Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yatangaje ko Ingabo z’u Rwanda ziteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo zirinde umutekano w’Abanyarwanda, harimo no kwemera gutanga ubuzima bwazo mu gihe bibaye ngombwa.
Ibi yabivugiye mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, ku wa 9 Werurwe 2026, ubwo inzego z’umutekano zatangizaga ibikorwa bihuriweho bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage. Ibi bikorwa biteganyijwe kumara amezi atatu, bikazibanda ku gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere no kubakomeza mu rwego rw’umutekano.
Mu ijambo rye ryagarutse cyane ku gaciro umutekano w’umuturage ufite ku gihugu, Gen Muganga yashimangiye ko Ingabo z’u Rwanda zibona kurinda abaturage nk’inshingano y’ibanze itagomba kujya mu biganiro cyangwa kubangamirwa n’igitutu icyo ari cyo cyose.
Yagize ati: “Ubundi mu mibare ni ibintu bitabaho, ariko kugira ngo mbereke ko abaturage b’u Rwanda mukomeye, twakwemera n’abasirikare 1000 tukabohereza ku rugamba bakahagwa kugira ngo umuturage umwe gusa w’u Rwanda abeho.”
Aya magambo agaragaza uburyo Ingabo z’u Rwanda zishyira imbere ubuzima n’umutekano by’abaturage, cyane cyane mu gihe igihugu gikomeje guhangana n’ibibazo by’umutekano biterwa n’imitwe yitwaje intwaro ikorera mu karere.
Ubutumwa bwa Gen Muganga buje mu gihe hari igitutu gikomeje gushyirwa ku Rwanda n’ibihugu bimwe byo muri Amerika n’i Burayi, bisaba ko iki gihugu cyakuraho ingamba z’ubwirinzi cyashyize ku mipaka yacyo. Izi ngamba zashyizweho hagamijwe gukumira ibitero by’umutwe wa FDLR n’indi mitwe ikorana na wo.
U Rwanda rwatangiye gushyira mu bikorwa izi ngamba nyuma y’ibitero byagabwe mu Karere ka Musanze mu bihe bitandukanye byo mu 2022, aho muri Werurwe, Gicurasi na Kamena havuzwe uruhare rw’umutwe wa FDLR ufatanyije n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyuma y’ishyirwaho ry’izi ngamba, byagaragaye ko zagize uruhare mu kugabanya ubukana bw’ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda. Urugero rugaragara ni urwo mu Mujyi wa Rubavu muri Mutarama 2025, aho ibyinshi mu bisasu byarashwe byapfubirijwe mu kirere n’ingabo z’u Rwanda.
Nubwo bimeze bityo, icyo gitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage 16, ibintu byateye impungenge ku mutekano w’abaturage baturiye imipaka.
Ku wa 2 Werurwe 2026, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda, barimo na Gen Mubarakh Muganga, kubera ingamba z’umutekano igihugu cyafashe ku mipaka yacyo.
Ibi bihano byaje mu gihe impaka ku mutekano w’akarere ka Afurika y’Iburasirazuba n’Akarere k’Ibiyaga Bigari zikomeje gukaza umurego.
Mu kiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2026, yashimangiye ko impamvu u Rwanda rukomeje gushyira imbere ingamba z’ubwirinzi ari uko Leta ya Congo yananiwe gusenya umutwe wa FDLR.
Perezida Kagame yavuze ko ahubwo hari ibimenyetso bigaragaza ko uyu mutwe ukomeje gukorana n’ingabo za Congo, ibintu u Rwanda rufata nk’ibyateza umutekano muke ku mipaka yarwo.
Yavuze ko nubwo hari igitutu mpuzamahanga ku Rwanda, ingabo zarwo zitazacika intege mu kurinda igihugu n’abaturage bacyo.
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwari rusanzwe rwiteze ko ruzakomeza kwikorezwa ibibazo by’umutekano wa Congo, ariko ko niba ibyo biterwa n’uko ingabo zarwo ziri kurinda neza umutekano w’igihugu n’imipaka, ibyo bituma zibona ko ari ishema.
Ku rundi ruhande, imibare igaragaza ko Abanyarwanda benshi bishimira uko umutekano wabo ucungwa.
Ubushakashatsi bwo mu mwaka wa 2025 ku miyoborere bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB), buzwi nka Rwanda Governance Scorecard (RGS), bwagaragaje ko inkingi y’umutekano n’ituze by’abaturage biri mu byishimirwa cyane.
Muri ubu bushakashatsi, umutekano w’igihugu n’ikorwa ry’inzego ziwushinzwe byahawe amanota ari hejuru cyane.
Kubahiriza umutekano byahawe amanota 90,12%, mu gihe umutekano w’igihugu nawo wahawe amanota angana n’ayo. Ibi byagaragaje ko inzego zishinzwe umutekano zifitiwe icyizere gikomeye n’abaturage.
Ku bijyanye n’ituze ry’abaturage n’umutekano w’ibyabo, nabyo byahawe amanota 86,78%, bigaragaza ko abaturage benshi bumva bafite icyizere ku mutekano wabo.
Aya manota agaragaza ko nubwo hari ibibazo by’umutekano mu karere, imbere mu gihugu hari icyizere gikomeye ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu kurinda ubuzima n’imitungo by’abaturage.
Ubutumwa bwa Gen Mubarakh Muganga rero buza bushimangira iyi ntego y’Ingabo z’u Rwanda yo gushyira imbere ubuzima bw’umuturage, aho n’ubwo byasaba igitambo gikomeye, umutekano w’Umunyarwanda ufatwa nk’agaciro gakomeye kurusha ibindi byose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

