Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko adashyigikiye na gato icyerekezo u Bwongereza na Canada biri gufata mu kongera umubano wa hafi n’u Bushinwa, avuga ko ibyo bihugu biri gushyira mu kaga umutekano n’inyungu zabyo z’igihe kirekire.
Ibi Trump yabivugiye mu ruhame nyuma y’uko u Bwongereza n’u Bushinwa bitangaje ko byiyemeje kongera imikoranire mu bijyanye n’ubukungu, ishoramari n’ubucuruzi, mu gihe umubano wa Washington na Beijing ukomeje kuba mubi.
Mu byo London na Beijing byemeranyijwe harimo korohereza abagenzi binjira muri ibyo bihugu byombi binyuze mu gukuriraho visa kuri bamwe, kugabanya imisoro ku bicuruzwa, ndetse n’ishoramari rinini risaga miliyari 10.9 z’ama-Pawundi rizashyirwa mu ruganda rwa AstraZeneca ruteganyijwe kubakwa mu Bushinwa.
Aya masezerano yakurikiye uruzinduko rw’iminsi itatu Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Sir Keir Starmer, yagiriye mu Bushinwa, aho yagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping bigamije kuzahura ubukungu no gukomeza ubufatanye bw’impande zombi.
Donald Trump, agaragaza kutishimira iyo mikoranire, yavuze ko u Bwongereza “buri gukina n’umuriro” mu gihe bwiyegereza u Bushinwa, igihugu Amerika ibona nk’icyugarije inyungu n’umutekano wayo.
Yagize ati: “Ni bibi cyane kuri bo gutinyuka bakabikora.”
Trump yabitangaje ubwo yari abajijwe igitekerezo cye ku mubano mushya w’u Bwongereza n’u Bushinwa, mu birori byo kumurika filime mbarankuru ivuga ku mugore we, Melania Trump.
Uyu muyobozi wa Amerika ntiyagarukiye ku Bwongereza gusa, kuko yanenze Canada, avuga ko nayo iri mu cyerekezo kitazayigeza ku mutekano usesuye mu gihe ikomeje kwiyegereza u Bushinwa.
Yagize ati: “Canada ihagaze nabi, kandi sintekereza ko u Bushinwa ari bwo bakwiye kubona nk’umucunguzi.”
Canada iherutse kugarukwaho na Trump nyuma y’uruzinduko Minisitiri w’Intebe wayo yagiriye i Beijing, uruzinduko Trump yavuze ko rushobora gutuma icyo gihugu gihura n’ibihano bya Amerika, kimwe mu byemezo bikomeye ubuyobozi bwe buherutse gushyira ahagaragara.
Ibi byose bigaragaza uko umubano mpuzamahanga ukomeje kuba mubi kandi wuzuyemo ihangana rikomeye hagati ya Amerika n’u Bushinwa, mu gihe bimwe mu bihugu by’inshuti za Amerika bikomeje gushaka inyungu z’ubukungu mu mibanire ya hafi na Beijing, nubwo Washington ibibona nk’igikorwa gishobora kubihombya mu bihe biri imbere.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


