U Burundi bwarezwe mu rukiko mu gihe Perezida Ndayishimiye yatangiye kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe

Mu gihe Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yatangiye ku mugaragaro kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), imiryango ihagarariye Abanyamulenge batuye muri Kivu y’Amajyepfo yajyanye Leta ayoboye mu rukiko rw’akarere, iyishinja ibyaha by’intambara n’ibyibasira inyokomuntu bikomeje gukorerwa abasivili muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi miryango ibiri, ADEPAE na Mutualité Shikama, yatanze ikirego mu rukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), isobanura ko Ingabo z’u Burundi zoherejwe muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu Ukwakira 2025 zagize uruhare mu gufunga inzira zose zihuza Komini ya Minembwe n’ibindi bice, harimo amasoko n’amavuriro. Ibi ngo byagize ingaruka zikomeye ku mibereho y’abaturage, barimo abana n’abagore, batabashije kubona ibiribwa, ubuvuzi n’ibindi by’ibanze.

Me Innocent Nteziryayo, umwe mu banyamategeko bunganira iyi miryango, yavuze ko bafite ibimenyetso bigaragaza ko hari Abanyamulenge bashimuswe, bakorerwa iyicarubozo ndetse n’imitungo yabo igasenywa n’ingabo z’u Burundi. Yavuze ko intego y’iki kirego ari ugushaka ubutabera no guca burundu ibikorwa bavuga ko byibasira abaturage b’inzirakarengane.

Ku ruhande rw’u Burundi, Umuvugizi w’Ingabo zabwo, Brig. Gen. Gaspard Baratuza, yemeye ko ingabo zabo zafunze inzira zigana muri Minembwe, asobanura ko byari mu rwego rwo kurinda umujyi wa Uvira no gukumira abakekwagaho gukorana n’imitwe irwanya Leta ya Congo. Icyakora, Minisitiri w’Ubutabera w’u Burundi yabwiye urukiko rwa EAC ko igihugu cye kitemera ibyaha byose gishinjwa, ashimangira ko kizitwara mu buryo bwubahiriza amategeko.

Hagati aho, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, OCHA, ryagaragaje ko kubera izo ngamba zafashwe n’ingabo z’u Burundi, byabaye ngombwa guhagarika ibikorwa byinshi by’ubutabazi muri Minembwe no mu bice biyikikije. Raporo y’uyu muryango yerekanye ko umubare w’abapfa, cyane cyane abana bari munsi y’imyaka itanu, wiyongereye, mu gihe ibiciro by’ibiribwa byazamutse cyane kubera kubura uburyo bwo kubigeza ku baturage.

Ibi bibaye mu gihe Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa AU ku wa 14 Gashyantare 2026, asimbuye Perezida wa Angola, João Lourenço, mu nama yabereye i Addis Abeba muri Ethiopia. Mu ijambo rye, Ndayishimiye yavuze ko izi ari inshingano ziremereye, ariko agaragaza icyizere ko azazisohoza neza. Icyakora, gutangira kuyobora uyu muryango bikozwe mu gihe igihugu cye kiri mu ntambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba bwa Congo.

Ingabo z’u Burundi zatangiye koherezwa muri Congo kuva mu 2022, hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro y’Abarundi irimo RED Tabara, FNL-Ndabampema na FOREBU. Nyuma, mu 2023, izi ngabo zanoherejwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu rwego rwo kurwanya ihuriro rya AFC/M23, ariko zaje gutsindwa, zisubira muri Kivu y’Amajyepfo.

Mu ntangiriro za 2025, abarwanyi ba AFC/M23 bakajije ibitero muri Kivu y’Amajyepfo, birukana ingabo z’u Burundi mu bice byinshi birimo Kavumu na Bukavu, zihungira muri Uvira hamwe n’ingabo za Leta ya Congo, FDLR na Wazalendo. Kuva icyo gihe, ingabo z’u Burundi zakomeje ibikorwa byo kurwanya MRDP-Twirwaneho ikorera muri Minembwe, aho abaturage bavuga ko ibitero byinshi byibasira abasivili b’Abanyamulenge.

Mu Ukuboza 2025, AFC/M23 yafashe umujyi wa Uvira n’ibindi bice bikomeye, igamije gufungura inzira zari zafunzwe no guhagarika ibitero byagabwaga ku baturage. Nubwo yaje kuhava muri Mutarama 2026, ingabo z’u Burundi n’iza RDC zongeye gusubukura ibitero mu bice bituwe cyane, birimo Minembwe. Ku wa 13 Gashyantare 2026, harashwe mu bice birimo Kalingi, Bidegu, Gitavi, Kalongi na Gakenke.

Iperereza ryakozwe mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo rigaragaza ko hagati ya tariki ya 16 Mutarama n’iya 8 Gashyantare 2026, ibitero by’ingabo zirimo iz’u Burundi byahitanye abasivili barenga 100, mu gihe abarenga 350 bakomeretse. Ibi bikomeje guteza impungenge ku mutekano w’abaturage, mu gihe imiryango mpuzamahanga ikomeje gusaba impande zose guhagarika ibikorwa byibasira abasivili no gushaka umuti urambye w’iki kibazo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Perezida Ndayishimiye yavuze ko Imana izamushoboza kuyobora uyu muryango
Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ububasha bw’ubuyobozi bwa AU na Perezida wa Angola, João Lourenço, wari umaze umwaka ayobora uyu muryango
Abanyamulenge bashinja ingabo z’u Burundi kubafungira inzira zibahuza n’amasoko n’amavuriro
Brig Gen Baratuza yemeye ko inzira zafunzwe, ashinja abatuye muri Minembwe gukorana n’abanzi

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui