umusimbura we mu gihe intambara hagati ya Iran na Israel yakomeje gufata indi ntera.

Ku Cyumweru, Ihuriro ry’inararibonye muri Iran ryatoye Mojtaba Khamenei ngo abe Umuyobozi w’Ikirenga mushya w’icyo gihugu. Uru rwego rugizwe n’abantu 88, rukaba ari rwo rufite inshingano zo gushyiraho umuyobozi w’ikirenga wa Iran.

Mojtaba w’imyaka 56 y’amavuko, ni umuhungu wa kabiri wa Ayatollah Ali Khamenei. Azwiho kuba yaragize uruhare rukomeye mu byemezo bya se mu myaka myinshi ishize nubwo yabikoreraga inyuma y’amarido.

Azwi kandi kuba afitanye umubano wa hafi n’ingabo zidasanzwe za Iran zirinda impinduramatwara zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zikaba ari zo zifite imbaraga nyinshi mu gisirikare cy’iki gihugu.

Mbere y’uko atorwa, Donald Trump yari yatangaje ko igihugu cye kizagira uruhare mu bijyanye no kubona uzasimbura Khamenei, anagaragaza ko gusimburwa n’umuhungu we bidakwiye.

Muri 2019, Amerika yanashyize ibihano kuri Mojtaba Khamenei imushinja gukorana bya hafi n’abayobozi b’ingabo za IRGC ndetse n’imitwe ishyigikira ubutegetsi bwa Iran mu bikorwa Washington yavuze ko bihungabanya umutekano w’akarere.

Mu gihe Iran yari ikimara gushyiraho umuyobozi mushya, igisirikare cya Israel kizwi nka Israel Defense Forces cyahise gitanga umuburo ukomeye.

Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X mu rurimi rw’Igifarisi, IDF yavuze ko izakomeza gukurikirana umuntu wese uzasimbura Ayatollah Khamenei cyangwa uzagira uruhare mu kumushyiraho.

Igisirikare cya Israel cyagize kiti: “Turaburira umuntu wese uzitabira inama yo gutoranya umusimbura ko tutazazuyaza kumwibasira.”

Amakuru kandi avuga ko mu cyumweru gishize Israel yagerageje kwivugana Mojtaba Khamenei mu bitero by’indege, ariko bikarangira akomeretse gusa.

Urupfu rwa Khamenei rwabaye mu ntangiriro z’intambara iri gukaza umurego hagati ya Iran na Israel. Muri ibyo bitero byagabwe i Tehran, abayobozi benshi bakuru mu gisirikare cya Iran ndetse n’abayobozi ba politiki barishwe.

Iyi ntambara ubu igeze ku munsi wa cyenda, ibintu bikomeje gutuma impungenge ku mutekano w’akarere ziyongera.

Hagati aho, igihugu cy’u Burundi cyifatanyije na Iran mu kababaro ko kubura Khamenei.

Ambasaderi w’u Burundi muri Uganda, Jules Ndihokubwayo, yanditse ubutumwa bw’ihumure mu gitabo cyafunguwe muri Ambasade ya Iran i Kampala ku wa 7 Werurwe.

Muri ubwo butumwa, u Burundi bwihanganishije abanya-Iran ku rupfu rw’uwari umuyobozi wabo w’ikirenga, mu gihe igihugu gikomeje kwitegura kuyoborwa n’umusimbura we mushya.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui