U Bufaransa nyuma yuko bwirukanywe muri Afurika y’Iburengerazuba bwerekeje amaso mu y’Iburasirazuba, EAC.

Icyerekezo gishya cya dipolomasi n’umutekano ku mugabane wa Afurika kirimo gufata indi ntera, aho u Bufaransa buri gushaka kongera kwisuganya no gusubirana ijambo bwatakaje mu Burengerazuba bwa Afurika, bukerekeza imbaraga zabwo mu Burasirazuba.

Mu myaka ishize, ibihugu byinshi byo mu Burengerazuba bwa Afurika byahoze bikolonijwe n’u Bufaransa byafashe icyemezo gikomeye cyo kwirukana ingabo zabwo.

Ibi byaturutse ku kutishimira uruhare rw’izo ngabo mu guhangana n’iterabwoba, aho abaturage n’abayobozi bamwe babonaga nta musaruro ugaragara zitanga. Ibihugu nka Sénégal, Mali, Burkina Faso, Niger, Tchad na Côte d’Ivoire byabaye ku isonga muri uwo murongo, bituma u Bufaransa butangira gushakisha indi nzira nshya.

Icyo cyuho cyatewe no kwirukanwa kw’u Bufaransa cyahise cyuzuzwa n’ibindi bihugu bikomeye ku Isi. U Burusiya n’u Bushinwa byongereye ibikorwa byabyo bya gisirikare n’ubucuruzi muri aka karere, mu gihe ibihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu nabyo byinjiye mu ishoramari rikomeye. Amerika nayo yakomeje kugaragaza inyungu zayo mu mutekano n’ubukungu bwa Afurika.

Mu rwego rwo guhangana n’iri hatana rikomeye, u Bufaransa bwahisemo guhindura amayeri. Icyerekezo cyabwo gishya cyibanze ku Burasirazuba bwa Afurika, aho cyatangiye gushimangira umubano n’ibihugu bifite imbaraga mu karere, cyane cyane Kenya.

Ubufatanye hagati y’u Bufaransa na Kenya buri gufata indi ntera, by’umwihariko mu bya gisirikare. Amasezerano ateganyijwe kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya azibanda ku myitozo ihuriweho n’ingabo z’ibihugu byombi ndetse n’ubufatanye mu by’umutekano.

Ibi birerekana ko u Bufaransa bushaka kubona umufatanyabikorwa mushya ushobora kurufasha kwisubiza ijambo ku mugabane.

Si ibyo gusa, kuko Kenya iri no kugirirwa icyizere cyo kwakira inama mpuzamahanga ihuza u Bufaransa na Afurika iteganyijwe muri Gicurasi 2026. Ni inama ifite ubusobanuro bukomeye kuko izaba ibaye ku nshuro ya mbere mu gihugu kitari mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, bigaragaza uburyo u Bufaransa buri kugerageza kwagura aho bugera.

Byongeye kandi, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yamaze gutumira Perezida wa Kenya, William Ruto, mu nama y’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi (G7) iteganyijwe kubera i Évian-les-Bains muri Kamena 2026. Ibi bigamije gukomeza gukurura Kenya mu mubano wa hafi n’u Bufaransa no kuyifasha kubona umwanya ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi bavuga ko aya ari amayeri mashya y’u Bufaransa yo gukoresha ubucuruzi, ishoramari n’imikoranire mu bya gisirikare nk’inzira yo kongera kwigarurira icyizere cy’ibihugu bya Afurika. Gushyira inama zikomeye mu bihugu nka Kenya bifite izina rikomeye mu karere, ni uburyo bwo gukurura n’abandi bayobozi kugira ngo bongere kugirana umubano n’u Bufaransa.

Nubwo bimeze bityo, urugendo rwo kwisubiza ijambo ntiruzaba rworoshye. Afurika y’ubu si iya kera, aho igihugu kimwe cyashoboraga kugira ijambo rikomeye ku mugabane wose. Ubu ni urubuga rw’ihangana rikomeye hagati y’ibihugu byinshi bifite inyungu zitandukanye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Perezida Macron yerekeje amaso mu Burasirazuba bwa Afurika ngo igihugu cye cyongere kwisubiza ijambo cyahoranye ku mugabane 
Ibihugu byakoronijwe n’u Bufaransa biherutse kubutera umugongo byirukana ingabo zabwo 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui