Amashusho y’imperuka iri kubera mu ntambara ya Iran na Amerika-Israel yatitije abakoresha imbuga nkoranyambaga.
Umujyi wa Tehran muri Iran ugaragara nk’uri mu muriro ukomeye nyuma y’ibitero bikomeye by’indege za Israel byibasiye ububiko bunini bwa peteroli. Ibi bitero byateje inkongi z’umuriro zagaragaraga kure mu kirere, mu gihe amakimbirane hagati ya Iran na Israel akomeje gufata indi ntera.
Amakuru aturuka mu gisirikare cya Israel avuga ko cyagabye ibitero ku bubiko bw’ingufu za peteroli bwifashishwaga n’ingabo za Iran. Ibi bitero byateje impanuka zikomeye, aho ububiko bwa peteroli bwa Shahran mu majyaruguru ya Tehran bwafashwe n’inkongi zikomeye zagaragaraga mu kirere nk’ibicu by’umwotsi w’umukara n’umuhondo.
Ububiko bwa Shahran bufatwa nk’ingenzi cyane kuko ari bwo butanga lisansi n’ibindi bikomoka kuri peteroli ku baturage ba Tehran barenga miliyoni icyenda. Nyuma y’amasaha arenga 12 ibi bitero bibaye, umwotsi munini n’inkongi z’umuriro byari bikomeje kugaragara muri aka gace.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ibicu by’umwotsi mwinshi w’umuhondo n’umukara bizamuka mu kirere, mu gihe umuriro wari umaze gufata ibice binini by’aho ububiko bwa peteroli buherereye.
Iki gitero ni kimwe mu bikomeye cyane byibasiye Iran kuva intambara yatangira hagati yayo na Israel, aho ibitero by’indege n’ibisasu bya misile byakomeje kugabwa ku mpande zombi.
Iyi ntambara imaze iminsi icyenda, kandi ikomeje kwaguka mu bindi bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati. Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko Iran iri gutsindwa bikomeye muri iyi ntambara.
Trump yavuze ko Iran “iri gukubitwa bikomeye” n’ibitero by’Amerika na Israel, anavuga ko ubutegetsi bwa Tehran ari bwo bwatsinzwe mu Burasirazuba bwo Hagati.
Yagize ati: “Nta muntu dukeneye uza mu ntambara nyuma y’uko twayitsinze.” Aya magambo yayavuze anenga Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer, avuga ko Amerika itagikeneye ubufasha bw’u Bwongereza mu ntambara nk’izi.
Trump yanavuze ko nta kimenyetso afite ko u Burusiya bufasha Iran muri iyi ntambara, nubwo hari amakuru yavugaga ko Perezida Vladimir Putin ashobora kuba ari gutanga ubufasha bwa gisirikare.
Yagize ati: “Nta kimenyetso mfite ko u Burusiya buri gufasha Iran. Niba bubikora, biragaragara ko butabikora neza kuko Iran ntiri kwitwara neza.”
Mu gihe ibitero bikomeje, amakuru aturuka muri Iran avuga ko umuhungu w’uwahoze ari umuyobozi w’ikirenga w’icyo gihugu, Ayatollah Ali Khamenei, yakomerekeye mu bitero by’indege biherutse kugabwa.
Khamenei yapfuye mu cyumweru gishize mu bitero byagabwe na Amerika na Israel, bituma Iran ishyiraho itsinda ry’agateganyo rigizwe n’abantu batatu kugira ngo bayobore igihugu mu gihe hagishakishwa umusimbura.
Iryo tsinda rigizwe na Perezida Masoud Pezeshkian, umuyobozi w’urwego rw’ubutabera Gholamhossein Mohseni Ejei, ndetse na Alireza Arafi, umwe mu bayobozi bakomeye b’ingabo za Basij.
Umuyobozi mushya w’ikirenga wa Iran agomba gutorwa n’Inama y’Abahanga mu by’idini ya Islamu igizwe n’abantu 88. Umwe muri bo, Ayatollah Mohammadmehdi Mirbaqeri, yavuze ko abenshi muri bo bamaze kumvikana ku muntu ushobora gusimbura Khamenei, nubwo hari ibibazo bike bikiri mu nzira yo gufatwa icyemezo cya nyuma.
Mu gihe ibi bibera muri Iran, ibitero byageze no mu bindi bihugu byo mu karere. Mu mujyi wa Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, umushoferi ukomoka muri Pakistan yapfuye nyuma y’uko ibisigazwa bya misile byaguye ku modoka ye.
Ibi byabaye nyuma y’uko indege zitagira abapilote za Iran zigerageje kwibasira inyubako ndende ya Azayez Tower ifite amagorofa 19, igitero cyaje kuburizwamo ariko ibisigazwa byacyo bikica uwo mushoferi.
Undi mwotsi wabonetse ku nyubako ndende ya Marina 23 ifite amagorofa 88 i Dubai, nubwo abayobozi b’iki gihugu bavuze ko icyo gitero kitagize ingaruka zikomeye.
Ingabo z’abarinzi b’impinduramatwara muri Iran zatangaje ko zagabye igitero cya 27 mu gikorwa bise “Operation True Promise 4”, aho zivuga ko zibasiye ibirindiro bya gisirikare bya Amerika mu gace ka Dubai Marina.
Mu gihugu cya Bahrain na ho abantu batatu bakomerekeye mu gitero cya misile, aho ibisigazwa byayo byaguye mu mujyi wa Muharraq bigasenya inyubako ya kaminuza.
Abayobozi b’icyo gihugu bavuze ko kandi indege itagira umupilote yateje ukwangirika kudasanzwe ku ruganda rutunganya amazi yo kunywa hakoreshejwe amazi y’inyanja, ibikorwaremezo bifatwa nk’ingenzi cyane mu bihugu byo mu kigobe.
Mu gihugu cya Lebanon na ho ibitero byakomeje, aho abantu nibura bane bapfuye abandi barenga icumi bagakomereka nyuma y’igitero cyagabwe ku nyubako ya hoteli i Beirut.
Iki gitero ni cyo cya mbere cyibasiye hagati mu murwa mukuru wa Lebanon kuva intambara yongeye gukara mu minsi ishize.
Muri Israel, amashusho agaragaza misile za Iran zigaragara mu kirere hejuru y’umujyi wa Tel Aviv, mu gihe impande zombi zikomeje kugabanaho ibitero bya misile n’indege z’intambara.
Umunyapolitiki utavuga rumwe na leta ya Israel, Yair Lapid, yasabye ko Israel yagaba ibitero bikomeye kurushaho, igasenya ibigega byose bya peteroli ya Iran kugira ngo ubukungu bw’icyo gihugu busenyuke burundu.
Lapid yavuze ko iyi ntambara igomba kurangira ubutegetsi bwa Iran buhiritswe, anasaba ko inganda za kirimbuzi, ibisasu bya misile ndetse n’imitwe ifatanya na Iran nka Hezbollah byasenywa burundu.
Mu gihe isi yose ihanze amaso iyi ntambara, benshi batinya ko ishobora gukomeza kwaguka ikagera ku bindi bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, bikaba byateza ikibazo gikomeye ku mutekano w’akarere n’isi yose.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp








