Tshisekedi i Washington: Amerika isaba Kinshasa guca umubano n’imitwe yitwaje intwaro, igashyiraho inzira ya politiki

Urugendo rwa Perezida Félix Tshisekedi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwahindutse urubuga rwo gusubiramo inshingano RDC yiyemeje ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ku bijyanye n’umutekano wo mu burasirazuba bw’igihugu no ku mubano ifitanye n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

Tshisekedi umaze iminsi ari muri Amerika kuva ku wa Kabiri, yari yitabiriye amasengesho rusange yo gusabira iki gihugu, ariko uru ruzinduko rwe rwahise rugira isura ya politiki n’umutekano, ubwo yakirwaga ku wa Gatatu tariki ya 4 Gashyantare mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika (Capitol).

Aho ni ho yagiranye ibiganiro byimbitse na Senateri Jim Risch uyobora Komisiyo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Sena, afatanyije na Senateri Jeanne Shaheen. Ibi biganiro byagarutse ku mubano wa Washington na Kinshasa, amasezerano ya Washington aherutse gusinywa hagati ya RDC n’u Rwanda, ndetse n’ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Nk’uko byatangajwe n’iyo Komisiyo, Amerika yongeye kwemeza ko yiteguye gukomeza kuba umufatanyabikorwa wa RDC mu iterambere n’ishoramari, by’umwihariko mu bijyanye n’amabuye y’agaciro n’umushinga wa Lubito Corridor uhuza ibihugu byo mu karere. Ariko ibi byaherekezanyijwe n’ubutumwa bukomeye bugaragaza ko ubwo bufatanye bugomba gushingira ku kubahiriza amasezerano.

Abasenateri Risch na Shaheen bashimangiye ko amasezerano ya Washington, yashyiriweho umukono muri Kamena 2025 n’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, hanyuma agashyirwaho umukono burundu na Perezida Tshisekedi na Perezida Paul Kagame ku wa 4 Ukuboza, ashyira umutwaro uremereye kuri Kinshasa wo gusenya umutwe wa FDLR no guca imikoranire yose n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Aya masezerano ateganya ko nyuma yo gusenya FDLR, u Rwanda na rwo rukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho ku mipaka yarwo, mu rwego rwo kugarura icyizere n’umutekano mu karere.

Icyakora, raporo z’impuguke za Loni zasohotse mu mpera z’umwaka ushize zagaragaje ko Kinshasa ikomeje gukorana na FDLR n’imitwe ya Wazalendo mu ntambara ihanganyemo n’inyeshyamba za AFC/M23, ibintu Amerika ivuga ko bihabanye n’ibyo RDC yiyemeje.

Abasenateri bombi babwiye Tshisekedi ko nta mahoro arambye ashoboka mu gihe RDC yakomeza kwishingikiriza ku mitwe yitwaje intwaro aho kuyirandura burundu.

Bagize bati: “Kugira ngo habeho umutekano urambye, RDC igomba gufata ingamba zihamye zo kurwanya FDLR n’imitwe ya Wazalendo irimo kwangiza imibereho y’abaturage.”

Si ibyo gusa. Amerika yanenze kandi inzira ya gisirikare Kinshasa ikomeje gushyira imbere, isaba ko habaho ibiganiro bya politiki bihuza abanye-Congo bose, bigamije kubaka ubumwe bw’igihugu n’ubuyobozi bufite icyerekezo.

Abasenateri bagize bati: “Turizera ko RDC izasubira ku biganiro bya politiki bifite ireme ku rwego rw’igihugu, aho guhitamo ibisubizo bya gisirikare bidatanga umuti urambye.”

Ku rundi ruhande, Amerika ntiyahishe impungenge ifite ku bijyanye n’ibyo yita “kwigarurira ibice byo mu burasirazuba bwa Congo” n’umutwe wa M23, ivuga ko ushyigikiwe n’u Rwanda. Washington yasabye ko ingabo z’u Rwanda zivanwa burundu muri ako karere niba koko hakenewe amahoro arambye.

Abasenateri bagaragaje ko ikibazo cy’umutekano muke kimaze kugera ku rwego rw’ikibazo cy’ubutabazi bukomeye, aho abanye-Congo bagera kuri miliyoni 26 bugarijwe n’inzara n’ibibazo by’imibereho, bagakomeza kuba igitambo cy’intambara idashira.

Senateri Jeanne Shaheen, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimangiye ko umutwe wa M23 ugomba kuryozwa kwica amasezerano ya Washington, asaba ko amahoro n’iterambere byari byitezwe bitagirwa amagambo gusa.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui