Urukiko Nkemurampaka mu by’Imikino (CAS/TAS) rwatangaje ko rwamaze kwakira ubujurire bwatanzwe na Federasiyo y’Umupira w’Amaguru muri Sénégal (FSF), bujyanye n’icyemezo cyari cyafashwe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF) cyo kwambura Sénégal igikombe cya AFCON 2025 kikagihabwa Maroc.
Ubu bujurire bwemejwe ku mugaragaro kuri uyu wa 25 Werurwe 2026, aho FSF isaba ko icyemezo cya CAF cyateshwa agaciro, Sénégal ikemerwa nk’iyegukanye igikombe mu buryo bwemewe n’amategeko, ivuga ko ari yo “yatsindiye igikombe by’ukuri.”
Iyi nkundura y’uru rubanza yatangiye nyuma y’umukino wa nyuma wa AFCON 2025 wabereye muri Maroc ku wa 18 Mutarama 2026. Muri uwo mukino, Sénégal yari yatsinze Maroc igitego 1-0 mu minota y’inyongera, ariko ibintu bihindura isura ubwo abakinnyi ba Sénégal basohokaga mu kibuga (walk-off) bamagana penaliti yari itanzwe mu minota ya nyuma y’umukino.
Nyuma y’ibi, CAF yafashe icyemezo cyo gutesha agaciro ibyari byabereye mu kibuga, itangaza ko Sénégal yatsinzwe ku mpamvu z’amategeko (forfeit), Maroc ihita ihabwa intsinzi y’ibitego 3-0 hashingiwe ku ngingo za 82 na 84 z’amategeko yayo.
Icyo cyemezo cyatumye Maroc itangazwa nk’iyegukanye igikombe cya AFCON 2025, ibintu byateje impaka zikomeye mu bakunzi ba ruhago muri Afurika no ku isi.
Mu bujurire bwayo, FSF isaba ibintu bibiri by’ingenzi: Gutesha agaciro icyemezo cya CAF no guha Sénégal igikombe cya AFCON 2025. Guhagarika by’agateganyo igihe ntarengwa cyo gutanga ibisobanuro birambuye ku bujurire (appeal brief), kubera ko ivuga ko CAF itaratanga ibisobanuro byuzuye ku mpamvu z’icyemezo yafashe.
CAS na yo yagaragaje ko koko icyemezo cya mbere cya CAF gishobora kuba cyaratangajwe hatatanzwe ibisobanuro birambuye, bityo bikaba bikeneye gusobanurwa neza muri uru rubanza.
Urukiko rwa CAS rwatangaje ko rugiye gushyiraho akanama kazasuzuma iki kibazo. Nyuma yo gushyirwaho kw’ako kanama, hazatangazwa ingengabihe y’uko urubanza ruzagenda.
Mu buryo busanzwe, Sénégal iba ifite iminsi 20 yo gutanga ibisobanuro byuzuye ku bujurire bwayo, CAF na Federasiyo ya Maroc (FRMF) na zo zikagira indi minsi 20 yo gusubiza. Gusa kubera ubusabe bwa Sénégal bwo guhagarika iyi minsi by’agateganyo, CAS yavuze ko hakiri kare kumenya igihe nyacyo urubanza ruzabera.
Umuyobozi mukuru wa CAS, Matthieu Reeb, yavuze ko uru rukiko ruzakora ibishoboka byose kugira ngo uru rubanza rukemurwe vuba ariko hubahirizwa ubutabera ku mpande zose.
Icyemezo cyo kwambura Sénégal igikombe cyateje impaka zikomeye, aho bamwe mu banyacyubahiro mu mupira w’amaguru barimo George Weah bagaragaje ko bidahuye n’indangagaciro za siporo, bavuga ko umukino wari warangiye Sénégal itsinze mu kibuga.
Nubwo bimeze bityo, kugeza ubu icyemezo cya CAF kiracyubahirizwa, bivuze ko Maroc igifite ku mugaragaro igikombe cya AFCON 2025 mu gihe hategerejwe umwanzuro uzava muri CAS.
Abasesenguzi bavuga ko uru rubanza rushobora kuba urw’amateka muri ruhago ya Afurika, kuko ruzagena uko amategeko agomba gukurikizwa mu bihe by’impaka zikomeye nk’izi.
Icyemezo cya nyuma cya CAS ni cyo kizagena niba Sénégal izasubizwa igikombe cyangwa niba Maroc izakomeza kugumana intsinzi yemejwe na CAF.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

