RIB yataye muri yombi umugabo n’umugore bakekwaho kwambura ubuzima abantu benshi, imibiri igatabwa mu cyobo cyo mu rugo.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Rwanda Investigation Bureau (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo witwa Ndayisaba Félicien n’umugore we Imanishimwe Rebecca batuye mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara District, bakurikiranyweho uruhare mu bwicanyi bw’abantu batatu ndetse no guhisha imibiri yabo mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso.

Aba bombi bafashwe ku wa 11 Werurwe 2026 nyuma y’iperereza ryari rimaze igihe rikorwa ku bantu bagiye baburirwa irengero muri aka gace. Mu baburaga harimo Tuyizere Violette w’imyaka 30, Ndayisenga Alexis w’imyaka 25 na Iradukunda Pacifique w’imyaka 21.

Amakuru atangwa n’abagenzacyaha agaragaza ko mu gihe cyo gusaka ahakekwaga gukorerwa ibi byaha, mu rugo rwa Iradukunda Pacifique ruherereye mu Mudugudu wa Akarerangabo, Akagari ka Mukomacara, mu Murenge wa Mugombwa, habonetse ibice by’imibiri y’abantu bitandukanye byari byarajugunywe mu cyobo cy’umusarane.

Ibi bice by’imibiri byajyanywe gusuzumwa mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga mu butabera, Rwanda Forensic Institute (RFI), kugira ngo bifashe mu kumenya ba nyiri byo no gukomeza iperereza.

Mu ibazwa rye, Ndayisaba Félicien yemeye ko bimwe mu bice by’imibiri byatahuwe ari ibya murumuna we Ndayisenga Alexis wari waraburiwe irengero. Yavuze ko yamwishe ku wa 21 Kamena 2021, amushinja kuryamana n’umugore we.

Yanemeye kandi ko ibindi bice by’imibiri byari mu cyobo cy’umusarane ari ibya Iradukunda Pacifique na Tuyizere Violette, avuga ko yabishe ku wa 5 Mutarama 2026 no ku wa 4 Werurwe 2026.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Iradukunda Pacifique na Tuyizere Violette bombi bari abacuruzi b’ibiribwa. Bikekwa ko bishwe nyuma yo kugera mu rugo rw’ukekwaho icyaha bagiye kugura umusaruro w’ibyo yari yejeje.

Amakuru akomeza avuga ko aba bacuruzi babanje guhamagarwa n’umugore wa Ndayisaba, akabatumira mu rugo rwabo. Bagezeyo ngo yahise ahava, agasiga umugabo we kugira ngo ashyire mu bikorwa umugambi w’ubwicanyi. Nyuma yo kubica, ngo banatwara amafaranga bari bazanye, agera ku 500.000 Frw.

Imanishimwe Rebecca na we ari mu maboko y’ubutabera akurikiranyweho ubufatanyacyaha muri ibi byaha.

Urwego rwa RIB rwashimiye abayobozi n’abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa ku bufatanye bagaragaje mu gutanga amakuru yafashije mu guta muri yombi abakekwaho ibi byaha.

RIB kandi yasabye abaturage gukomeza kugira uruhare mu gukumira ibyaha, batanga amakuru ku gihe igihe cyose hari aho bakeka ibikorwa by’ubugizi bwa nabi cyangwa imigambi ishobora guhungabanya umutekano.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui