RDC: Perezida Tshisekedi yanenzwe kwitabira ibirori byinshi mu gihe abaturage be bakomeje kwicwa

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kuba indiri y’umutekano muke uhitana ubuzima bw’abasivili umunsi ku wundi, aho intara yo muri Ituri yongeye kuvugwamo ubwicanyi ndengakamere bwahitanye abantu batagira ingano, bikongera igitutu ku buyobozi bw’igihugu.

Ku wa Gatanu ushize, abantu bagera kuri 43 bishwe mu bitero byagabwe n’umutwe wa ADF, uzwiho ibikorwa by’ubugizi bwa nabi birimo kwica, gushimuta no gusahura abaturage.

Ibi bitero byabereye mu bice bitandukanye by’iyo ntara, bikomeza kugaragaza ko nubwo habayeho ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za RDC n’iza Uganda, umutekano ukiri kure kuba wagaruka mu buryo burambye.

ADF, yatangiriye muri Uganda mu myaka ya za 1990, yakomeje kwiyubaka no kwimukira mu mashyamba ya Congo, aho ikorera ibikorwa byayo mu bwihisho, igahora igaba ibitero by’ihuse ku baturage badafite ubwirinzi. Nubwo ibikorwa byo kuyirwanya byagiye byongerwa, uyu mutwe ukomeje kugaragaza imbaraga mu gusenya ituze ry’abaturage.

Mu gihe abaturage bari mu gahinda gakomeye, ibikorwa by’ubuyobozi bukuru bw’igihugu byateje impaka nyinshi. Perezida Félix Tshisekedi aherutse kugaragara mu birori bitandukanye birimo ubukwe bw’umukobwa wa Adolphe Muzito, ndetse no mu birori byo kwizihiza intsinzi y’ikipe y’igihugu ya “Léopards”, ibintu byafashwe na benshi nk’aho hari ukutita ku bibazo bikomeye by’umutekano.

Abasesenguzi ba politiki n’abaturage bagaragaje ko ibi bikorwa by’uyu mukuru w’igihugu bishobora gusobanurwa nk’ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’umutekano kidahabwa agaciro gakwiye, cyane cyane mu gihe abaturage bakomeje kwicwa no guhunga ingo zabo.

Ituri imaze imyaka myinshi iri mu bibazo by’umutekano muke biterwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, aho uretse ADF, hari n’indi mitwe y’abenegihugu ikomeje guteza imvururu. Ibi byatumye abaturage benshi bava mu byabo, bamwe bahungira mu nkambi z’agateganyo, abandi bakaba baratatanye mu gihugu hose bashaka ubuhungiro.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu yakomeje gusaba Leta ya RDC gufata ingamba zihutirwa, zirimo kongera uburinzi ku baturage no gushyiraho uburyo bufatika bwo guhangana n’imitwe yitwaje intwaro.

Hari kandi n’abasaba ko hajyaho ingamba za politiki n’ubuhuza zafasha mu gukemura amakimbirane amaze igihe mu burasirazuba bw’igihugu.

Ku rundi ruhande, abaturage bagaragaza ko hakenewe impinduka zihuse mu mikorere ya Leta, bashimangira ko ubuzima bwabo bukwiye gushyirwa imbere kurusha ibikorwa by’imyidagaduro cyangwa ibirori bya politiki.

Banasaba ko habaho ubufatanye bukomeye n’ibihugu by’ibituranyi mu kurandura burundu imitwe yitwaje intwaro.

Mu gihe ubwicanyi bukomeje gufata intera, ikibazo cy’umutekano muke muri Ituri gikomeje kwibazwaho cyane, aho benshi bibaza niba ubuyobozi bwa RDC buzashobora guhindura ingamba no gushyira imbere ubuzima bw’abaturage, cyangwa niba aka gahinda kazakomeza kuba amateka asubirwamo kenshi mu burasirazuba bw’iki gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui