Rutahizamu wa Iran asezeye ikipe ye ajya kurwanira igihugu mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego

Mu gihe intambara ihanganishije Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel ku ruhande rumwe na Iran ku rundi ikomeje gufata indi ntera, rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ya Iran, Mehdi Taremi, yatangaje ko asezeye by’agateganyo ikipe ye ya Olympiakos F.C. yo mu Bugereki kugira ngo asubire iwabo yinjire mu gisirikare.

Uyu mukinnyi w’imyaka 33 y’amavuko, wari umaze igihe yitwara neza muri shampiyona y’u Bugereki, yavuze ko igihugu cye kiri mu bihe bidasanzwe bikeneye ubufasha bw’abagituye bose, barimo n’abakinnyi b’ibyamamare.

Yagize ati: “Iki ni cyo gihe igihugu cyanjye kinkeneye cyane. Abaturage bacu n’ubutaka bwacu biri mu kaga, kandi ngomba kuba ndi kumwe na bo.”

Ibi Taremi abitangaje mu gihe Perezida wa Amerika, Donald Trump, aherutse kuvuga ko ibikorwa bya gisirikare bishobora kumara ibyumweru bine cyangwa bitanu, ariko ko bishobora no kurenga icyo gihe bitewe n’uko ibintu bizagenda bihinduka ku rugamba.

Mu minsi ine ishize, ibitero byagabwe ku murwa mukuru wa Iran, Tehran, ndetse no mu murwa mukuru wa Libani, Beirut, mu gihe Iran na yo yakomeje kwihorera igaba ibitero ku nyungu za Amerika n’ibihugu by’inshuti zayo mu karere.

Iran yanatangaje ko yafunze inzira y’inyanja ya Strait of Hormuz, inyuramo igice kinini cya peteroli ijya ku masoko mpuzamahanga, ibintu byatumye ibiciro by’ingufu bizamuka ku rwego rw’isi.

Icyemezo cya Taremi cyateje impaka zikomeye mu bakunzi b’umupira w’amaguru ku isi. Bamwe baramushimira kuba yahisemo gushyira imbere igihugu cye, mu gihe abandi babona ko ari icyemezo gikomeye gishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga no guhagarika umwuga we wari ukomeje gutera imbere.

Amakuru aturuka muri Iran avuga ko Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ry’icyo gihugu riri kugerageza kumwumvisha gukomeza gukinira ikipe ye, rikavuga ko ashobora gutanga umusanzu mu bundi buryo butamushyira ku rugamba. Icyakora, amakuru yizewe agaragaza ko uyu rutahizamu ashikamye ku cyemezo cye.

Mbere yo kwerekeza muri Olympiakos, Mehdi Taremi yigeze gukinira FC Porto yo muri Portugal, aho yatsindiye ibitego byinshi byatumye izina rye rimenyekana ku rwego mpuzamahanga. Yananyuze muri Inter Milan yo mu Butaliyani, akomeza kugaragaza ko ari umwe mu barutahizamu beza Iran yagize mu myaka ya vuba.

Uyu mukinnyi yari umwe mu nkingi za mwamba z’Ikipe y’Igihugu ya Iran, by’umwihariko mu marushanwa mpuzamahanga, aho ubunararibonye bwe bwafashaga cyane bagenzi be bato.

Naramuka asubiye mu gisirikare nk’uko abyifuza, bizaba ari igihombo gikomeye ku ikipe ye ndetse n’Ikipe y’Igihugu ya Iran, mu gihe igihugu kiri mu ntambara ishobora kumara igihe kitazwi.

Mu gihe isi ihanze amaso uko iyi ntambara izarangira, icyemezo cya Taremi kiragaragaza uburyo amakimbirane ya politiki ashobora kugira ingaruka zikomeye no ku rwego rw’imikino, aho abakinnyi bashobora guhitamo gushyira ku ruhande umwuga wabo bagahamagara umutima w’ubutore no gukunda igihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui