RIB yibukije ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi nta muntu bitareba inakebura abahanzi bihunza icyunamo, bakajya mu myidagaduro hanze y’u Rwanda

Ibihugu byinshi bigira amateka, ariko u Rwanda rufite umwihariko w’amateka akomeye atuma kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihinduka inshingano rusange zigomba gukorwa n’umuturage wese, yaba uwo mu gihugu imbere cyangwa hanze yacyo.

Mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 32, ubutumwa bw’inzego zishinzwe umutekano n’ubutabera buragenda burushaho gusobanuka: kwibuka si igikorwa cy’abarokotse gusa, ni inshingano z’igihugu cyose.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko kwibuka Jenoside bidakwiye gufatwa nk’igikorwa cy’imihango cyangwa amarangamutima gusa, ahubwo ari imwe mu nkingi z’ingenzi zubakiyeho u Rwanda rushya.

Umuvugizi warwo, Dr. Murangira B. Thierry, yibukije ko izi nshingano zishingiye ku Itegeko Nshinga ry’u Rwanda, bityo buri Munyarwanda wese agomba kuzigiramo uruhare rugaragara.

Yasobanuye ko mu irangashingiro ry’Itegeko Nshinga harimo icyemezo cy’Abanyarwanda cyo gukumira no guhana Jenoside, kurwanya ihakana n’ipfobya ryayo, no kurandura burundu ingengabitekerezo yayo. Ibi si amagambo gusa, ahubwo ni umurongo ngenderwaho ugomba kugaragarira mu bikorwa bya buri munsi by’Abanyarwanda.

Kwibuka Jenoside, nk’uko byagarutsweho, ni inzira yo gukomeza kubaka igihugu gifite ubumwe, aho amateka mabi atazongera kwisubiramo. Ni yo mpamvu RIB igaragaza ko nta muntu ukwiye kwitandukanya n’izi nshingano, yaba umukozi wa Leta, umunyamakuru, umuhanzi cyangwa urubyiruko.

Mu rwego rwo gukomeza gushyira imbaraga muri uru rugamba rwo kurinda amateka, RIB yanenze bamwe mu bahanzi bagaragaye mu myaka yashize bahitamo kuva mu gihugu mu gihe cyo kwibuka, bajya gukorera ibitaramo n’ibindi bikorwa by’imyidagaduro hanze y’u Rwanda.

Iyi myitwarire yiswe iy’ubugwari, kuko aba bahanzi baba barabonye inyungu z’amahoro igihugu cyagezeho ariko bakirengagiza uruhare rwabo mu kubungabunga ayo mahoro.

Dr. Murangira yasabye abahanzi gusobanukirwa neza ko bafite ijambo rikomeye mu muryango nyarwanda, bityo bakwiye gukoresha impano zabo mu guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside no gushimangira ubumwe bw’Abanyarwanda, aho guhunga inshingano mu bihe bikomeye byo kwibuka.

Si abahanzi gusa bagiriwe inama, kuko n’urubyiruko rwibukijwe ko rufite uruhare rukomeye mu kubaka ejo hazaza h’igihugu. By’umwihariko, hibanzwe ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, aho bamwe bagaragaye bakora ibikorwa bidahuye n’ibihe byo kwibuka, birimo ibiganiro n’amashusho byo kwishimisha bidaha agaciro ayo mateka.

RIB yihanangirije abakoresha izi mbuga ko zitagenewe gukwirakwiza ubutumwa bw’urwango, guhakana cyangwa gupfobya Jenoside. Ahubwo zikwiye kuba urubuga rwo kwigisha, kwibutsa amateka no guharanira ukuri. Abagerageza kuzihisha inyuma bagakora ibyaha nk’ibi, bibukijwe ko batazabasha gucika ukuboko k’ubutabera, aho baba bari hose.

Ubutumwa bwatanzwe kandi bwibanze ku kwirinda gusangiza abandi amafoto, amashusho cyangwa ubutumwa bushobora guteza urujijo cyangwa bukabangamira gahunda yo kwibuka.

Urubyiruko rusabwa kugira ubushishozi, rukirinda kugwa mu mutego wo gukwirakwiza amakuru mabi, ahubwo rukaba umusemburo w’impinduka nziza.

Mu gihe ibikorwa byo kwibuka bizatangirira ku Rwibutso rwa Kigali ku itariki ya 7 Mata 2026, bikazakomereza no mu midugudu n’ahandi hateganyijwe, ubutumwa buracyari bumwe: kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi si igikorwa cy’igihe gito, ni urugendo rw’ubuzima rugamije kurinda amateka, guha icyubahiro abazize Jenoside no kubaka ejo hazaza hadashingiye ku ivangura n’amacakubiri.

U Rwanda rukomeje kwerekana ko kwibuka ari intwaro ikomeye mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda. Iyo buri wese yumvise ko bimureba, biba intambwe ikomeye iganisha ku gihugu gitekanye, gifite amahoro arambye n’ubwiyunge busesuye.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui