Nyuma y’imyaka myinshi ari umwe mu baririmbyi b’ingenzi muri Korali ya Ambassadors of Christ, Sarah Sanyu yafashe icyemezo gikomeye cyo gutangira urugendo rwe bwite nk’umuhanzi wigenga, anahita atangaza ko ari gutegura album ye ya mbere ndetse n’igitaramo cyo kuyimurika.
Uyu mugore umaze imyaka 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yavuze ko iki cyemezo kitaje mu buryo bwihuse, ahubwo cyafashwe nyuma y’igihe kinini atekereza ku mpano ye n’icyo ashaka kuyigeraho.
Yagaragaje ko nyuma yo gushyira ku ruhande akazi kamwimaga umwanya, byamuhaye amahirwe yo kwibanda ku muziki we bwite.
Intandaro y’urugendo rwe nk’umuhanzi ku giti cye yatangiye mu 2020, mu gihe isi yari yugarijwe n’icyorezo cya Covid-19.
Icyo gihe yari amaze kwibaruka umwana we wa mbere, maze we n’umugabo we bafata icyemezo cyo gukora indirimbo “Mwana wanjye”, yayituye uwo mwana wabo. Iyi ndirimbo yakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki, imubera intangiriro yo gutekereza ku gukora izindi.
Nubwo byamutwaye imyaka ibiri kugira ngo yongere gusubira mu bikorwa byo gukora izindi ndirimbo, Sarah Sanyu yemeza ko ubu afite icyizere n’umurava byo gukomeza. Avuga ko impamvu nyamukuru imuteye gutera iyi ntambwe ari umuhamagaro yumva afite, ndetse n’umwanya abonye nyuma yo gutangira kwikorera ku giti cye.
Yavuze ko kuba atakigengwa n’akazi ka buri munsi byatumye abasha kwigenurira igihe, bimuha amahirwe yo gushyira imbaraga mu muziki no kuwuteza imbere uko abyifuza.
Kugeza ubu, Sarah Sanyu amaze gushyira hanze indirimbo zirindwi zirimo “Mwana wanjye”, “Nitashinda”, “Mwana w’umuntu”, “Umunsi mushya”, “Omora”, “Mukunzi mushya” ndetse na “Nifuate” aherutse gusohora.
Izi ndirimbo zigaragaza urugendo rwe n’ubutumwa ashaka kugeza ku bantu, by’umwihariko mu rwego rwo kubaka ukwizera no guhumuriza abamwumva.
Uyu muhanzi yanahishuye ko ari gukora kuri album ye ya mbere izaba igizwe n’indirimbo nyinshi, kandi ko afite gahunda yo kuyimurikira mu gitaramo ateganya gukora mu mwaka utaha, aho yizeye ko abakunzi be bazamushyigikira bakitabira ari benshi.
Nubwo yinjiye mu muziki ku giti cye, Sarah Sanyu yahamije ko atazigera atandukana na Ambassadors of Christ, kuko ayifata nk’umuryango wamureze mu muziki. Avuga ko iyi korali ari yo yamugize uwo ari we uyu munsi, bityo gukomeza kuyiririmbamo ari inshingano ndetse n’icyubahiro kuri we.
Urugendo rushya rwa Sarah Sanyu rugaragaza indi ntambwe ikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, aho abahanzi benshi bakomeje kwagura ibikorwa byabo bakajya no gukora ku giti cyabo, bagamije kugeza ubutumwa bwabo kure no mu buryo bwagutse kurushaho.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

