Mu gihe uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje kubamo umutekano muke, bigaragara ko Perezida Félix Tshisekedi yinjiye mu murongo wa politiki urimo guhazagurika, ibintu abasesenguzi bemeza ko byahaye Ihuriro rya AFC/M23 amahirwe yo kumutega umutego wa dipolomasi n’igisirikare, bikamugusha mu mwanya mubi imbere y’abahuza mpuzamahanga.
Amakuru aturuka mu masoko atandukanye yizewe yemeza ko mu ruzinduko Perezida Tshisekedi yagiriye muri Togo ku wa Mbere tariki ya 12 Mutarama 2026, hari amagambo yavugiye mu biganiro byihariye yahise agera mu biganza bya AFC/M23. Aya makuru avuga ko Tshisekedi yaba yarabwiye Perezida wa Togo ko ashaka kwikura burundu mu masezerano y’amahoro ya Washington na Doha, ayashinja kudashyira igitutu gihagije kuri AFC/M23, ahubwo akemeza ko yifuza kuyitsinda akoresheje imbaraga za gisirikare.
Aya makuru AFC/M23 imaze kuyamenya, ngo yahise yihutisha gahunda yayo yo gukomeza kwiyegereza abahuza ba Doha na Washington, igaragaza ko yo yiteguye ibiganiro no kubahiriza ibyumvikanyweho, mu gihe Leta ya Kinshasa yo yagaragaye nk’iyigiza inyuma imihigo yayo. Ibi byatumye, nk’uko ayo makuru akomeza abivuga, nta musirikare wa AFC/M23 ukiri mu Mujyi wa Uvira, ahubwo bawuvuyemo bakajya mu nkengero zawo, ibintu byahise bisiga uwo mujyi mu kavuyo gakomeye.
Nyuma yo kuvamo kwa AFC/M23, Uvira yaranzwe n’ibikorwa byo gusahura, guhohotera no guhungabanya umutekano, byakozwe n’imitwe irimo Wazalendo, FDLR n’abarwanyi baturutse mu Burundi, nk’uko byemezwa n’abaturage n’amasoko atandukanye. Ibi byongereye igitutu kuri Leta ya Kinshasa, kuko byerekanye ko umutekano wari warageragejwe kugarurwa na AFC/M23, wahise usubira hasi.
Ku rundi ruhande, uruzinduko rwa Tshisekedi muri Togo rwari rugamije, ku mugaragaro, gushakira imbaraga ibiganiro by’i Luanda bigamije amahoro mu burasirazuba bwa RDC. Gusa, amagambo ye avuga ko ashaka ko ibi biganiro bitazongera kubera hanze y’igihugu, yafashwe n’abasesenguzi nka politiki idahamye.
Umwe mu basesenguzi yagize ati: “Tshisekedi ahanganye n’umurenze kumenya gutekereza,” agaragaza ko Perezida wa RDC asa n’ihindagurika mu byemezo, bigatuma atizerwa n’abafatanyabikorwa.
Ibi byiyongera ku kuba Tshisekedi akomeje gutera umugongo ubuhuza bwa Qatar bwatangiye mu ntangiriro za 2025, nubwo ku mugaragaro ibiro bye bivuga ko agishyigikiye ibiganiro bya Doha. Mu by’ukuri ariko, aherutse kwanga kohereza intumwa mu nama ebyiri zateguwe na Qatar zo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, ibintu byafashwe nko kudaha agaciro inzira y’amahoro.
Mu gihe Perezida wa Angola João Lourenço ateganya kuva ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) tariki ya 15 Gashyantare 2026, amakuru ava i Kinshasa avuga ko Tshisekedi yamusabye gutangiza ibiganiro bishya bya Luanda. Nubwo Lourenço yamwemereye, biragaragara ko ibi biganiro bishya byaba bifite isura isa n’ibyabereye i Nairobi, biganira ku bibazo rusange by’Abanye-Congo, ariko ntibyibande ku bibazo byihariye AFC/M23 ishyira imbere, nko kurekura imfungwa zayo zirenga 700.
Ku ruhande rwa AFC/M23, ibi biganiro bya Luanda ntibigaragara nk’ifite imbaraga nk’ibya Doha na Washington, ari na byo ihuriro rikomeje gushyiramo imbaraga, rigamije kwerekana ko ari ryo riri mu murongo w’amahoro, mu gihe Tshisekedi agenda agaragara nk’uwahisemo inzira y’igisirikare n’amagambo akakaye.
Mu isesengura rusange, abakurikirana politiki yo mu karere bemeza ko Ihuriro rya AFC/M23 ryakoresheje ubwenge bwa dipolomasi, rikagusha Perezida Tshisekedi mu mutego w’umushibuka.
Ibyo bigatuma, nk’uko bamwe babivuga, umupira uri mu biganza bya Doha na Washington, ari na byo bizagena niba Leta ya Kinshasa izakomeza kwitiranya inzira z’amahoro, cyangwa se ikamenya ko yaguye mu mutego wari wateguwe n’uwo yari agamije gutsinda ku mbaraga.
Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.
Kanda hano udukurikirane kuri Facebook, Hano udukurikirane kuri WhatsApp

