Amakuru akomeje kujya ahagaragara mu nzego zitandukanye z’umutekano n’isesengura rya politiki mu karere k’Ibiyaga Bigari aravuga ko hari umugambi uri kunozwa uvugwaho guhuza imbaraga z’abarwanya Leta y’u Rwanda.
Uwo mugambi uvugwamo uruhare rwa Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ugamije gushyiraho ihuriro ryagutse rishobora guhuza imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irwanya Kigali.
Amakuru ava mu masoko atandukanye yizewe avuga ko muri uwo mugambi harimo ubufatanye n’abantu bafitanye isano n’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvénal Habyarimana, cyane cyane umuhungu we Jean-Luc Habyarimana uba mu Bufaransa.
Jean-Luc Habyarimana avugwaho kuba umwe mu bantu bari kugerageza kongera guhuza ibisigisigi by’abahoze bashyigikiye ideoloji ya Hutu Power, hagamijwe kubyinjiza mu mbaraga zishobora guhangana n’ubutegetsi bwa Kigali.
Amakuru yamenyekanye agaragaza ko Jean-Luc Habyarimana aherutse kugirira uruzinduko i Kinshasa, aho bivugwa ko yahuriye n’umujyanama wa Perezida Tshisekedi mu by’umutekano, Désiré Cashmir Eberande Kolongele.
Abari hafi y’ayo makuru bavuga ko Eberande yamugejejeho ubutumwa bwa Perezida Tshisekedi, bumwizeza ko hari gahunda iri gutegurwa yo gushyiraho ihuriro rya gisirikare rikomeye. Iryo huriro ngo ryaba rifite intego ebyiri: kubanza guhangana n’imitwe iri mu burasirazuba bwa Congo, harimo n’ihuriro rya AFC/M23, hanyuma nyuma rikazashyira imbaraga mu guhangana n’u Rwanda.
Mu rwego rwo gutegura iyo gahunda, amakuru avuga ko Jean-Luc Habyarimana ari gukorana n’abayobozi bamwe bo muri Minisiteri y’Itumanaho n’Itangazamakuru muri RDC mu gushyiraho urubuga rw’itangazamakuru rwitwa “Xtrafrica”.
Urwo rubuga ngo rifite inshingano zo gutangaza inkuru zishobora gufasha mu guhindura isura y’umuryango wa Habyarimana, gukwirakwiza ubutumwa bunenga ubuyobozi bw’u Rwanda no gushyigikira politiki ya Kinshasa mu bibazo byo mu karere.
Abasesenguzi bemeza ko urwo rubuga rushobora kuba igikoresho cyo mu rwego rw’itumanaho mu mugambi mugari wo gushaka gushyiraho ihuriro rihuriweho n’abantu batandukanye barwanya Leta y’u Rwanda.
Mu bindi biri kuvugwa muri uwo mugambi harimo igitekerezo cyo guhindura izina ry’umutwe wa FDLR, umutwe washinzwe n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amakuru avuga ko Agathe Kanziga hamwe n’abandi basangiye ingengabitekerezo ya Hutu Power bashyigikiye igitekerezo cyo guhindura izina ry’uwo mutwe ukitwa FCLR (Front Commun pour la Libération Rwandaise).
Icyo gitekerezo ngo kigamije guha uwo mutwe isura nshya mu maso y’umuryango mpuzamahanga. Nubwo izina ryahinduka, bamwe mu basesenguzi bavuga ko imiterere na ideoloji byawo bishobora kuguma bimeze nk’ibyari bisanzwe muri FDLR.
Undi uvugwaho kugira uruhare mu guhuza izo mbaraga ni Faustin Kayumba Nyamwasa, wahoze ari umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda mbere yo guhungira muri Afurika y’Epfo.
Nyamwasa yashinze ishyaka rya politiki rya RNC, rikaba ryaragiye rigaragazwa nk’irirwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Amakuru avuga ko Nyamwasa yakomeje gushaka guhuza imitwe itandukanye irwanya Leta y’u Rwanda, yaba iya politiki, iy’icengezamatwara cyangwa iyitwaje intwaro. Mu ruzinduko bivugwa ko yagiriye i Kinshasa muri Nzeri 2024, ngo yagiranye ibiganiro n’abayobozi ba FDLR ku buryo bwo gukomeza ubufatanye hagati y’impande zombi.
Amakuru y’abazi iby’iki kibazo avuga ko Nyamwasa akomeje kugirana ibiganiro bya hafi n’umuyobozi wa FDLR, Gaston Iyamuremye uzwi ku izina rya Victor Byiringiro.
Bivugwa ko mu ntangiriro za Mutarama 2026, Byiringiro yashyizeho muramu we Cyprien Ngabo nk’umuhuza hagati ya FDLR n’itsinda rya RNC riyobowe na Frank Ntwali.
Ibi byafashwe nk’ikimenyetso cy’uko ubufatanye hagati y’iyo mitwe bukomeje gukura.
Amakuru yerekana ko ibikorwa byo guhuza abarwanya Leta y’u Rwanda byatangiye mbere. Mu ntangiriro za 2025, Byiringiro ngo yohereje umwe mu banyamuryango ba RNC uba muri Canada, Emmanuel Hakizimana, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugira ngo avuganire FDLR mu nama yahuje abantu batandukanye bavuga ko barwanya ubutegetsi bwa Kigali.
Iyo nama ngo yari igamije kugerageza kongera guhuza imitwe itandukanye yari imaze igihe itavuga rumwe.
Andi makuru agaragaza ko abantu bo mu nzego za hafi ya Perezida Tshisekedi baba baragize uruhare mu gutanga inkunga y’imari n’iya politiki mu bikorwa byo gushaka abayoboke bashobora kujya muri iryo huriro rishya.
Mu bantu bavugwaho gushyigikira uwo mugambi harimo bamwe mu banyapolitiki n’abasesenguzi baba mu mahanga nka Charles Kambanda, Eugène Gasana na Christine Uwizera Coleman.
Nubwo nta rwego rwa Leta rwari rwemeza ku mugaragaro aya makuru yose, bamwe mu basesenguzi ba politiki mu karere bavuga ko iyo gahunda ishobora kuba igamije guhuriza hamwe imitwe yose irwanya ubutegetsi bwa Kigali, yaba iya politiki n’iyitwaje intwaro.
Bavuga ko ibi bishobora kuba bifitanye isano n’umwuka mubi umaze igihe hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane ku bibazo by’umutekano mu burasirazuba bwa Congo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

