U Bufaransa: Maître Gims ukomoka muri RDC yatawe muri yombi i Paris akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi

Umuhanzi w’icyamamare ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Gandhi Alimasi Djuna uzwi ku izina rya Maître Gims, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano mu Bufaransa akigera ku kibuga cy’indege cya Paris-Charles de Gaulle kuri uyu wa 25 Werurwe 2026.

Amakuru yatangajwe n’ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo Africa Intelligence agaragaza ko uyu muhanzi akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo gutera inkunga imitwe y’abagizi ba nabi ndetse n’iyezandonke, ibintu byahise bituma atabwa muri yombi akigera ku butaka bw’u Bufaransa.

Maître Gims, wavukiye muri RDC ariko akurira mu Bufaransa kuva afite imyaka ibiri, amaze igihe azwi cyane mu muziki mpuzamahanga. Nubwo yamamaye cyane ku mugabane w’u Burayi no ku isi, ubusabe bwe bwo guhabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa bwagiye bwangwa inshuro nyinshi.

Icyakora, izina rye ntiryagarukaga gusa ku muziki. Mu myaka yashize, yagiye agaragara mu bikorwa n’imvugo byakunze kuvugwaho cyane mu rwego rwa politiki, by’umwihariko ku birebana n’amakimbirane yo mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Uyu muhanzi yigeze kunengwa kubera amagambo yashyiraga mu ndirimbo ze ndetse no mu biganiro binyuranye, aho byagiye bivugwa ko yakwirakwizaga imvugo zihembera urwango, cyane cyane izibasira Abatutsi. Hari aho yanavuzwe mu nyandiko z’amakuru ko yigeze gushyira mu bihangano bye amagambo asebya Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.

Mu mashusho ya filime mbarankuru yakozwe na Netflix, Gims yigeze kuvuga amagambo yakuruye impaka nyinshi aho yagize ati “ntabwo urwango rw’Abatutsi waruhagarikisha umutobe w’amacunga,” anashyiraho ikimenyetso cy’imbunda, ibintu byafashwe n’abatari bake nk’ubushotoranyi bushobora gukurura ihohoterwa.

Ifatwa rye rije rikurikira igihe kinini hari impungenge ku ruhare rw’ibyamamare mu gukwirakwiza imvugo zishobora guteza amakimbirane cyangwa gushyigikira ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Kugeza ubu, inzego z’ubutabera mu Bufaransa ntiziratangaza igihe urubanza ruzatangirira, ariko biteganyijwe ko iperereza rizakomeza mu rwego rwo kumenya neza uruhare rwa Maître Gims muri ibyo byaha akekwaho.

Iyi nkuru ikomeje gukurikirwa n’abantu benshi ku isi, by’umwihariko mu bakunzi b’umuziki no mu bakurikiranira hafi ibibazo bya politiki n’umutekano mu karere k’Ibiyaga Bigari, aho izina rye risanzwe rifitanye isano n’impaka zikomeye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui