Umuhanzi w’icyamamare ku rwego mpuzamahanga, NE-YO, yongeye gutungura benshi nyuma yo gutangaza ku mugaragaro uko abanye n’abagore batatu mu mubano umwe wemeranyijweho na bose. Uyu muhanzi w’Umunyamerika wegukanye ibihembo bikomeye birimo Grammy, yavuze ko atabona uwo mubano nk’abantu batandukanye, ahubwo awufata nk’umuryango umwe ugizwe n’abantu benshi bahuriye ku rukundo n’ubwumvikane.
Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’icyamamare Sherri Shepherd, NE-YO w’imyaka 46, amazina ye nyakuri akaba Shaffer Chimere Smith, yasobanuye ko yahisemo ubu buryo bw’imibanire nyuma yo kunyura mu bihe bikomeye by’itandukana ryabaye mu ruhame n’uwari umugore we, Crystal Renay. Yavuze ko ayo mateka yamwigishije byinshi ku kuri, inshingano no kutongera gutuma undi muntu ababazwa n’ibinyoma.
Uyu muhanzi ari mu rukundo rweruye n’abagore batatu ari bo Arielle Hill, Cristina na Moneii. Undi mugore wa kane witwa Bri yari asanzwe ari muri uwo mubano ariko aza kuwuvamo ku mpamvu zitatangajwe. NE-YO yemeza ko buri wese muri bo yahawe amahitamo yo kugumana na we cyangwa kwigendera, ariko abagumye muri uwo mubano babyiyemeje ku bushake bwabo.
NE-YO yavuze ko icyemezo cyo kujya mu mubano w’abantu benshi (polyamory) cyaturutse ku gushaka kubaho mu kuri.
Ati: “Nyuma y’itandukana ryanjye ryabaye mu ruhame kandi rigasiga isura mbi, nahisemo ko ntazongera kubeshya undi mugore n’umwe mu buzima bwanjye.” Yongeyeho ko yemera amakosa yakoze mu rushako we, akanemeza ko ari we wawusenye.
Mu 2022, Crystal Renay yasabye gatanya amushinja gucana inyuma akabyarana n’abandi bagore. Bombi bafitanye abana batatu, mu gihe NE-YO afite n’abandi bana yabyaranye n’abandi bagore mbere ye. Uyu muhanzi avuga ko kuba umubyeyi byamwigishije gukoresha ubwenge no gufata imyanzuro irengera buri wese.
NE-YO yasobanuye ko umwe mu bagore bari kumwe ubu yari amaze igihe kirekire amukunda, ari na we yabanje kuganiriza igitekerezo cyo kubana n’abandi bagore. Yabwiye uwo mugore ko amukunda by’ukuri, ariko ko adashobora kuguma ku muntu umwe gusa, amusaba niba yakwemera kureba niba bashobora kubaka umuryango udasanzwe.
Yongeyeho ko n’ubwo bigaragara nk’ibigoye, bagerageza gushyira ibintu ku murongo, buri mugore akabona umwanya we bwite, ariko nanone bakibanda ku kubana nk’umuryango umwe. Yavuze ko mu minsi mikuru nka Saint Valentin atashobora guha bose impano zimeze kimwe, kuko buri wese afite ibyo akunda n’ibimushimisha bitandukanye.
Umunyamakuru Sherri Shepherd yavuze ko ubu buryo bwo kubana busa n’akazi kenshi kandi gasaba imbaraga nyinshi, ariko NE-YO amusubiza aseka ati: “Sinigeze ntinya gukora akazi gakomeye, na rimwe.”
Ibi byatumye benshi bagaragaza ibitekerezo bitandukanye, bamwe babishyigikira abandi babinenga, ariko NE-YO akomeza gushimangira ko icy’ingenzi ari ukuri, ubwumvikane n’icyubahiro hagati y’ababana.

