Volta Fame is a global news and analysis platform delivering clear, reliable, and timely reporting across politics, sports, health, society, business, international relations, culture, and human rights. We combine factual journalism with in-depth storytelling to help readers understand the events shaping our world. From breaking news to thoughtful features, Volta Fame offers balanced coverage designed for an international audience seeking accuracy, context, and diverse perspectives. Our mission is to inform, educate, and engage readers through credible reporting and accessible insights. With a commitment to transparency and global awareness, Volta Fame stands as a trusted source for news that matters.
Muri Nyakanga 2022, Perezida Paul Kagame yavuze ijambo rikomeye rishingiye ku kibazo cy’abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), avuga ko abashaka kubirukana babirukanana n’ubutaka bwabo.
Ibi yabivuze mu rwego rwo gushimangira ko abavuga Ikinyarwanda muri Congo bafite uburenganzira bwabo kandi ko bidakwiye ko bakomeza gufatwa nk’abimukira, aho yagize ati: “Abashaka kwirukana abo bavuga ikinyarwanda baba muri congo babirukanane n’ubutaka bwabo!!!”.
Mu gihe ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) buri mu rugendo rwo kongera gutanga indangamuntu nyuma y’imyaka igera kuri 40, hari abasesenguzi batangiye kwibaza niba iyi gahunda itazagira ingaruka zikomeye ku bumwe bw’igihugu, cyane cyane mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Ku wa Kane tariki ya 19/02/2026, i Kinshasa habereye umuhango wo gushyikiriza dosiye y’amatora yakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (CENI), ishyikirizwa Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kumenyekanisha no Kubarura Abaturage (ONIP). Uyu muhango wayobowe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Umutekano n’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jacquemain Shabani Lukoo.
Shabani yavuze ko iri hererekanya atari ugutanga amadosiye gusa, ahubwo ari intambwe yo kubaka Leta ishingiye ku kumenya neza abaturage bayo. Yashimangiye ko inyuma ya buri makuru hari uburenganzira bw’umuturage bugomba kurindwa n’umutekano ugomba kwizerwa.
Yagaragaje ko kuva mu 1984, Abanye-Congo batari bagihabwa indangamuntu z’igihugu ku mugaragaro, ibintu byagize ingaruka ku miyoborere, ku igenamigambi no ku mutekano. Yavuze ko nta gihugu cyagira igenamigambi rihamye kidafite imibare yizewe.
Iyi gahunda kandi yemejwe na Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, ubwo yagezaga ijambo ku Nteko Ishinga Amategeko. Yatangaje ko ONIP izifashisha amakuru ya biyometriki yakusanyijwe na CENI mu kwandika abatora, kandi ko abamaze kwiyandikisha ari bo bazahabwa mbere indangamuntu z’ikoranabuhanga.
Icyakora, ikibazo gikomeye kiri mu bice amatora atabereyemo. Mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, hari uduce tugenzurwa na AFC/M23 aho amatora atigeze akorerwa.
Ibi bivuze ko niba indangamuntu zizashingira ku rutonde rw’abatoye, abaturage batuye muri ibyo bice bashobora kutazahabwa indangamuntu. Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gusobanura ko abo baturage bataba babaruwe nk’Abanye-Congo mu buryo bwemewe n’amategeko.
Aha ni ho havuye impungenge: Ese Guverinoma ya RDC yaba iri guca amarenga yo kwemera ku mugaragaro ko hari ikindi gihugu gishya, kizwi nka “Repubulika ya Kivu”, mu bice bigenzurwa na AFC/M23?
Ijambo “Repubulika ya Kivu” rimaze igihe rikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bavuga ko Kivu ishobora kwigenga bitewe n’umutekano muke n’ibibazo bya politiki bimaze imyaka myinshi.
Ibi bije byiyongera ku magambo yavuzwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, muri Nyakanga 2022, aho yashimangiye ko abavuga Ikinyarwanda batuye muri RDC bafite uburenganzira busesuye ku butaka bwabo. Yagize ati: “Abashaka kwirukana abo bavuga Ikinyarwanda baba muri Congo babirukanane n’ubutaka bwabo.”
Mu kiganiro yagiranye na RBA ku munsi wo Kwibohora, Kagame yongeye kugaruka ku kibazo cya M23, avuga ko kitakemurwa n’imbaraga za gisirikare ahubwo gisaba igisubizo cya politiki. Yavuze ko kwirengagiza ibibazo by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ari byo byatumye imitwe irimo M23 ivuka.
Yibukije ko no mu 2013, ubwo M23 yatsindwaga igahungira mu Rwanda no muri Uganda, u Rwanda rwakomeje gusaba ko habaho igisubizo cya politiki kirambye, ariko nticyashyirwa mu bikorwa uko bikwiye.
Ku rundi ruhande, AFC/M23 yo yatangaje ko idateze kuva mu bindi bice igenzura. Umuvugizi wayo, Lawrence Kanyuka, ku wa 26 Mutarama 2026, yavuze ko amahoro aganje mu bice igenzura kandi ko ubukungu buhagaze neza.
Yagize ati: “AFC/M23 ntizava mu gace na kamwe kari mu butaka yabohoye… ntizemerera uwo ari we wese, harimo Leta ya Kinshasa, guhungabanya amahoro n’umutekano.”
Ibi byakurikiye kuvana abarwanyi ba AFC/M23 mu Mujyi wa Uvira tariki ya 17 Mutarama 2026, aho nyuma Wazalendo n’ingabo za RDC bahise bawinjiramo, bavuga ko ari intsinzi. Icyakora, AFC/M23 yo ivuga ko yavuye yo ku bushake kugira ngo amahoro aboneke.
Hari n’ukutumvikana ku byangijwe muri Uvira. Umuvugizi w’ingabo za RDC, Lt Col Mak Hazukay, yavuze ko hari ibikorwaremezo byangijwe. AFC/M23 yabihakanye, ivuga ko yavuye ku manywa y’ihangu, abaturage n’itangazamakuru bireba.
Mu gihe ibi byose bibera icyarimwe, gahunda yo gutanga indangamuntu ishobora kuba imwe mu mpinduka zikomeye mu mateka ya RDC. Ariko nanone, ishobora gutuma habaho icyuho gikomeye mu baturage batabaruwe, cyane cyane abatuye mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Niba abo baturage batabashije kwitabira amatora kandi indangamuntu zikazashingira ku makuru y’abatoye, bishobora gutuma babura ibyangombwa byemeza ubwenegihugu bwabo. Ibyo byatuma habaho itandukaniro rikomeye mu by’amategeko n’imiyoborere hagati y’ibice bigenzurwa na Leta n’ibigenzurwa na AFC/M23.
Abasesenguzi bamwe bavuga ko nubwo nta tangazo ryemeza ko hari igihugu gishya, politiki nk’iyi ishobora gutuma mu bikorwa habaho itandukaniro rishobora gusobanurwa nk’intambwe yo kwemera ukwiyongera kw’imiyoborere itandukanye muri Kivu.
Ku rundi ruhande, Guverinoma ya RDC ivuga ko iyi gahunda igamije gusa kubaka Leta ikomeye ishingiye ku mibare yizewe no kurinda umutekano w’igihugu, cyane mu karere karimo imitwe yitwaje intwaro n’iterabwoba.
Ikibazo gisigaye ni iki: Ese iyi gahunda izubaka ubumwe bw’igihugu cyangwa izarushaho kongera icyuho hagati y’abaturage? Ese koko hari amarenga yo kwemeza Repubulika ya Kivu, cyangwa ni impungenge zishingiye ku mikorere ya politiki itaranozwa?
Mu gihe indangamuntu zigiye kongera gutangwa, amaso y’abaturage ba RDC n’akarere kose ahanzwe ku ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda, Icyo bizasiga ku bumwe bw’igihugu no ku hazaza h’Intara za Kivu.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Perezida Paul Kagame yakomoje ku ikosa ryakomeje gutuma ikibazo cy’Umutwe wa M23 gikomeza gukururanaUmujyi wa Goma ni kimwe mu bice byinshi bigenzurwa na AFC/M23Lawrence Kanyuka yatangaje ko AFC/M23 idateze kuva mu bindi bice igenzura