RDC yashimangiye igisirikare cyayo mu bufatanye bushya n’igihugu gifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yinjiye mu cyiciro gishya cyo kongera imbaraga mu bya gisirikare nyuma yo gusinyana amasezerano y’ubufatanye n’igihugu gisanzwe gifitanye umubano wihariye kandi ukomeye n’u Rwanda, Repubulika ya Congo (Congo-Brazzaville).

Ibi byabereye i Kinshasa ku wa 3 Mata 2026, aho Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita, yakiriye mugenzi we wa Congo-Brazzaville, Charles Richard Mondjo, mu biganiro byari bigamije gushimangira ubufatanye mu by’umutekano n’igisirikare hagati y’ibihugu byombi.

Ibiganiro byibanze cyane ku kurinda imipaka ihuriweho, cyane cyane ku butaka no ku mazi y’uruzi rwa Congo, aho ibikorwa byo kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko bimaze igihe biteza impungenge.

Impande zombi zagaragaje ko hari hakenewe kongera ubufatanye mu guhanahana amakuru no gukaza ingamba zo gukumira ibyaha byambukiranya imipaka.

Aya masezerano aje mu gihe akarere gakomeje guhura n’ibibazo by’umutekano, bituma RDC ishaka kongera imbaraga mu bufatanye n’ibihugu biyegereye, by’umwihariko Congo-Brazzaville, igihugu gisanzwe gifite amateka y’ubufatanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo dipolomasi, ubukungu n’umutekano.

Umubano hagati y’u Rwanda na Congo-Brazzaville umaze imyaka irenga 40, aho watangiye mu 1976. Uyu mubano ushingiye ku bufatanye bukomeye bwagiye bwaguka uko imyaka ishira, by’umwihariko hagati ya Perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Perezida wa Congo-Brazzaville Denis Sassou Nguesso, bakunze kugenderana no gushyigikirana mu bikorwa bya dipolomasi mpuzamahanga.

Mu rwego rwo gukomeza uwo mubano, ku wa 25 Werurwe 2026, Minisitiri w’Umutekano imbere mu gihugu w’u Rwanda, Vincent Biruta, yagejeje ubutumwa bwa Perezida Kagame kuri Sassou Nguesso, bumwifuriza ishya n’ihirwe kuri manda nshya aherutse gutsindira ku majwi arenga 94%.

Icyo gihe kandi, u Rwanda rwasabye Congo-Brazzaville gushyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), mu gihe ashaka kongera kwiyamamariza manda ya gatatu.

Ku ruhande rw’ubukungu, Congo-Brazzaville yanatanze ubutaka ku bashoramari b’Abanyarwanda mu duce twa Kidamba na Louvakou, mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi n’inganda. Hari kandi n’amasezerano mu bijyanye n’ubwikorezi bwo mu kirere, aho RwandAir ikorera ingendo muri iki gihugu, ndetse n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu.

Mu rwego rw’umutekano, ibihugu byombi byari byarasinyanye amasezerano y’ubutwererane mu bya gisirikare mu 2021, agaragaza ko umubano wabyo udashingiye gusa ku bucuruzi na dipolomasi, ahubwo no ku kurinda ituze ry’akarere.

Abasesenguzi b’akarere bagaragaza ko amasezerano mashya hagati ya RDC na Congo-Brazzaville ashobora kugira ingaruka ku miterere y’umutekano mu karere, cyane cyane kubera umubano wihariye Congo-Brazzaville ifitanye n’u Rwanda.

Ibi bishobora gutuma habaho ubufatanye bwagutse cyangwa se impinduka mu mikoranire y’ibihugu byo mu karere ka Afurika yo hagati.

Ku rundi ruhande, aya masezerano agaragaza ko RDC ikomeje gushaka abafatanyabikorwa bashya mu bya gisirikare, mu gihe umutekano wayo ukomeje kuba ikibazo gikomeye, by’umwihariko mu burasirazuba bw’igihugu.

Icyakora, kuba Congo-Brazzaville ari inshuti ikomeye y’u Rwanda bishobora gutuma iri huriro rishya riba n’ijambo rikomeye mu buryo ibihugu byo mu karere bizitwara mu bihe biri imbere, haba mu bya dipolomasi cyangwa mu mutekano.

Ibi byose byerekana ko akarere kari mu bihe byo kongera gushushanya imikoranire n’imbaraga za gisirikare, aho buri gihugu kirimo gushaka aho gihagarara mu rwego rwo kurinda inyungu zacyo no gukomeza kugira uruhare mu mutekano rusange w’akarere.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui