RDC mu mazi abira nyuma yo kugaba igitero cyo kwivugana abayobozi ba AFC/M23 kigahitana umukozi wa UNICEF

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) iri mu bihe bikomeye nyuma y’igitero cya drone cyagabwe mu mujyi wa Goma kigamije kwivugana bamwe mu bayobozi b’ihuriro rya AFC/M23, ariko kikaza kugwamo umukozi w’Umuryango w’Abibumbye ukorera ishami ryita ku bana (UNICEF).

Iki gitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa 11 Werurwe 2026 mu gace ka Himbi mu mujyi wa Goma, aho drone yarashe inzu bikekwa ko yari icumbikiye bamwe mu bayobozi ba AFC/M23. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo nzu yangiritse bikomeye ndetse igice cyayo kigakomeza gushya nyuma yo guterwamo igisasu.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko iyi nzu yari iy’umuturage w’Umubiligi witwa Pascal, aho inzego z’umutekano za RDC zatekerezaga ko ari ho bamwe mu bayobozi bakuru ba AFC/M23 bararagamo.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko abantu batatu bapfiriye muri icyo gitero, barimo n’umunyamahanga wakoreraga umuryango mpuzamahanga. Yavuze ko umwe mu bapfuye ari Umufaransakazi witwa Carine Buisset, wakoreraga UNICEF mu mujyi wa Goma.

Ku ruhande rw’iri huriro, umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya politiki, dipolomasi n’imiyoborere, Bertrand Bisimwa, yamaganye icyo gitero, ashinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza kurenga ku masezerano y’agahenge.

Yagize ati: “Uru rugomo Kinshasa yongeye kudukorera ruri muri gahunda yayo yo kurenga ku gahenge burundu, mu gihe abafatanyabikorwa mu biganiro by’amahoro bakomeje guceceka ku bibera hano.”

Nyuma y’iki gitero, ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC (MONUSCO) zahise zigera kuri iyo nzu kugira ngo zitangire iperereza rigamije kumenya neza uko igitero cyagenze n’ingaruka zacyo.

Amakuru agaragaza ko Guverinoma ya RDC imaze igihe ishaka kwisubiza bimwe mu bice igenzura na AFC/M23 ikoresheje imbaraga za gisirikare, nubwo amahanga asaba ko ikibazo cyakemurwa binyuze mu biganiro bya politiki.

Bivugwa kandi ko Kinshasa iri gukoresha urwego rushinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga (CNC) mu gukurikirana telefone z’abakekwaho kuba abayobozi ba AFC/M23 ndetse n’abandi banyapolitiki barimo Joseph Kabila, wabaye Perezida wa RDC kuva mu 2001 kugeza mu 2019, kugira ngo hamenyekane aho baherereye bityo byorohere igisirikare kubagabaho ibitero bya drones.

Mu mpera za Gashyantare 2026, indi drone ya gisirikare ya RDC yari yagabye igitero hafi ya santere ya Rubaya igamije kwivugana abayobozi bakuru ba AFC/M23 barimo Umugaba Mukuru w’iri huriro, Gen Maj Sultani Makenga. Icyo gitero cyahitanye Lt Col Willy Ngoma wari umuvugizi w’iri huriro mu rwego rwa gisirikare n’abandi barwanyi bamurindaga.

Urupfu rw’umukozi wa UNICEF rwahise rutuma amahanga agaragaza impungenge. Abasesenguzi bavuga ko iki gitero gishobora gushyira RDC mu bihe bikomeye mu rwego rwa dipolomasi n’amategeko mpuzamahanga.

U Bufaransa bwamaganye iki gikorwa, aho Perezida Emmanuel Macron yasabye ko hakubahirizwa amategeko arengera abasivile n’abakozi b’imiryango y’ubutabazi mu bice by’intambara. Hari impungenge ko iki gihugu gishobora kugabanya ubufatanye cyangwa inkunga cyageneraga Kinshasa.

Ku rundi ruhande, Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) yasabye ko hakorwa iperereza ryigenga kuri iki gitero, mu gihe hari amahirwe ko Akanama k’Umutekano ka Loni gashobora gufatira ibihano bamwe mu bayobozi ba gisirikare ba RDC nibagaragaraho uruhare.

Iki gitero cyabaye mu gihe hari agahenge kari kamaze kumvikanwaho mu biganiro byabereye i Doha na Washington. Igikorwa cya Kinshasa gishobora gutuma AFC/M23 iva muri ayo masezerano ikongera gusubukura imirwano yeruye.

Abakurikirana ibya politiki mu karere bavuga ko nibiramuka bigenze bityo, intambara ishobora kongera gukaza umurego mu burasirazuba bwa RDC, igafata n’utundi duce twari tumaze igihe turi mu ituze.

Urupfu rw’umukozi wa UNICEF rwateye impungenge imiryango mpuzamahanga ikorera i Goma, cyane ko agace ka Himbi gasanzwe kabamo abakozi b’imiryango itanga ubufasha.

Hari amakuru ko imwe muri iyo miryango ishobora kugabanya cyangwa guhagarika ibikorwa byayo by’ubutabazi kubera impungenge z’umutekano. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku baturage benshi bo mu burasirazuba bwa RDC bakeneye ubufasha bw’ibiribwa, imiti n’ubuvuzi.

Nubwo Guverinoma ya RDC yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki gitero, abasesenguzi bemeza ko gukoresha drones mu duce dutuwe n’abasivile bishobora gushyira ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu gitutu gikomeye imbere y’amahanga ndetse bikarushaho gukaza umwuka mubi wa politiki n’umutekano mu gihugu.

Tubibutse ko mushobora gukomeza kudukurikirana ku mbuga nkoranyambaga.  

Kanda hano udukurikirane kuri FacebookHano udukurikirane kuri WhatsApp 

Iyi drone yarashe mu gace ka Himbi, aho Leta ya RDC ikeka ko haba abayobozi bo muri AFC/M23
Bivugwa ko inzu yatwitswe ari iy’Umubiligi witwa Pascal
Inzu yaguyeho igisasu cya drone yangiritse bikomeye

Maak 'n opvolg-bydrae

Jou e-posadres sal nie gepubliseer word nie. Verpligte velde word met * aangedui