U Bufaransa bwakumiriye Afurika y’Epfo iri muri gahunda yo kohereza abasirikare muri RDC bo kurwanya M23, mu nama mpuzamahanga ya G7 yari yatumiwemo

Mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ukomeje kuzamo ibibazo bishingiye ku mirwano ihanganishije umutwe wa M23 n’ingabo za Leta, Afurika y’Epfo iri mu bihugu bikomeje kugaragaza ubushake bwo gutanga umusanzu mu kuwugarura.

Icyakora, mu buryo butunguranye, iki gihugu cyisanze cyakuwe mu nama mpuzamahanga ya G7 cyari cyaratumiwemo n’u Bufaransa, ibintu byongeye kuzamura impaka ku ruhare rw’ibihugu bikomeye mu bibazo by’umutekano byo muri Afurika.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo agaragaza ko ubutumire Perezida Cyril Ramaphosa yari yarahawe bwo kwitabira Inama ya G7 iteganyijwe muri Kamena 2026 bwakuweho ku munota wa nyuma.

Ni icyemezo cyafashwe n’u Bufaransa, bivugwa ko cyatewe n’igitutu cyashyizweho na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, by’umwihariko nyuma y’aho umubano w’ibi bihugu byombi utangiye kujya mu kangaratete.

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yemeje aya makuru, avuga ko ubuyobozi bw’igihugu cye bwabyakiriye butuje kandi bwubaha icyemezo cyafashwe. Yagaragaje ko nubwo byabababaje, batifuza gukomeza kubigira ikibazo gikomeye, cyane ko babona ko bitagomba guhungabanya umubano usanzwe hagati y’u Bufaransa na Afurika y’Epfo.

Icyakora, inyuma y’iki cyemezo, haravugwa impamvu zishingiye ku nyungu za politiki mpuzamahanga. Bivugwa ko Amerika itari kwitabira iyi nama mu gihe Afurika y’Epfo iba iyirimo, ibintu byashyize u Bufaransa mu mwanya wo guhitamo hagati yo gukomeza ubutumire bwa Ramaphosa cyangwa kugumana ubumwe bw’ibihugu bikomeye bigize G7.

Ibi bibaye mu gihe Afurika y’Epfo ikomeje kwagura uruhare rwayo mu mutekano w’akarere, cyane cyane muri RDC, aho ifite gahunda yo gukomeza kohereza abasirikare mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta guhangana n’umutwe wa M23. Ibi biri mu murongo w’ubufatanye bwimbitse iki gihugu gifitanye na RDC, burimo amasezerano mu bya gisirikare, ubukungu n’iterambere.

Mu rwego rwa gisirikare, Afurika y’Epfo isanzwe ifite ingabo zifite ubushobozi bufatika, aho iri ku mwanya wa kane muri Afurika no ku wa 40 ku isi. Ifite abasirikare barenga ibihumbi 68 bakora akazi k’igihe cyose, n’abandi barenga ibihumbi 29 b’inkeragutabara, ndetse n’ingengo y’imari igera kuri miliyari hafi eshatu z’amadolari ya Amerika.

Iki gihugu kandi cyari kiri mu butumwa bwa SADC bwo kugarura amahoro muri RDC, aho cyohereje abasirikare bagera ku 2,900 kuva mu 2023. Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano yo gutabarana hagati y’ibihugu byo mu muryango wa SADC, bugamije guhangana n’imitwe yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Nubwo bimeze bityo, gukumirwa kwa Afurika y’Epfo mu nama ya G7 byongeye kugaragaza uko politiki mpuzamahanga ishobora kugira ingaruka ku bikorwa by’umutekano n’ubufatanye bw’ibihugu, cyane cyane mu gihe inyungu z’ibihugu bikomeye ziri mu kibazo.

Hari n’abasesenguzi babona ko iki cyemezo gishobora kuba gifitanye isano n’imyitwarire ya Afurika y’Epfo ku rwego mpuzamahanga, harimo ibirego yagiye itanga ku bihugu bimwe na bimwe ndetse n’imvugo zitandukanye zagiye zituma umubano wayo na Amerika utagenda neza, by’umwihariko kuva Donald Trump yongeye kugera ku butegetsi.

Icyakora, ubuyobozi bwa Afurika y’Epfo bwakomeje gushimangira ko bugikomeje gushaka inzira zo kunoza umubano n’ibihugu bikomeye, mu gihe butaretse gahunda zabwo zo kugira uruhare mu kugarura amahoro n’umutekano mu karere, cyane cyane muri RDC, aho ikibazo cy’umutekano gikomeje kuba ingorabahizi ku mugabane wa Afurika.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui