Twanze agasuzuguro: U Rwanda rwasobanuye impamvu u Bwongereza bugomba kurwishyura miliyoni 50 z’Amapawundi

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje impamvu ifatika ituma u Bwongereza bugomba kurwishyura miliyoni 50 z’Amapawundi, nyuma y’uko iki gihugu gihisemo guhagarika amasezerano y’impande zombi ajyanye no kwakira abimukira badafite ibyangombwa no gufatanya mu iterambere ry’ubukungu, mu buryo u Rwanda ruvuga ko bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ku wa 24 Ugushyingo 2025, u Rwanda rwatangaje ko rwajyanye u Bwongereza mu rukiko mpuzamahanga rw’ubuhuza ruri mu Buholandi, rushingiye ku ngingo ya 22 y’amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi, ateganya uburyo impande zombi zakemuramo amakimbirane mu gihe habayeho kutumvikana.

Aya masezerano yari yatangijwe ku busabe bw’u Bwongereza, agamije gukumira abimukira binjiraga muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, cyane cyane bakoresheje ubwato buto bambuka inyanja, bakaba babayeho mu buzima bugoye kandi bushyira ubuzima bwabo mu kaga.

U Rwanda rugaragaza ko aya masezerano yari anubakiye ku gukemura ibibazo by’ubusumbane mu mahirwe y’ubukungu n’imibereho, bikunze gutuma abantu benshi bava mu bihugu bikennye bajya gushaka amaramuko mu bihugu byateye imbere, harimo n’u Bwongereza.

Mu itangazo ryasohowe n’Ibiro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, havugwamo ko ubu bufatanye bugaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kurengera abababaye no gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abimukira ku rwego mpuzamahanga, rushingiye ku mateka yarwo yo kwakira impunzi n’abimukira baturutse hirya no hino ku Isi.

Aya masezerano yatangiye mu mwaka wa 2022, atangira gukurikizwa ku mugaragaro ku wa 25 Mata 2024, nyuma y’igihe cy’imyiteguro n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingingo zayo.

Icyakora, Sir Keir Starmer akimara gutorerwa kuyobora Guverinoma y’u Bwongereza muri Nyakanga 2024, yahise afata icyemezo cyo guhagarika aya masezerano, avuga ko adashobora gufasha igihugu cye gukumira abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Icyo cyemezo cyamaganywe n’u Rwanda, ruvuga ko cyafashwe nta biganiro bibanje, kandi kikaba kinyuranyije n’amategeko n’inshingano u Bwongereza bwari bwiyemeje mu masezerano yasinywe n’impande zombi.

U Rwanda ruvuga ko rwamenyeshejwe iki cyemezo nyuma y’uko gifashwe, nta buryo bw’ubwumvikane cyangwa ibiganiro byabanje, bikaba bihabanye n’uko aya masezerano yagombaga gukorwa ashingiye ku bufatanye n’icyubahiro hagati y’ibihugu byombi.

Nyuma y’aho, Guverinoma y’u Bwongereza yamenyesheje u Rwanda ko nta bimukira bazongera koherezwa binyuze muri aya masezerano, ndetse isaba ko u Rwanda rutagomba gutegereza kwishyurwa amafaranga angana na miliyoni 50 z’Amapawundi yari ateganyijwe kwishyurwa muri Mata 2025 no muri Mata 2026, ivuga ko iteganya guhagarika burundu ayo masezerano.

U Rwanda rwagaragaje ko rwari rwiteguye kwakira impinduka, mu gihe ibiganiro byabera mu mucyo ku bijyanye n’ingaruka z’amafaranga n’inshingano buri ruhande rufite, ariko ibyo biganiro ntibyigeze biba.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko u Bwongereza bwakomeje kwinangira, bukanga kubahiriza ingingo zijyanye n’ayo mafaranga, nubwo zari zisobanutse mu masezerano, cyane cyane ingingo ya 18 n’iya 19 zirebana n’ubwishyu n’inshingano zo gufasha abimukira babayeho mu bihe bikomeye.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko, u Rwanda rugaragaza ko u Bwongereza butubahirije inyandiko zasobanuraga uburyo ayo masezerano yagombaga gushyirwa mu bikorwa, kandi bukaba bwarananiwe no kubahiriza inshingano zo kwakira bamwe mu bimukira bari mu Rwanda, nk’uko byari byumvikanyweho.

Nyuma y’uko u Rwanda rwitabaje inkiko, u Bwongereza bwatangaje ko bwahagaritse aya masezerano burundu, icyakora u Rwanda ruvuga ko hashingiwe ku ngingo ziyagize, ihagarikwa ryayo rizatangira gukurikizwa ku wa 16 Werurwe 2026.

Guverinoma y’u Rwanda igaragaza ko bibabaje kubona u Bwongereza buhitamo guhagarika aya masezerano mu buryo budaha agaciro amategeko n’ubufatanye bwari bwarubatswe, bigatuma u Rwanda rutagira andi mahitamo uretse kwitabaza inkiko mpuzamahanga.

U Rwanda rushimangira ko rukirajwe ishinga no gukomeza gushakira ibisubizo birambye ikibazo cy’abimukira, harimo kubashakira aho baba heza kandi hatekanye, kubafasha kubona amahirwe yo kwiteza imbere, no gutanga umusanzu mu gushaka ibisubizo by’iki kibazo ku rwego rw’Isi.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

U Rwanda rwagaragaje impamvu u Bwongereza bukwiriye kurwishyura miliyoni 50 z’Amapawundi

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui