Mu gihe intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo zakomeje kwibasirwa n’intambara zishingiye ku mitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta, umutekano uragenda urushaho kuzamba, abaturage bakomeza kwicwa, gusahurwa no guhunga ibyabo. Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri tariki ya 20 Mutarama 2026, habaye imirwano ikaze muri Teritwari ya Masisi, mu gihe Uvira yo yongeye kwinjirwamo n’ingabo za Leta n’imitwe ya Wazalendo nyuma yo kuvamo kwa AFC/M23.
Mu gace ka Bukama, kari muri Gurupoma ya Bashali Mukoto, Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru, habaye imirwano hagati ya AFC/M23 n’abarwanyi ba Wazalendo nyuma y’uko uyu mutwe ugerageje kwinjira muri ako gace uturutse ahitwa Nyitabiroha, nyuma yo kubanza kugaba igitero ahitwa Pilote.
Amakuru aturuka aho avuga ko habayeho kurasana gukomeye kwateje ubwoba n’ihungabana mu baturage, bituma benshi bahungira muri centre ya Mweso. Umuturage wo muri Bukama wavuganye na Kivu Morning Post yavuze ko iryo joro ryari rimeze nabi cyane.
Ati: “Byari bigoye kugenda, amasasu yavugaga ahantu hose. Wazalendo babanje gutera Pilote mbere yo kuza hano, ariko bahagaritswe, ubu ibintu byongeye gutuza.”
Nubwo imibare y’abapfuye n’ibyangijwe itaramenyekana, abaturage bavuga ko mu byumweru bishize Wazalendo yakajije umurego mu bitero igaba mu bice byegereye Mweso birimo Kanyangohe, Pilote na Bukama, ibi bitero bikaba bikunze guherekezwa n’ubusahuzi bw’imitungo n’amatungo by’abaturage.
Abatuye Bukama basabye ko umutekano wakazwa, basaba ko hakongerwa ingabo za AFC/M23 kugira ngo barindwe ndetse n’isoko ryabo ribashe gukora mu mutekano.
Ku rundi ruhande, muri Kivu y’Amajyepfo, igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyongeye kugenzura umujyi wa Uvira, nyuma y’uko AFC/M23 yari imaze iminsi iwugenzura ifashe icyemezo cyo kuwuvamo ku bushake.
Mu itangazo ryasohowe ku wa Mbere tariki ya 19 Mutarama 2026, FARDC yavuze ko yagarutse muri uwo mujyi, inemeza ko M23 yasenye kandi igasahura bimwe mu bikorwaremezo mbere yo kuwuvamo, ibyo AFC/M23 yateye utwatsi.
Oscar Balinda, umuvugizi wungirije wa AFC/M23, yabwiye BBC ko ibyo birego ari ibinyoma, avuga ko ibikoresho byose byavugwaga ko byasahuwe byagaragajwe ko bikiri aho byari biri.
Ati: “Batangiye bavuga ngo ni ingunguru z’amavuta akora imihanda zasahuwe, ariko byose byagaragajwe ko bikiriho. Nta kintu na kimwe cyavuye aho.”
Amakuru ava muri Uvira avuga ko nyuma yo kwinjiramo kwa FARDC na Wazalendo, habayeho ubusahuzi bwibasiye inzu za Leta, ibiro by’umujyi, urukiko rwa gisirikare, hoteli Suzanna ndetse n’ahandi hantu hatandukanye.
FARDC ivuga ko yamaze gufata abantu bagera kuri 20 bakekwaho uruhare mu busahuzi no guhungabanya umutekano, bakazagezwa imbere y’ubutabera.
Lawrence Kanyuka, umuvugizi wa AFC/M23, yavuze ko kuva FARDC na Wazalendo bakwinjira muri Uvira, uwo mujyi wahindutse “isibaniro ry’imirwano, ihohotera, ubusahuzi n’imvugo z’urwango,” mu gihe abaturage bavuga ko kongera kumva amasasu byatumye bongera kugira ubwoba.
Uvira yafashwe na AFC/M23 mu mpera z’umwaka ushize, ibintu byateje impaka nyinshi kuko byabaye nyuma y’isinywa ry’amasezerano y’amahoro ya Washington hagati ya Leta y’u Rwanda n’iya Congo, mu muhango wari uyobowe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.
Nyuma y’iminsi itanu, AFC/M23 yavuze ko yemeye gusubira inyuma ku busabe bw’umuhuza, Amerika, isaba ko umutekano w’uwo mujyi ucungwa n’abantu badafite aho babogamiye, ikanahamagarira MONUSCO kohereza ingabo. Nyuma yo kuvana ingabo zayo z’indorerezi, Wazalendo na FARDC bahise binjira muri uwo mujyi.
Kuri ubu, bivugwa ko umupaka uhuza RDC n’u Burundi wari warafunzwe ushobora kongera gufungurwa, ariko abaturage ba Uvira na Masisi bakomeje kugaragaza impungenge z’uko umutekano ukomeje kuba mubi, bagasaba igisubizo kirambye cyarinda abasivili n’ibyabo.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

