Telefoni yaturutse i Kigali yahagaritse ku munota wa nyuma icyemezo cya Washington ku bihano byari bigenewe u Rwanda

Mu gihe umwuka wa dipolomasi wari umaze iminsi ukomeye hagati ya Kigali na Washington, amakuru aturuka muri Amerika aravuga ko gahunda yo gufatira u Rwanda ibihano yahagaritswe ku munota wa nyuma, nyuma y’ubuvugizi bwihariye bwakozwe na Senateri Lindsey Graham.

Ikinyamakuru The Wall Street Journal cyanditse ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Perezida Paul Kagame yahamagaye Senateri Graham amusaba ubufasha bwo gukumira umugambi wa White House wo gufatira u Rwanda ibihano. Ibyo bihano byari byaratangiye kuvugwa kuva mu mpera z’umwaka ushize, aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashinjaga u Rwanda kudashyira mu bikorwa amasezerano ya Washington rwasinyanye na Congo Kinshasa mu Ukuboza 2025.

Amakuru avuga ko Graham yahise agirana ibiganiro n’ibiro bya White House ndetse n’ibya Visi Perezida JD Vance, abasaba kudafatira u Rwanda ibihano, ashingiye ku mpamvu z’uko ari umufatanyabikorwa wizewe wa Amerika mu by’umutekano no mu by’ubucuruzi, cyane cyane mu rwego rw’amabuye y’agaciro. Yagaragaje ko ibihano byashoboraga gusubiza inyuma umubano w’ibihugu byombi no gusunikira Kigali kure y’ubufatanye na Washington.

Byongeye kandi, Graham ngo yibukije White House ko u Rwanda rwubahirije gahunda yo kohereza amabuye y’agaciro muri Amerika, hashingiwe ku masezerano y’ubucuruzi yasinywe hagati y’impande zombi. Ibyo byafashwe nk’ikimenyetso cy’ubushake bwa Kigali bwo gukomeza ubufatanye.

Nubwo hari abayobozi bamwe batumvaga kimwe icyemezo cyo guhagarika ibihano, amakuru yizewe avuga ko White House yahise isubika uwo mugambi.

Ibi bibaye mu gihe amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagezweho muri Kamena umwaka ushize ku bufasha bwa Amerika, yari amaze gushyirwaho umukono burundu ku wa 4 Ukuboza 2025. Uwo muhango witabiriwe na Perezida Donald Trump, Perezida Paul Kagame ndetse na Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Aya masezerano yari akubiyemo ingingo zirimo guhagarika imirwano hagati y’ingabo za Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23, gusenya umutwe wa FDLR, ndetse no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwari rwarafashe ku mipaka yarwo. Icyo gihe, Senateri Graham wari witabiriye uwo muhango yavuze ko ayo masezerano ari “ikintu cyari hafi kudashoboka gutekereza ariko ubu kikaba cyabaye impamo.”

Icyakora, nyuma y’amezi make ashyizweho umukono, imirwano yongeye kubura mu Burasirazuba bwa Congo hagati y’ingabo za Leta ya Kinshasa na AFC/M23.

M23 ishinja FARDC kuba ari yo yatangiye ibitero, mu gihe White House yatangaje ko ibikorwa by’u Rwanda muri ako karere binyuranyije n’amasezerano ya Washington, isaba ko u Rwanda na M23 bikura ingabo zabyo muri ako gace.

Ku ruhande rwa Kigali, Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yatangaje ko u Rwanda rwiyemeje kubahiriza amasezerano, anashinja Congo n’imitwe iyishyigikiye gukomeza kuyica.

Amakuru kandi agaragaza ko ibihano byari biteganyijwe byagombaga gufatirwa bamwe mu bayobozi bakuru b’u Rwanda n’aba M23, hagamijwe “kurengera” amasezerano ya Washington no kuyabuza gusenyuka burundu. Amerika ikomeje kugaragaza impungenge z’uko ayo masezerano ashobora gusubira inyuma mu gihe imirwano yakomeza.

Ihagarikwa ry’ibihano, ni intsinzi ya dipolomasi ya Kigali, riba rinagaragaza uruhare rukomeye rw’imbaraga z’abantu ku giti cyabo mu miyoborere mpuzamahanga. Icyakora, ibizakurikiraho bizashingira ku ishyirwa mu bikorwa ryuzuye ry’amasezerano n’ukugarura ituze mu Burasirazuba bwa Congo, aho amahanga yose ahanze amaso.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui