“Tuzamure imyumvire. Urubyiniro si mu rusengero” – Minisitiri Utumatwishima yasubije abanenze imyambarire ya Doja Cat

Mu gihe u Rwanda rukomeje kwakira ibitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga, igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare ku Isi Doja Cat cyabereye muri BK Arena cyongeye kubyutsa impaka ndende ku mbuga nkoranyambaga, zishingiye ku myambarire y’abahanzi n’aho ihurira n’umuco nyarwanda.

Ibi bitaramo byateguwe ku bufatanye n’umuryango Global Citizen binyuze muri gahunda ya MoveAfrika, byitabiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda n’abanyamahanga. Abitabiriye bagaragaje ko banyuzwe n’ubuhanga bwa Doja Cat ku rubyiniro, aho yaririmbye indirimbo zakunzwe cyane zirimo Paint the Town Red, Say So na Btch I’m a Cow*.

Ariko nubwo igitaramo cyashimwe ku rwego rw’imyidagaduro, nticyabuze gutera impaka zikomeye ku myambarire y’uyu muhanzi, aho bamwe mu Banyarwanda bagaragaje ko yagaragazaga imyanya imwe y’umubiri mu buryo batemeranyaho n’indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Mu masaha make igitaramo kirangiye, imbuga nkoranyambaga zahise zuzura ibitekerezo bitandukanye. Hari abashimye Doja Cat bavuga ko ari ubuhanzi bw’Isi yose kandi budakwiye gufungirwa mu mbibi z’umuco umwe.

Abandi bo bagaragaje impungenge, bavuga ko imyambarire nk’iyo ishobora kugira ingaruka ku rubyiruko nyarwanda, ndetse bamwe bagera kure bavuga ko “umuco uri mu kaga.”

Hari n’abibajije niba umunsi umwe umuhanzi w’Umunyarwandakazi yakwiyambika imyambaro nk’iyo, niba atafatwa nk’uwateshutse ku muco, ibintu byagaragaje ukuntu iyi ngingo ikomeje kuba impaka zikomeye mu muryango nyarwanda uri mu rugendo rwo guhuza umuco n’isi igezweho.

Mu gusubiza ibyo bitekerezo, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Jean-Népo Abdallah Utumatwishima yagaragaje ko hakenewe impinduka mu mitekerereze y’Abanyarwanda, cyane cyane ku bijyanye no gusobanukirwa aho ibikorwa bitandukanye bibera n’icyo bigamije.

Yagize ati: “Tuzamure imyumvire: Ku rubyiniro, umuhanzi atarama bijyanye n’ubuhanzi bwe. Urubyiniro rw’umuziki si mu rusengero, si ku Nteko y’Umuco, si mu ishuri, si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu mu mwanya wacyo.”

Aya magambo yagaragaje umurongo wa Leta wo gushyigikira iterambere ry’ubuhanzi butajegajega ku muco gusa, ahubwo bunajyana n’imigendekere y’Isi.

Icyakora, Minisitiri yongeyeho ko nubwo ubuhanzi bufite ubwisanzure, abahanzi nyarwanda bakwiye no kwigishwa indangagaciro z’umuco wabo. Yavuze ko umuhanzi w’Umunyarwandakazi wakwigana imitaramire nk’iya Doja Cat, bishobora kugaragaza ko yaba ataratojwe bihagije.

Ibitaramo nka MoveAfrika bigenda bigira uruhare rukomeye mu gufungura amarembo y’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga. Byongera ubukerarugendo, bigateza imbere ubuhanzi, ndetse bikazamura ubunararibonye bw’abahanzi n’abafana.

Ariko nanone, bizana n’ibibazo bishya bijyanye n’itandukaniro ry’umuco, aho biba ngombwa ko habaho kuganira ku murongo uhuza indangagaciro z’igihugu n’ubwisanzure bw’ubuhanzi.

Izi mpaka zose zigaragaza ikibazo kinini kiri mu muryango nyarwanda muri iki gihe: uko wahuza kubungabunga umuco n’iterambere ryihuta ry’ubuhanzi n’imyidagaduro.

Hari abemeza ko umuco ugomba kurindwa ku buryo bukomeye, mu gihe abandi bavuga ko ugomba guhinduka ugendana n’igihe. Icyo benshi bahurizaho ni uko hakenewe ibiganiro byagutse, bigahuza inzego zitandukanye zirimo Leta, abahanzi, n’abaturage muri rusange.

Igitaramo cya Doja Cat cyabereye i Kigali nticyasize gusa ibyishimo mu mitima y’abacyitabiriye, ahubwo cyanabaye imbarutso y’ibiganiro bikomeye ku muco, imyambarire n’uruhare rw’ubuhanzi mu muryango.

Mu gihe u Rwanda rukomeje gufungura imiryango yarwo ku Isi, bisa n’aho impaka nk’izi zizakomeza kugaruka, zifasha Abanyarwanda gushaka igisubizo kirambye ku kibazo gikomeye: “Ni he umuco urangirira, ubuhanzi bugatangirira?”

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Amala Ratna Zandile Dlamini uzwi mu muziki nka Doja Cat yaraye ataramiye Abanyarwanda, biratinda 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui