U Bufaransa bwohereje ingabo za bwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo

Guverinoma y’u Bufaransa yashyize ku mugaragaro ko ifite abasirikare bari ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ariko ishimangira ko ubutumwa bwabo bushingiye ku guhugura ingabo za Leta, FARDC, aho kuba mu bikorwa by’urugamba.

Aya makuru yemejwe na Ambasade y’u Bufaransa muri RDC, yasobanuye ko ubu bufatanye bwatangiye bisabwe na Guverinoma ya Kinshasa, mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ingabo zayo mu bihe igihugu gihanganye n’ibibazo by’umutekano bikomeye cyane cyane mu burasirazuba.

Nk’uko byatangajwe ku mugaragaro, abasirikare b’u Bufaransa bari mu mujyi wa Kisangani, aho bakorana n’itsinda ryihariye rya FARDC rifite ubumenyi bwihariye mu mirwano yo mu mashyamba. Aba basirikare bafite inshingano zo gutanga amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kurwana mu bice by’amashyamba, gutegura ibikorwa bya gisirikare no kongera ubunyamwuga bw’ingabo za Congo.

U Bufaransa bwashimangiye ko aba basirikare batari mu bikorwa by’urugamba cyangwa mu gutanga inkunga itaziguye mu mirwano, ahubwo ko bagamije gufasha mu kongera ubushobozi bw’igisirikare cya Congo mu buryo bwa tekiniki n’amahugurwa.

Amakuru yatangajwe na Radio France Internationale agaragaza ko ubu butumwa bwo guhugura buzamara igihe giteganyijwe, bukazageza mu mpera z’ukwezi kwa Gatatu. Ibi bigaragaza ko ari gahunda ifite igihe izamara, ariko ishobora kugira ingaruka zikomeye ku mikorere y’ingabo za FARDC mu bihe biri imbere, cyane cyane mu guhangana n’imitwe iyirwanya mu burasirazuba bw’igihugu.

Ibi bibaye mu gihe intambara ikomeje gufata indi ntera mu burasirazuba bwa RDC, aho umutwe wa AFC/M23 ukomeje kugaragara nk’umwe mu bafite ijambo rikomeye ku kibuga cy’urugamba no mu bibazo by’ubutabazi. Mu gikorwa cyafashwe nk’icyerekana impinduka mu buryo uyu mutwe witwara, AFC/M23 yatangaje ko warekuye abasirikare 230 ba FARDC bari bamaze igihe mu maboko yayo, kugira ngo basubizwe mu miryango yabo.

Aba basirikare bashyikirijwe ku mugaragaro Hadja Lahbib, Komiseri wa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ushinzwe ibikorwa by’ubutabazi n’imicungire y’ibiza, wari mu ruzinduko mu mujyi wa Goma nyuma yo kuva i Kigali. Uru ruzinduko rwari rugamije kureba uko ibikorwa by’ubutabazi bikorwa mu burasirazuba bwa RDC no kuganira n’impande zitandukanye zifite uruhare muri ibi bibazo.

Mu biganiro Lahbib yagiranye n’umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa, hibanzwe cyane ku buryo bwo kunoza ibikorwa by’ubutabazi, gufungura inzira zifasha imiryango mpuzamahanga kugera ku baturage, no gushyiraho uburyo bw’imikoranire ihamye hagati y’abatabazi n’ubuyobozi buri mu bice bitandukanye. Lahbib yashimangiye ko hakenewe kongera ubufatanye, gushyiraho komite ihuriweho yiga ku bibazo by’ubutabazi, ndetse no kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi birusheho kwihuta.

AFC/M23 na yo yatangaje ko mu rwego rwo gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi, yafashe icyemezo cyo kurekura abana bato 40 ndetse n’abagore bagera kuri 100 bari barafashwe mu gihe cy’imirwano, kugira ngo basubizwe mu miryango yabo. Uyu mutwe kandi watangaje ko aba basirikare 230 barekuwe bari barakomerekeye ku rugamba, bakaba baritabwagaho n’abaganga mu bitaro bya gisirikare bya Katindo mbere yo gushyikirizwa inzego z’ubutabazi.

Corneille Nangaa yavuze ko mu mwaka umwe ushize, aho AFC/M23 ishyiriyeho inzego zayo z’ubuyobozi mu bice igenzura, hamaze kugaragara impinduka zitandukanye zirimo kugaruka kw’umutekano, gusubira mu byabo kw’abaturage benshi bari barahunze, ndetse no kongera umusaruro w’ubuhinzi mu bice byari byarashegeshwe n’intambara. Yavuze ko abaturage bagera kuri miliyoni 1,2 bamaze gusubira mu byabo nyuma yo kuva mu nkambi zari zegereye Goma.

Ibi byose bibaye mu gihe amahanga akomeje gukurikiranira hafi ibibera mu burasirazuba bwa RDC, aho ibihugu bitandukanye n’imiryango mpuzamahanga bikomeje gushaka uburyo bwo gufasha mu kugarura amahoro n’umutekano. U Bufaransa bwo buvuga ko gahunda yabwo yo guhugura FARDC igamije gufasha Congo kwiyubaka mu bya gisirikare no kugira ingabo zishoboye guhangana n’ibibazo by’umutekano mu buryo burambye.

Abasesenguzi mu bya politiki n’umutekano bavuga ko kuba u Bufaransa bwemeye ku mugaragaro ko bufite abasirikare muri RDC ari ikimenyetso cy’uko amahanga akomeje kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muri iki gihugu. Bemeza ko amahugurwa ashobora kongera ubushobozi bwa FARDC, ariko ko igisubizo kirambye kizava ku biganiro bya politiki, ubufatanye bw’akarere, no gushakira hamwe umuti w’ibibazo byamaze imyaka myinshi byugarije uburasirazuba bwa Congo.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui