Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi miremire yo mu Minembwe, haravugwa urupfu rw’umusaza w’Umunyamulenge wari ugejeje mu zabukuru, wishwe n’igitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyagabwe ku baturage.
Amakuru aturuka muri ako gace ko muri Kivu y’Amajyepfo avuga ko uwo musaza witwaga Rudaga Diriyani, wari uri hagati y’imyaka 80 na 95, yaguye mu gace ka Rundu hafi ya santere ya Minembwe. Abaturage bavuga ko yari ageze mu zabukuru, atakibasha kwitunga, ku buryo urupfu rwe rwateje agahinda gakomeye mu muryango no mu baturanyi.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 23 Werurwe 2026, ubwo ingabo za leta ya FARDC, zifatanyije n’ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo, bagabye ibitero bifashishije drones, bikarasa mu duce dutuwe n’abasivili.
Abaturage bavuga ko ibyo bitero byakomeje no mu ijoro ryabanje, aho indege za drones zarashe mu duce dutandukanye, turimo n’aho bita kwa Chef Rutaganda i Gakenke. Ibi byatumye abaturage benshi bahunga ingo zabo, bamwe bajya kwihisha mu mashyamba n’imisozi, mu rwego rwo kurokora ubuzima bwabo.
Aka gace ka Minembwe kamaze imyaka myinshi karangwa n’umutekano muke, aho abaturage benshi bavuga ko bakunze kwibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro, irimo FDLR na Mai-Mai (Wazalendo), ndetse rimwe na rimwe n’ingabo za leta.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwabaye indiri y’imitwe myinshi yitwaje intwaro, ibintu byakomeje guteza umutekano muke n’ihungabana ku baturage.
Ikoreshwa rya drones muri ibi bitero rikomeje gutera impungenge ku mutekano w’abasivili. Impuguke mu by’umutekano zivuga ko, nubwo izo ndege zitagira abapilote zifite ubushobozi bwo kugaba ibitero byihuse kandi byihariye, kuzikoresha mu bice bituwe n’abaturage benshi bishobora guteza impfu z’abasivili no kubyara ibibazo by’amategeko mpuzamahanga, harimo n’ibyaha by’intambara.
Abaturage bo muri Minembwe bakomeje gusaba ko hakorwa iperereza ryigenga kuri ibi bitero, bagasaba n’imiryango mpuzamahanga gutabara kugira ngo bahagarike ihohoterwa rikomeje kubibasira, no kubafasha kubona uburenganzira bwo kubaho mu mutekano.
Ibi bitero bishya bikomeje kwerekana ko ikibazo cy’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kigifite ubukana, ndetse ko hakenewe ingamba zihamye kandi zihuriweho n’impande zose kugira ngo amahoro arambye aboneke muri aka karere kamaze igihe kinini karazahajwe n’intambara n’amakimbirane.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp


